U Bufaransa: Hagaragajwe abatangije ubwicanyi muri Kibuye n’uruhare rwa Muhayimana muri jenoside

Claude Muhayimana, ukurikiranyweho ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994. Urubanza rwe rukaba rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda i Paris.

Muri iki cyumweru cya 2 cy’urubanza rwa MUHAYIMANA Claude, rubera mu rukiko rwa Rubanda I Paris mu Bufaransa, mu batangabuhamya bumviswe harimo ufungiye jenoside muri gereza ya Muhanga. Mu buhamya bwe, yagaragaje abatangije ubwicanyi muri Karongi barimo uwari konseye n’uruhare rwa Muhayimana.

Uyu mutangabuhamya avuga ku bitero yagiyemo harimo n’icyaguyemo umujandarume witwa Mwafrika ku musozi wa Gitwa bagasubirayo kwisuganya neza bihuza n’abandi bicanyi bo mu bice binyuranye, yagize ati “Bazamutse ari benshi bava Kibuye mu mujyi ariko na ya modoka y’ubururu ya Dayihatsu (itwawe na Muhayimana) ibarimo hagati kuko bari benshi nta modoka yari kubatwara.”

Benda kugera ku musozi, Nambajimana François wari konseye arababwira ati “Tugiye kwica bariya batutsi, uwumva afite ubwoba yisubirireyo kandi ntihagire (muri abo bagize ubwoba) ufata ihene cyangwa inka”.

Uyu mutangabuhamya yari afite imyaka 32 mu 1994. Yari atuye ku Kibuye, komini Gitesi, segiteri Bwishyura, serire Karongi. Abajijwe niba hari inzu yatwitse, yasubije ko batwikaga bakanasahura. Yagize ati «Twaratwikaga tukanasahura ibiri mu nzu tugatwara n’amatungo”

Abajijwe uwabahaga amabwiriza, yagize ati «Njye nk’umuturage wo hasi umuyobozi nari nzi ni konseye, niwe waduhaga amabwiriza». Avuga ko uyu Konseye yaje guhungira muri Congo ntiyagaruka.

Abajiwe niba Claude Muhayimana na Kontabure Twayigira Emmanuel aribo batangije ubwicanyi, yagize ati «yego kuko nibo batubajije bati ese mwari mwabona ukuntu bica abatutsi?” Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko bari kumwe n’uwitwa Mugenzi Eliezer na Mugemengango Eliezer, Mayira, Ngirumpatse Emmanuel, Nsengiyumva Eliel, Nzamwita Yozefu n’abandi yibagiwe kubera imyaka.

Ku bijyanye n’intwaro bakoreshaga, avuga ko bakoreshaga ubuhiri n’imihoro. Yanagarutse ku rupfu rw’uwitwa Nyirangondo wari utuye muri Segiteri Gasura, ari nabwo bwa mbere yabonye Muhayimana Claude ari kuri vola y’imodoka (atwaye imodoka), abo bari kumwe bamuzi bakajya bavuga ko atwara imodoka y’umushinga w’uburobyi (Projet Pêche) ko ariwe utwara interahamwe zijya kwica abatutsi. Mu gushimangira uruhare rwa Muhayimana yagize ati «Nyirangondo n’umukobwa we hamwe n’umwuzukuru we bishwe bazanwe n’imodoka yari itwawe na Muhayimana babakuye mu ishyamba, bari inyuma hamwe n’ihene batugezeho batubaza niba twari twabona uko bica umututsi. Bishwe n’abari kumwe na Muhayimana.” Yongeyeho ko Muhayimana yari kumwe n’undi witwa Twayigira wari ufite umuhoro.

Uyu mutangabuhamya yasoje ubuhamya bwe asaba Muhayimana Claude gusaba imbabazi, ati «Ibyabaye ni ibintu bibi cyane kandi n’uwo mugenzi wanjye (Muhayimana) byaba byiza asabye imbabazi kuko n’ubwo atishe ariko yatwaraga abagiye kwica.”

Claude MUHAYIMANA w’imyaka 60 y’amavuko akomoka mu karere ka Karongi, mu gihe cya jenoside akaba yari umushoferi wa projet pêche yo ku Kibuye, akaba akurikiranwaho icyaha cy’uko yafashaga abicanyi (interahamwe) kugera aho babaga bagiye kwica abatutsi ahantu hatandukanye babaga barahungiye harimo ishuri ryisumbuye rya Nyamishaba, umusozi wa Gitwa, mu kiliziya ya Kibuye, mu Bisesero n’ahandi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
33 ⁄ 11 =