Paris : Umunsi wa 15 w’urubanza humviswe abari ku ruhande rw’uregwa.
Taliki 10 Ugushyingo humviswe abatangabuhamya bari ku ruhande rw’uregwa Claude Muhayimana ushinjwa ibyaha by’ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Martin Nambajimana uri mu gihugu cya Uganda yatanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga; yemeje ko yabonye Muhayimana arwaye malaria ariko ntagaragaze iminsi yaba yararwaye kuko ngo atari yiteguye ko bayimubaza. Abajijwe niba atarigeze ava mu rugo avuga ko yabonaga afite intege nkeya. Yavuze ko yafataga imiti ariko yemeza ko inzego z’ubuvuzi zitakoraga. Urukiko rwamubajije aho yakuraga imiti, asobanura ko ibitaro byakoraga n’ubwo byari mu buryo bugoranye. Abajijwe kandi ukuntu yabonye Muhayimana Claude arwaye kandi umugore we avuga ko atigeze arwara, asobanura ko we yamubonye arwaye. Abajijwe niba interahamwe zarazaga kwa Muhayimana yasubije ko zazaga incuro nyinshi zije gushaka abantu babaga bihishe iwe. Yongeraho ko iyo zazaga bahitaga babahungisha hagasigara umugore we gusa kuko iyo babahasanga bari kubica. Yanavuze ko Muhayimana yafashije abatutsi benshi guhunga bakambuka muri Zaïre. Abajijwe uko yamenye ko azatanga ubuhamya kuri Claude kandi yavuze ko badaherukana kuvugana yavuze ko yabibwiwe na mubyara w’uregwa witwa Assoumpta.
Undi mutangabuhamya uba Toulouse mu Bufaransa Nyirarukundo Speciose wahageze mumpera za 2014 ; yavuze ko azi Muhayimana kuva mu 1980. Yize muri ENT Kibuye arangiza mu kwa gatandatu 1992. Yabanye na Monique Masterjerb murumuna w’umugore wa Muhayimana. Azi Claude atwara imodoka ya projet peche. Jenoside iba yari mu biruhuko ku Mubuga iwabo kuko yari umwarimukazi.
Yabonye abaje mu bitero ku Mubuga ku bihayimana b’aba Sainte Marie de Namur. Mu gitero cyarimo aba jandarume hajemo Daihatsu ya Bongo Bongo itwawe na Mayayi, ikamyo ya Minitrap itwawe na Sengorore, Minibus ya Sous prefet Gashongore yari itwawe na Uzzias Nzambayire. Ngo ntiyabonye Claude Muhayimana atwaye imodoka muri iyo komini yarimo.
Yasoje asaba ko Muhayimana Claude yahabwa ubutabera buboneye akarenganurwa kuko abona arengana. Abaregera indishyi bamubajije impamvu avuga ko arengana atarashoboraga kubona abagiye mu bitero ku Gitwa, Karongi na Bisesero. Asubiza ati ‘’nkurikije uko muzi kandi ntarigeze mubona nta n’urukiko ruramuhamya icyaha ndumva nta cyo namushinja’’.
Padiri Canisius Niyonsaba nawe yatanze ubuhamya hifashishijwe ikorana buhanga akaba atuye mu bufaransa; yahamagajwe na perezida ku bubasha ahabwa n’amategeko ; yavutse mu 1968. Yamenye Muhayimana muri mata 1994.
Yageze ku Kibuye bwa mbere atangiye secondaire. Taliki ya 03.04.94 yari mu muryango we, taliki ya 06 yari ku nshuti yakoraga i Nyamishaba. Naho taliki ya 07 ashatse gusubira mu rugo biramunanira kubera ko bitari bimeze neza.
Yasubiye i Nyamishaba, ahari abanyeshuri hatuye n’abarimu, ndetse ngo haje n’izindi mpunzi zihunga intambara. Yavuze ko gusubira muri ibi bintu bimutera emotions (ibyiyumviro); akaba yanabivugaga nk’ushaka kurira. Ngo bamaze icyumweru mu buzima bugoye agerageza gufasha abanyeshuri mu by’isuku. Batera Nyamishaba biciye umwe mu bari kumwe nawe mu maso ye, nabo bashaka kubakuramo imyenda ngo bayitware. Yavuze ko imodoka ya komini itwawe na Burugumesitiri Karara yabatwaye muri ETO Kibuye barara muri corridors z’ishuli ari kuwa gatandatu. Ku cyumweru mwarimu Theoneste yashatse kubatwara muri kiliziya ya Kibuye bageze mu mujyi arabacika yivanga n’abari bagiye kwa muganga we asubira kuri Eto yurira igiti cya avoka. Hakaba hari abanyeshuli bavuye i Butare baje muri stade i Nyamishaba bahasanga imirambo babohereza muri Eto bamushyira mu itsinda ryabo. Ngo hari umwarimu w’umurundi wamucumbikiye ariko akajya avuga ngo bazamute mu Kivu. Aza kubimenya, yiyumvamo ko agomba kujya mu bitalo ahageze asangayo bucura w’umuryango yari yasuye yarakomeretse cyane. Yafatanyije na madame wa Claude gutuma Uwase Delphine abasha kubona uko ahunga. Nyuma Delphine yamwandikiye agapapuro amushimira: “Dieu existe, mais il lui manque des gens pour le faire manifester. S’il y avait eu des gens comme toi, il y aurait beaucoup de rescapés”.
