Karongi: Barishimira intambwe Ubufaransa bumaze gutera mu kuburanisha abakoze jenoside
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bo mu karere ka Karongi, umurenge wa Bwishyura, baravuga ko intambwe Ubufaransa bumaze gutera mu kuburanisha abasize bakoze jenoside harimo na MUHAYIMANA Claude uri kuburanishwa ku cyaha cy’ubufatanyacyaha n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Bufaransa, itanga icyizere ku guhabwa ubutabera.
Babivugiye mu kiganiro cyahuje Umuryango Haguruka uri kumwe n’abanyamakuru ba Pax Press hamwe n’abahagarariye imiryango ihagarariye abarokotse (Ibuka, Avega. AERG, GAERG) kibaha amakuru ku rubanza rwa Muhayimana.
Nehemie Nsangayesu hamwe na bagenzi bavuga ko ukurikije uko U bufaransa bwitwaraga mbere n’intambwe bwateye kugeza ubu hari ikizere ku butabera buzatangwa.
Nsangayesu yagize ati .“Abarokotse jenoside twajyaga duhora tubabazwa no kuba twumva ngo abantu baridegembya kandi barakoze amarorerwa mu Rwanda bagahungira mu Ubufaransa, banagerayo akaba ari nabo bakomeza gukomeretsa abarokotse jenoside; ariko kugeza ubu ikintu gishimishije navuga aho Ubufaransa bugeze buhana abo bantu ni intambwe ikomeye cyane kuba ubona umunsi wa mbere hari icyakozwe bakabiha umwanya,kugeza uyu munsi ni ikintu kigaragaza ko igihugu cy’Ubufaransa kirimo guha ubutabera abarokotse jenoside igikomere twari dufite kiri kugabanuka.’’
MUTEMBEREZI Yohana nawe ati:’’Ikizere cyo ndabona gihari kubera ko mbere Ubufaransa ntibwavugaga rumwe n’u Rwanda buri mu bihugu byahakanaga ko jenoside batayemera ariko noneho kugeza ubu nka perezida w’Ubufaransa yaje mu Rwanda numvise imvugo ye numva neza yizeza perezida w’u Rwanda ko uwakoze icyaha wese uri mu Ubufaransa azakorerwa dosiye akaburanishwa icyo kinyereka ko n’ubundi ubutabera bwabo twabugirira ikizere.”
MUKAMUDENGE Charlotte nawe ati:’’Ukurikije uko Ubufaransa muri iki gihe cya none buri kwitwara ku Rwanda bigaragara ko basa nk’abicujije ibitaragenze neza mu gihe cya jenoside.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umuryango w’abapfakazi barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu ntara y’u Burengerazuba buvuga ko kubera umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa n’ikurikiranwa rya MUHAYIMANA Claude hari ikizere ko bizagenda neza.
UWIMPAYE Celestine umuyobozi w’umuryango w’abapfakazi barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (AVEGA –AGAHOZO) mu ntara y’u Burengerazuba yagize ati:’’Ikurikiranwa rya MUHAYIMANA hari icyo rivuze ku barokotse jenoside. Riraduha ubutabera bwiza kandi burya iyo tubonye ubutabera ni kimwe mu bitwomora ibikomere.Nibyo koko Ubufaransa hari igihe tutabwizeraga kubera baje bari ku ruhande rumwe mu gihe cya jenoside ,ndetse no mu gihe cya zone turquoise twarabibonaga ko abafaransa batitwaye neza ariko kugeza ubu kubera umubano mwiza w’u Rwanda n’Ubufaransa twizera ko ubu ngubu bizagenda neza kandi ubutabera bugakurikirana uwakoze icyaha akabiryozwa.’’
Mu ijambo perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavugiye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ku Gisozi mu mujyi wa Kigali muri Gicurasi uyu mwaka, akaba yarijeje u Rwanda kuvugurura imikoranire hagati y’inzego z’ubutabera bw’ibihugu byombi kugirango n’abandi bihishe mu Bufaransa bafatwe.