Ngoma: Uwahoze ashinzwe inguzanyo n’umucungamari ba SACCO DUKIRE NDEGO bahamwe n’ibyaha baregwaga

Abahamwe n'icyah abari mu Rukiko TGI Ngoma rwo mu Ntara y’Iburasirazuba

Mu rubanza rwaregwagwamo uwahoze ashinzwe inguzanyo Nzabonimpa Jean Paul n’umucungamari Habyarimana Simon Pierre ba Sacco Dukire Ndego icyaha cy’uburiganya n’ubwambuzi bahamwe n’ibi byaha; bahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 8 no gutanga indishyi kuri buri umwe.

Urukiko TGI Ngoma rwo mu ntara y’Iburasirazuba rwemeje ko Nzabonimpa Jean Paul ahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo n’icyaha cy’inyandiko mpimbano hamwe n’icyaha cyo kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri.

Runemeza ko Habyarimana Simon Pierre nawe ahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo  n’icyaha cy’inyandiko mpimbano  hamwe n’icyaha cyo kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri.

Urukiko rwahanishije aba bagabo bombi buri wese igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 9.767.420 kuri buri wese.

Ndetse nurakira ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Munganyika Béatrice, Muheshi Simon, Nizeyimana Théogène, Bacondo Innocent, Nyiraburindwi Esther, Masengesho Wilson, Bazasangwa Yason, Karugenganyi Patrice na Murindabigwi Anastase.

Runategeka aba bagabo hamwe na Sacco Dukire Ndego ihagarariwe n’umuyobozi wayo bafatanyije kwishyura Munyanyika  Béatrice  indishyi z’amafaranga y’u Rwanda 722.000 zikubiyemo igihembo cya avoka kingana n’amafaranga y’ u Rwanda 500.000 n’andi 222.000 y’indishyi zinyuranye .

Runategeka kandi Sacco Dukire Ndego ihagarariwe n’umuyobozi wayo kwishyura ½ cy’amafaranga y’ u Rwanda 50.000 by’amagarama y’urubanza naho Nzabonimpa na Habyarimana basonerwa amagarama kubera ko bafunze.

Uru rubanza RP 00583/2017/TGI/NGOMA rwatangiye mu kwezi kwa 10/2017, rusomwa ku italiki ya 29/05/2018 saa cyenda z’amanywa. Inteko iburanisha ikaba yarigizwe n’ umucamanza Rwenyaguza Emmanuel perezida w’urukiko akaba ari nawe mucamanza wateguye urubanza. Umwanditsi akaba Nyiramfabakuze  Felecité.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 − 11 =