Yavuze ko Nyamishaba bari hafi 500 ,batewe n’igitero kinini; kuko mu Kivu hazengurukaga ubwato bw’abicanyi buhiga abagerageza guhunga.Ngo Nyamishaba hatewe n’abitwaje intwaro gakondo ariko ntiyigeze abona Claude Muhayimana i Nyamishaba ahubwo yamubonye iwe gusa.
Ubwo yari mu kaga i Nyamishaba yahuye n’umunyeshuli wo mu iseminari amubwira ko hari padiri wendaga kuza ari we Kayiranga ahageze ajya kumureba. Yabonye Claude incuro imwe kdi ntiyari arwaye akurikije uko yamubonaga. Umugore we yanyakiriraga hanze sinzi icyari mu nzu sinigeze nyigeramo.
Perezida w’urukiko yamubajije niba yarabonye Claude akorera Caritas igihe yari ahari? Ati ‘’Oya ni padiri Kayiranga wabimbwiye nyuma ya 1994 ko maze kugenda yahaye akazi Claude Muhayimana’’.
Perezida w’urukiko yamubajije ati ‘’hari abapadiri b’abahutu bahaniwe ibyaha bya jenoside ibi ubivugaho iki?
Aramusubiza ati ‘’Njye mpora nishinja ko nta cyo nakoze. Ni gute ibintu byageze hariya? Ni culpabilité y’abapadiri.
Perezida w’urukiko yongeye kumubaza ati ‘’hejuru ya 90% bari abakristu ni gute bishe?’’
Canisius arasubiza ati ‘’hano i Burayi habaye intambara zingana iki? ntihari abakiristu benshi? Ikibazo ni uko abantu babatizwa ariko batarahindutse. N’iwacu ni ko byagenze. Abo bantu rero sekibi abinjiramo bagakora ishyano’’.
Perezida w’urukiko yamubajije niba hari icyo yongeraho? Arasubiza ati ‘’ukuri n’ubutabera ni byo byonyine bizadukiza ibikomere bitubohore’’.
Undi mutangabuhamya, Kayiranga François wavutse 1962, akaba ari padiri atuye mu Butaliyani.
Yavuze ko azi Muhayimana Claude guhera mu 1992 akaba yari inshuti y’umuryango wabo.
Ngo yabaye umukozi we mu mpera zukwa cyenda 1994 atwara ikamyo ya Caritas. Ngo nubwo yamenye Claude 1992, mu 1993 nibwo bavuganye bwa mbere bashyingura muramu we.
1994 nibwo yageze ku Kibuye ahahungiye ariko ari no mu butumwa. Yahageze taliki ya 15.05.1994. akaba yavuze ko Claude aribuvuge ari uwo azi guhera kuri iyi taliki.
Kuri Ascencion taliki ya 15.05 navuye i Nyange njya gusoma misa ku Kibuye mpura n’abakristu bake. Abayobozi ba perefegitura bansabye niba nahaguma mbasubiza ko ntabaha igisubizo ntagize abayobozi ba Kiliziya mbaza. Musenyeri wacu Kalibushi sinashoboraga kumugeraho kubera ikibazo cy’umutekano yari afite kimwe natwe twese.
Nasubiye i Nyange, bukeye njya i Kabgayi ahari abasenyeri 3 na perezida w’inama y’abepisikopi. Ndabibabwira baransubiza bati niba udafite ubwoba kdi ukaba wiyemeje kujya mu butumwa bwa kiliziya wajyayo. Ndababwira nti mu Rwanda ntawe udafite ubwoba aho yaba ari hose ndababwira ndiyemeje nzajyayo. Bampaye ibyashoboraga kumfasha kubayo kuko ibyanjye byose bari babinsahuye mu ntangiriro za Mata 94. Diocese ya Kabgayi yampaye ibihumbi 30 na Musenyeri Vicent ampa ibihumbi 10. Bukeye taliki ya 17 njya ku Kibuye. Natuye mu nzu yabagamo ababikira. Bo bari baragiye muri ETF(ecole technique feminine) aho bari bafite umuryango mugari. Aho rero hari hafi yo kwa Claude muri metero 100. Nyuma y’iminsi nk’ibiri ndi muri iyo nzu, kwa Claude bantumyeho ko batewe muri icyo gitondo. Bambwira ko barimo kubaca amafranga nibatayabona bari kubica. Nahise nitabira njya kwa Claude. Mvugana nabo bantu bari bafite Claude mvugana nabo bantu mbaha ibihumbi 5 ngo batamwica.
