Mu rukiko rwa rubanda i Paris humviswe abaregera indishyi

Ku rukiko rwa rubanda( Cour d'Assises) i Paris, bamwe barimo kujya mu rubanza rwa Muhayimana ukurikiranyweho ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Taliki 29 Ugushyingo 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ku munsi wa 8 w’urubanza humviswe abatangabuhamya baregera indishyi.

Nkuko abanyamakuru bo mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS bakurikirana uru rubanza rubera i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) batugezaho amakuru; uyu munsi wahariwe kumva abaregera indishyi bose uko ari bane bakaba bumviswe. Bagaragarije urukiko impamvu baregera indishyi ari na yo mpamvu bagarutse ku buhamya bwabo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Abatanze ubuhamya ni bane ; harimo uwatumijwe n’umucamanza ku busabe bw’abaregera indishyi (Témoin cité à la demande des parties civiles) na batatu batumijwe n’umucamanza abishingiye ku bushishozi bwe (Témoin convoqué par le président en vertu de son pouvoir discrétionnaire).

Muri uku gutanga ubuhamya abahamagajwe na perezida bitwaje ababunganira. Bakaba basemurirwa muri uru rubanza.

Umutangabuhamya wa mbere uregera indishyi watumijwe n’umucamanza abishingiye ku bushishozi bwe.

Uwo twahaye izina rya Mugenzi yavutse 1949 mu Bisesero mu cyahoze ari komini Gishyita ku Kibuye, ubu ni muri Rwankuba i Karongi ; yatangiye amenyeshwa ko, kubera aregera indishyi z’akababaro atarahira nk’abandi batangabuhamya.

Mugenzi yari umuhinzi mworozi afite umugore n’abana 10 ; bose barishwe muri jenoside; ndetse n’muryango we w’abarenga 80 kwa se na nyina harokotse we na murumuna we gusa. Uretse kuba abo mu muryango bari abahinzi n’aborozi abandi bakoraga imirimo itandukanye bahemberwa naho abato benshi bari abanyeshuri.

Mugenzi ati ‘’Mu 1994 twatewe n’ibitero biturutse impande zose, twabanje kugerageza kwirwanaho bigera aho haza abasirikare n’abajepe n’interahamwe bazenguruka umusozi baturusha imbaraga. Aho twari turi hari n’abatutsi baturutse ahandi hatari mu Bisesero, babonye twagerageje kwirwanaho baza kutwiyungaho. Taliki ya 13 na 14 z’ukwa gatanu 1994 nibwo bagose umusozi, barishe, n’abagore n’abana nta wasigaye. Umusozi wose wari wuzuye imirambo ; kutugeraho bakoreshaga bisi n’izindi modoka, hari abagize uruhare rwo gutwara izo modoka, bamwe bicaga n’abantu. Imodoka zari nyinshi harimo daihatsu, bisi n’izindi, abari bazitwaye hari abo twamenyemo’’.

Bimwe mu bibazo yagiye abazwa mu rukiko

Umucamanza : Uyu uregwa hano nawe waramubonye ?

Mugenzi : Muhayimana yakunze gutwara interahamwe, yanagize uruhare mu kwica.

Umucamanza : Waramubonye cyangwa barabikubwiye ?

Mugenzi : Mbere yari umushoferi, muri jenoside yatwaraga daihatsu y’ubururu, yari umushoferi yaranicaga. Nari nsanzwe muzi, uyu uri hano niwe Muhayimana. Mbere ya jenoside yatwaraga akamodoka k’umutuku. Yagize uruhare mu gutwara interahamwe no mu bwicanyi. Inzu yanjye yari amabati, barayishenye barayisahura.

Umucamanza : imirambo y’umugore n’abana bawe warayibonye?

Mugenzi : imwe yarabonetse ahantu hatandukanye ishyingurwa mu rwibutso rwa jenoside rwa Bisesero.

Umucamanza : Mwakoreshaga iki mwirwanaho?

Mugenzi : Inkoni, amabuye, n’amacumu.

Umucamanza : Claude mwari musanzwe muziranye?

Mugenzi : Ntitwari inshuti ntibyari na ngombwa kumenyana, ariko iwacu iyo imodoka itambutse baravuga ngo ni iya nyanaka.

Umucamanza : Wiboneye Claude atwaye.

Mugenzi : Yari ayitwaye yanavagamo.

Umucamanza : Waba wibuka ko hari umujandarume wahapfiriye?

Mugenz i: Usibye kubyumva ariko ntawe nabonye.

Umucamanza: Hari abategetsi wahabonye?

Mugenzi: Ntabo nahabonye, ariko bo ntibazaga imbere, abazaga ni abari bafite intwaro.

Umucamanza : Warokotse ute?

