Radiyo z’abaturage: Iteme rihuza abaturage n’abayobozi

Abari bitabiriye umunsi mukuru wa Radiyo z'Abaturage

Bamwe mu bayobozi b’amaradiyo y’abaturage bemeza ko izi radiyo ari umuyoboro mwiza uhuza abaturage n’abayobozi, aho zinabafasha kumenyekanisha ibyo bagezeho, kumenya gahunda zitandukanye za leta ndetse no gutambutsa ibibazo byabo bigakemuka. Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ashimira izi radiyo kuko zituma bamenya amakuru yo hasi mu baturage.

Eugène Ndekezi Umuhuzabikorwa w’Umuryango Huguka akaba n’Umuyobozi w’Umushinga wo kongerera radiyo z’abaturage ubushobozi, avuga ko amaradiyo y’abaturage yabaye urubuga abaturage babarizamo abayobozi babo ibyo  bakora kandi bagatanga n’ibitekerezo ku bibakorerwa. Ibi bikorwa mu biganiro bihuza abayobozi n’abaturage ndetse no mu nkuru zicukumbuye  zigamije kurwanya ruswa n’akarengane kuko ngo iyo ibi bihari  nta miyoborere myiza iba ihari ndetse ngo nta n’iterambere  rishobora kugerwaho.

Ildephonse Sinabubariraga Umuyobozi wa Radiyo Ishingiro nayo ikaba radiyo y’abaturage avuga ko icyo yishimira cyane aruko amajwi agera aho atageraga kuko igice cyo mu majyaruguru asatira uburasirazuba  imirenge ikora ku mupaka w’ igihugu cya Uganda wasangaga bumva radiyo zo muri iki gihugu kuko  nta radio y’i Kigali yahageraga.

Icyakabiri nuko abantu bavuye mukuba bumva amakuru bataye ahandi cyangwa se umuntu akaba yasaba indirimbo gusa kuko nta munyamakuru wapfa kugera mu baturage mu bice bitandukanye by’icyaro.

Ikindi ngo nuko iyo asohotse mu biro akahasanga  abantu 20 baje kuri Radiyo Ishingiro yababaza ikibazanye bakamubwira ko bafite ikibazo asanga ari icyizere baba bayifitiye. Aragira ati « abaje ari itsinda baba babanje kuzenguruka mu nzego zitandukanye bikananirana ariko ngo nyuma yukumva ibyo bibazo bakajya kuvugisha abo bireba birakemuka.»

Assumpta Ingabire Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC avuga ko radiyo z’abaturage zibafasha kubagezaho ibikorwa runaka bihari bakabyitabira. Kuri we izi radiyo azita ijisho ry’abaturage bo hasi.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 19 =