Daihatsu y’ubururu: Ikimenyetso kigarukwaho mu rubanza rwa Muhayimana

Cour d'Assises, ahabera urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Kuva tariki 22 Ugushyingo 2021, mu rukiko rwa rubanda (cours d’assises) rw’ I Paris harimo kubera urubanza rwa Claude Muhayimana ucyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Imodoka ya Daihatsu yakunze kugarukwaho n’abatanga ubuhamya muri urwo rubanza.

Ku munsi wa kabiri w’urubanza rwe ubwo yabazwaga ku mugambi wo gutegura jenoside, Claude Muhayimana ntiyemeye ko habayeho umugambi wo gutegura Jenoside ko yari umushoferi atari kubimenya, ariko icyo azi ari uko habayeho jenoside yakorewe abatutsi. Nyamara ariko bamwe mu barokotse jenoside bo mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi bemeza ko bamubonye atwaye interahamwe n’abasirikari muri Daihatsu y’ubururu abajyanye mu Bisesero kwica abatutsi bari bahahungiye. Ubwo abanyamakuru bakorana n’umuryango uharanira amahoro PAX PRESS bari babasuye, umwe mu barokotse w’imyaka 47 utuye mu murenge wa Mubuga ati”hari abantu bamwe bo mu kagari ka Kagabiro kabaga mu yahoze ari komini Gitesi, basanze bamuzi ko yatwaraga Daihatsu y’ubururu icyo gihe, ndetse bazamuka bajya kwica abantu aho bita mu Gitwa hafi na Karongi n’ubundi iyo modoka barayibonaga”.

Nyiransengimana Espérance w’imyaka 51 y’amavuko utuye mu murenge wa Mubuga umuryango we w’abantu 10 waguye mu bitero byagabwe mu Bisesero. Icyo gihe yari yarahishwe n’interahamwe. Ati” iyo modoka yari ayitwaye y’ubururu, ageze mu bisesero, agaruka gutwara interahamwe zari hano mu isenteri ku Mubuga bajya kwica”. Akomeza avuga ko abagiye kwica bagarutse, interahamwe yari yaramuhishe yamubwiye ko uriya mugabo Claude azagaruka kubatwara ku munsi ukurikiyeho kuko ngo noneho bari bananiwe. Ati” kandi koko barabyutse mu gitondo, bahagarara hano muri rond-point, uwo Claude araza abasubiza mu Bisesero, ni bwo hapfuye n’abantu benshi cyane kuko yari yabanje kujyana interahamwe zo ku Kibuye n’iza hano ku Mubuga. Iyo yazaga kubafata hano, nibwo mu Bisesero hapfaga abantu benshi cyane.”

Bahuriza kuri Daihatsu y’ubururu

Kuwa mbere w’iki cyumweru, ubwo urukiko rwa rubanda rw’I Paris rwumvaga abatangabuhamwa 4 baregera indishyi (témoins de context), babiri muri bo bahamije ko babonye Muhayimana atwaye interahamwe n’abasirikari muri Daihatsu y’ubururu bagiye kwica abatutsi. Umwe muri abo yari umuhinzi mworozi umugore n’abana 10 bose bakaba barishwe muri Jenocide ndetse umuryango w’abarenga 80 kwa se na nyina harokoka we na murumuna we. Ati” hagati ya tariki 13 na 14 Gicurasi 1994 nibwo bagose umusozi twari twahungiyeho barica abagore n’abana ntawasigaye. Umusozi wose wari wuzuye imirambo. Kutugeraho bakoreshaga bisi n’izindi modoka, hari abagize uruhare rwo gutwara izo modoka, bamwe bicaga n’abantu”.

Umucamanza amubajije niba uregwa na we yaramubonye, mu magambo ye yamusubije ko Muhayimana yakunze gutwara interahamwe, ndetse ko yanagize uruhare mu kwica. Umucamanza yongeye kumubaza niba yaramubonye cyangwa barabimubwiye, ati “mbere yari umushoferi, muri Jenocide yatwaraga daihatsu y’ubururu, yari umushoferi yaranicaga. Nari nsanzwe muzi, uyu uri hano niwe Muhayimana. Mbere ya Jenocide yatwaraga akamodoka k’umutuku. Yagize uruhare mu gutwara interahamwe no mu bwicanyi”.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru humviswe abashinja (témoins à charge) muri bo hari abakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka visioconference n’abandi baza mu rukiko. Umutangabuhamya w’undi, Perezida w’urukiko yamubajije niba yarigeze abona Muhayimana atwaye imodoka mu gihe cya jenoside. Ati “namubonye atwaye imodoka ya Guest house igiye mu Bisesero”. Abajijwe uko iyo modoka yari imeze, Hirwa yasubije ko yari Hilux y’umutuku ya Guest House. Abajijwe niba azi umucuruzi witwa Bongo Bongo? Hirwa yagize ati” yego nawe yari afite imodoka bakoreshaga”. Perezida ati “Waba uzi ibara ryayo?” Hirwa amusubiza agira ati” yari umutuku nayo imeze nka Hilux”. Perezida yongeye kumubaza impamvu yavuze ko Muhayimana yatwaraga Hilux itukura kandi mbere yaravuze Daihatsu y’ubururu? Hirwa ati “twari dufite Hilux itukura ariko ibyo bambajije mbere ndabyemeza.”

Undi mutangabuhamya nawe watanze ubuhamya bwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Yigishije Muhayimana Claude mu wa 6 w’amashuri abanza. Yavuze ko tariki 16 Mata yabonye uregwa atwaye Interahamwe muri Daihatsu y’ubururu bagiye gusonga abari bagihumeka i Nyamishaba mu ishuli no gusahura inzu z’abarimu. Yongeyeho ko ibyo yamwumviseho muri Gacaca ari amakuru ko yatwaraga Interahamwe zigiye mu Bisesero, Karongi no mu mujyi wa Kibuye. Perezida amubajije niba Muhayimana yakatiwe na Gacaca. Rurangwa ati “Yego”.

Mu cyumweru gishize ubwo hari ku munsi wa Kane w’iburanisha herekanwa amafoto yafashwe mu gihe cya anketi, Colonel Christophe Koenig, umuyobozi ushinzwe anketi mu rwego rwa OCLCLH yari yaje muri rubanza nk’umutangabuhamya w’inzobere (témoin expert). We na perezida w’urukiko basobanura ko aho hantu amafoto yafatiwe Muhayimana yabajijwe niba ifoto ya Daihatsu y’ubururu arimo areba ari iya Bongo Bongo. Yasubije ko imwe ari Isuzu indi ari double cabine. Iya simple cabine avuga ko ariyo bisa na Daihatsu za kera. Akaba yaremereye perezida ko yatwaraga iya simpe cabine itari ifite ibyuma bagenda bafasheho itanipakurura.

Jean Bosco Nkundunkundiye ni we Bongo Bongo wari umucuruzi ku Kibuye ari na we nyir’imodoka igarukwaho n’abayibonye itwawe na Muhayimana mu gihe cya Jenoside. Bamwe mu barokokeye I Nyamishaba bavuga ko mu gihe cya Jenoside ngo bamubonye atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Hilux y’umutuku (ya Projet Pêche (yatwaraga mbere); gusa ariko ngo abamubonye ahantu ha kure muri za Gitwa, Karongi na Bisesero bavuga ko yatwaraga imodoka y’uwo mucuruzi bahimbaga Bongo Bongo ya Daihatsu y’ubururu (yari yarasahuye) kugira ngo atware interahamwe nyinshi zigiye kwica abatutsi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 − 10 =