Mugenzi: Barandashe nta wantabaye, mpungira mu bihuru. Abafaransa baraje baravuga ngo abarokotse nibave mu bwihisho, bavuganye n’abari bazi igifaransa. Badusabye kwerekana imirambo mishya ngo bemere ko hari abantu barimo kwicwa, twaberetse imirambo 2 yari igishyushye.

Baravuga ngo birabababaje, baratubwiye ngo dusubire aho twari twihishe, bavuga ko bazagaruka kutureba nyuma y’iminsi 3. Dusohoka mu bihuru interahamwe zamenye ko tugihari. Nijoro baraduteye bicamo benshi, abagera kuri 1/2 barahaguye. Njye ni isasu bandashe ku kabuno ryari rigiye gufata n’ahandi hose… aha hoseee (yerekana imbere).

Abafaransa, nagarutse badushyize hamwe, baduha imyenda n’ibyo kurya n’inkomere barazivura. Baturindiye aho, interahamwe ntizari zikibasha kutugeraho. Kugeza ubwo batujyanye ahantu hari abasirikare b’inkotanyi ni uko narokotse’’.

Icyo nongeraho ‘’Twishwe n’agahinda k’abacu bishwe bazira ubwoko, abantu bose babigizemo uruhare bakwiye kubiryozwa. Birakwiye ko natwe baduha indishyi. Nawe ari wowe bakakwicira umugore n’abana (sinifuje ko byakubaho) wakwifuza ko babiryozwa, ubutabera bukabakurikirana, nawe ukabona indishyi’’.

Me Gisagara wunganira abarokotse jenoside yakorewe abatutsi: Ese uri mu ba mbere babonye abafaransa? Wari hamwe na Eric? (Irindi zina rya Eric ndaribagiwe)

Mugenzi: Yego twari hamwe

Ubushinjacyaha: Hari ibindi bikomere ufite uretse ku kibuno.

Mugenzi : Ntahandi ni iki gusa.

Ubushinjacyaha : Muhayimana n’abo bajyanaga mu bitero wabonaga bameranye bate? Ese wabonaga afite ubwoba?

Mugenzi : Bose bari bafite morale yo kwica ngo barangize

Ubushinjacyaha: Muhayimana yari afite morale?

Mugenzi: Yatwaraga abicanyi kandi nawe yari umwicanyi

Me Mathé wunganira Muhayiman Claude: Ibitero byatangiye ryari ugereranije n’igihe indege yahanuriwe?

Mugenzi : Kuya 8/4/1994.

Me Mathé : Hagati y’ibitero byo ku italiki ya 8 Mata na taliki 13 Gicurasi 1994 ; haba harajemo agahenge?

Mugenzi : Hajemo agahenge dusubira no guhinga tugirango intambara irarangiye

Me Mathé : Ibitero byari kimwe ?

Mugenzi : Ibya mbere byari bifite imbaraga nke ugereranije n’ibyo kuwa 13 Gicurasi.

Me Mathé : Umugore n’abana babiciye umunsi umwe ?

Mugenzi : Twari twarakoze indaki aho twahishaga abana n’abagore, buri wese yagiraga umwobo ahishamo abe. Abaturanyi baheretse interahamwe, bamwe babatwikiye mu myobo, abandi babatwikira ku gasozi bavuyemo bahunga, abandi babasanzemo babatera ibisongo. Abana b’iwanjye 5, kugira ngo tumenye ko bapfuye twasanze imirambo, imwe bayitondetse ku muhanda. Amarira y’umugabo ava kure (abivuga azamuye ijwi). Iyo bigarutse mu bwonko bwanjye, mbese ni nk’uwazana filimi y’ibyabaye akayibereka hano.

Twibazaga icyo turimo kuzira kuko nta cyaha twari twarakoze. Iyo babonaga ugerageza kwirwanaho bakwicanaga umwete. Twararwanaga ngo bagire umujinya batwice vuba batagarutse kudusozora ejo.

Me Mathé: Wamenye ute ko Claude azaburana ukaza na hano?

Mugenzi: sinari nzi ko aba ino, sinari nzi ko akiriho, naje hano mpamagawe.

Me Mathé: Waba ubu buhamya hari ahandi wabutanze, nko muri gacaca cyangwa mu iperereza.

Mugenzi: Muri gacaca nta wambajije ariko hari abagiye bambaza batandukanye simbibuka bose. Mu Bisesero siho honyine habaye ubwicanyi wasanga hari n’ahandi yagiye kwica abantu. Kandi sinjye njyenyine warokotse jenoside, ubwo musanze nta wundi muntu wigeze amuvugaho naba naramubeshyeye. Gusa aho namuvuze hose sinamubeshyeye.