Icyo gitero nta bantu barimo nzi ariko umwe muremure w’inzobe ashobora kuba yarakomokaga i Rwamatamu.
Bamaze kugenda ninjiye mu nzu yo kwa Claude, yari afitemo murumuna w’umugore we, musaza we, abana babiri b’umugabo wari utuye i Rubengera nari nzi neza kuko twari duturanye. Niyo mpamvu bashakaga kumwicana nabo bantu.
Abo bana b’i Rubengera n’ubu bariho kuko mu rugo rwa Claude babambukije ku Ijwi bakahakirira. Nyuma yaho najyaga kwa Claude nk’abantu nzi, nubwo ntajyagayo buri gihe namenyaga amakuru yabo. Bigeze mukwa 6 amatariki ntibuka neza, mission ya Turquoise yarahageze. Umu coloneli wari ubakuriye yaje kumbaza ukuntu batanga amatangazo bakamenyesha abantu mu gace bagenzuraga ka Kibuye, dusoza twandikanye agatangazo gatoya kavuga “Ingabo z’Abafransa zageze mu Rwanda nta bwicanyi bugomba gukomeza mu gace bayoboye kandi abantu baba bafite ubwoba bihishe bashobora kujya aho ingabo z’Abafransa zikambitse”. Ambaza uko batanga iri tangazo mubwira ko bajya Rubengera, Birambo? Mukungu (muri Mwendo) na Kibuye. Ambaza uwamenya aho hantu hose, mubwira Claude wari umushoferi wanjye ajya kuhabayobora. Namubahaye kuko nabonaga ari umuntu uzi aho hantu kandi utanateye ikibazo nkurikije ibihe twarimo, twakomeje kubana gutyo umutekano ugenda ugaruka kugeza Abafransa bagiye.
Bamaze kugenda, kuva mu kwa 9 nahawe ikamyo ya Caritas ngo dutange imfashanyo muribyo bice twari turimo; nashatse umuntu w’umushoferi mbura ufite categorie y’ikamyo, nyuma uwari yayinzaniye ivuye i Bujumbura yagombaga gusubirayo musaba ko yabanza agakorana tour nibura umunsi umwe kugira ngo Claude ayimenyere azasigare ayitwara. Aha ni ho yatangiye kumbera umushoferi tukajyana aho dutanga imfashanyo zose. Yagakoze kugera mu ntangiriro z’Ukuboza ubwo namuburiraga irengero ngashaka undi chauffeur. Ku bwanjye kuva mukwa 5 ndi ku Kibuye kugeza igihe Claude muburiye, nta kibazo nigeze mubonaho cyatuma uyu munsi yaba ashyirwa imbere y’ubucamanza ashinjwa ibyo nasomye niba koko ari ko bimeze.
Uyu mu Padiri yarafunzwe kuva mu kwa cyenda 1996, taliki 17.04.98 akatirwa kwicwa, kuri 25.10.2000 urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri rumugira umwere.
Perezida w’urukiko akaba yamubajije icyo yarafungiye. Amusubiza ati ‘’ni jenoside i Nyange aho nari nanyuze mpunga. Ibyo byaha byose rero nabihanaguweho’’.
Abaregera indishyi (Parties civiles) babajije uyu mupadiri bati ‘’waba wibuka ibyaha padiri Seromba na Padiri Ndahimana bakatiwe ko wagiye kubashinjura?’’
Arasubiza ati ‘’ntabwo nagiye mu rubanza rwa padiri Ndahimana. Seromba we yashinjwaga ibyaha bya jenoside njye bansabye kuvuga ibyo nabonye mpunga’’.
Me Gisagara uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yagize ati ‘’nagira ngo urukiko rumenye ko usanzwe ujya gushinjura abaregwa jenoside’’. Umwunganiza wa Claude ; Me Mathe aravuga ati ‘’kugira ngo ibyo bimare iki?’’
Me Gisagara arasubiza ti ‘’ Ni observation ku rukiko kandi nawe ujya ubikora confrère. (Bombi bakaba bari barakaye)’’.