Umutangabuhamya wa kabiri uregera indishyi yatumijwe n’umucamanza  ku  busabe bw’abaregera indishyi.

Twamuhaye izina rya Murungi yavutse 1977 mu cyahoze ari komini ya Gitesi; yarokotse wenyine mu muryango w’abantu 9; abo mu muryango we mugari bagera ku 100 ariko hasigaye 3 gusa; yatumijwe n’umucamanza ku busabe bw’abaregera indishyi  nawe atanga ubuhamya atarahiye ariko akiyemeza kuvugisha ukuri. Ari mu bahungiye muri Kiliziya ya Kibuye. Yavuze ko ubwicanyi bwaho bwakozwe n’interahamwe n’abasirikari; abasaza, abakecuru n’abana bicirwa mu kiliziya, abagabo n’abasore kubera ko bahanganaga n’ibitero bicirwa hanze hajemo imbunda. We yihishe mu mirambo yisiga amaraso kugeza baje kuvuga ko imirambo izajyanwa kujugunywa mu byobo akahava.

Yageze i Nyamishaba asanga abaje gutunda imirambo bamutegeka we n’abo bari bakuye mu bihuru gushyingura bene wabo asangamo abana 2 bo kwa se wabo.

Yabonye abana bakubitwa ku bikuta bya kiliziya, abagore bicwa bambitswe ubusa bakabatema bahereye ku maguru.

Murungi, ‘’Kuva taliki ya 7 Mata 1994, ntitwagumye mu rugo, interahamwe zari zatangiye kutubuza amahoro. Twabanje guteranira ku gasozi kitwa Ruhiro na Nyamishaba biraturanye, hari hatuye abatutsi natwe twari benshi turabasanga.

Ibitero byazaga buri munsi tukirwanaho. Kugeza taliki ya 15 Mata, byahinduye isura batangiye kwica no gutwika, njye na famille yanjye duhungira kuri kiliziya ya Kibuye, abo twasize aho twari tuvuye bahise babica. Tugeze ku kiliziya hajyaga haza interahamwe ziturutse ku Kibuye na Burunga.

Twafashe gahunda yo kwirwanaho, abagabo n’abandi bafite imbaraga bajyaga ku irembo, abasigaye tukajya tubegereza amabuye. Ibitero twabisubijeyo, umunsi mubi hari taliki ya 15 Mata nka saa yine ; haje benshi baruta aba mbere, twari ku kiliziya na home Saint Jean. Interahamwe zari zaturutse ku Kibuye, Cyangugu, bisi n’imodoka nto nizo zabazanye wabonaga ko bahuje umugambi. Twagerageje kwirwanaho tubakumira. Kiliziya ituranye n’ikigo cya gisirikare. Hari inzu iri hejuru y’umuhanda bahashinze imbunda (niyo yatangije ku mugaragaro igikorwa, ikanga abirwanagaho). Imbunda zose zari zitwerekeyeho. Si abasirikare gusa hari n’abajandarume, abapolisi ba komini n’abarindaga gereza bose bari bafite imbunda.

Babonye imbaraga zo hanze zishize binjiye mu kiliziya n’imihoro, ubuhiri harimo ubukwikiyemo imisumari, udufuni n’udusuka nibyo bicishije abantu bari mu kiliziya. Babanje kutubwira ngo dusohoke ntibashaka kutwicira mu nzu y’Imana. “Imana nayo yabatanze musohoke mupfe”; niko batubwiye.

Twagumye mu kiliziya, bafata amashami y’inturusu basukaho essence bamena ibirahure by’amadirishya ya kiliziya bayanyuzamo bayaterera mu kiliziya. Kiliziya yacu ifite imiryango itatu, bari bahatwikiye amapine ubundi abaharengaga basohoka babiciraga hanze babatemye, uwageragezaga kwiruka bakamutangatanga. Abanze gusohoka niho babiciye. Abatutsi bari baturutse Gishyita, Gitesi, Mabanza …harokotse bake nanjye ndimo. Ni Imana yaturokoye ngo tuzatange ubuhamya. Kugira ngo ndokoke, amasasu yarabashiranye basubirayo n’abari bafite imihoro barabakurikira. Njye nahise nsohoka ndyama mu mirambo hanze nisiga amaraso’’.

Abumvaga ubu buhamya bari baguye mu kantu bibaza ukuntu yarokotse.

Ubuhamya bw’uregera indishyi wa gatatu nawe watumijwe n’umucamanza abishingiye ku bushishozi bwe.

Twamuhaye izina rya Karenzi atuye Rwankuba muri Karongi yavutse 1974. Nawe urukiko rwamwemereye kuregera indishyi z’akababaro, asabwa kutarahira ariko akavugisha ukuri.

Karenzi: Iyo baduteraga basangaga twakuye ibiti ku biraro kuko bazaga n’imodoka. Nyuma y’uko umujandarume (gens d’armes) aguye mu Gitwa twirwanaho, ibitero byakajije umurego baragarutse ni mugoroba n’umunsi ukurikiyeho. Bishe umuvandimwe wanjye kwa data wacu wari umutayeri mu mujyi wa Kibuye, umurambo bawutwara ku Kibuye. Ubuyobozi bwari bwawubatumye ngo babagororere.

Kuba baratwaye uyu murambo wa mukuru wanjye wo kwa data wacu mu modoka nkaba nzi ko Muhayimana yari mu bazanaga abaje mu bitero mu modoka, ni yo mpamvu naregeye indishyi muri uru rubanza. Uwo muvandimwe wanjye yari azi Muhayimana ubwo bazaga mu bitero yaramumenye arabitubwira. Yamubonye ubwo imodoka zadutunguraga turimo gukura ibiti ku biraro tugahita twirukira mu gihuru tukagenda dukururuka ngo batatubona.

Ibi Me Françoise Mathé yabyuririyeho abaza Karenzi niba guca ibiraro byarabanjirije urupfu rw’umujandarume, cyangwa nyuma ya tariki 26 ubwo baterwaga igitero simusiga bakava ku musozi wa Gitwa.

Karenzi: Ntabwo naje kurega mvuga ko mfite umusirikari wishwe. Kandi twaciye ibiraro bituma batatugeraho uwo munsi. Rero habanje guca ibiraro urupfu rw’umujandarume ruba nyuma ariko sinabashaga kubara amatariki’’.

Umutangabuhamya wa kane uregera indishyi nawe watumijwe n’umucamanza abishingiye ku bushishozi bwe.

Twamuhaye amazina ya Kwizera afite imyaka 44ans, acururiza i Kigali; yumviswe nk’uregera indishyi nawe ntiyarahiye. Yaratuye mucyahoze ari komini ya Gitesi. Tariki ya 8, ibitero bitangiye bahunganye n’inka n’ibyo kubatunga bahungira ku musozi wa Gitwa.

Buri minsi ibiri habaga igitero. Icyo nibuka ni icyaguyemo umujandarume ku musozi wa Gitwa tumanutse ku muhanda ujya Gasengese duhura nabo dutera amabuye twumva haturitse gerenade. Tuza kumva ko haguye umujandarume tugira ubwoba ko noneho hari buze ikigo cyose. Igitero cyabaye saa yine kigeza nka saa cyenda haza icy’abasirikari gusa. Duhungira ku musozi wa Gitwa. Bo baturasiraga kure twatera amabuye ntabagereho. Barasaga ama grenade bifashishije imbunda. Ubwo barangije batwara umurambo wa wa mujandarume.

Igitero simusiga cyaje taliki ya 26 kirimo imbunda nyinshi, grenade, abafite imihoro baraza bica abantu benshi.

Ubwo bahungaga bava ku Gitwa yahungiye mu giti cy’avoka baragitema abandi bamutera amabuye, kiguye ariruka arabasiga ariko bavuga ko bazagaruka kumwica. Muri iyo avoka yasanzemo abandi batatu baje kumanuka baricwa we agumamo afite umuhoro yari yahawe n’umukobwa yasanzemo nawe yihishe. Avuye ku Gitwa abacitse yagiye mu Bisesero.

Bagiye bahangana n’ibitero kugeza abasirikari b’Abafaransa baje bakabizeza kuzagaruka kubarinda. Nawe yavuze ko izo ngabo za Turquoise zabasize, interahamwe zikabicamo abatarari bake. kuko zagarutse zikabona kubashyira Inkotanyi.

Yanavuze ko buri munsi bapfushaga kubera ibitero. Ariko taliki ya 26 Mata, i Gitwa na taliki ya 15 Gicurasi 1994 mu Bisesero hapfuye ababarirwa mu bihumbi.

Ikibazo yabajijwe mu gihe yatangaga ubuhamya

Perezida: Wabwiwe n’iki urubanza rwa Muhayimana Claude?

Kwizera: Muri media (mu itangazamakuru) byaravuzwe cyane numva aho bavuga ni aho nahungiye; nta rwibutso ruhari, mfite ibikomere kuko nakutse amenyo. Nkaba numvise nkwiye guhabwa ubutabera. Ku Gitwa haguye mama umbyara n’abana 3 tuvukana. Ku italiki 24.06 nibwo namenye ko nasigaye njyenyine (ikiniga) twaratashye dutegereje abandi tubabuze twumva ko bapfuye.

Muhayimana Claude yatangiye kuburana taliki ya 22 Ugushingo 2021, urubanza rwe ruteganyijwe kuzarangira taliki 17 Ukoboza 2021.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 + 16 =