Umugore wo mu cyaro ku isonga mu iterambere
Mu kwizihiza umunsi w’umugore mu cyaro, abagore bo mu murenge wa Mukamira akarere ka Nyabihu bagaragaje ko bameze gutera imbere babifashijwemo n’umushinga Hinga Weze.
Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal ubwo yashimiraga umushinga Hinga Weze kuko wateje imbere ubuhinzi hakorwa amaterasi, inyigisho zo guhinga kijyambere by’umwihariko umugore akaza ku isonga.
Simpenzwe yagaragaje ko ubuhinzi n’ubworozi aribwo bukorwa cyane mu cyaro, umugore akaba abugiramo uruhare kugira ngo ateze imbere urugo rwe ndetse n’igihugu muri rusange. Akaba ariho ahera ashimira umushinga Hinga Weze kuko wateje imbere ubuhinzi.
Yagize ati “Hinga Weze yagize uruhare mu guteza imbere umugore wo mu cyaro ibinyujije mu bikorwa by’amatsinda, kuko hari aho bavuye naho bageze; mu gukora amaterasi y’indinganire abagore bari ku kigero cya 50% kandi barahembwe biteza imbere”.
Izabera Isabelle wo mu Murenge wa Rurembo yemeza ko hamwe na bagenzi be bibumbiye muri koperative kotibi itubura ibiti bivangwa n’imyaka bamaze kwiteza imbere. Yagize ati ‘’ twafashije abaturage kurwanya isuri kuri hegitari 90, dutanga imbuto ku baturage 1,500 harimo ibinyomoro n’amatunda, ubu twarwanyije imirire mibi turashimira ubuyobozi bw’ibanze hamwe na Hinga Weze batubaye hafi”.
Ibikorwa Hinga Weze yakoze ku bufatanye n’Akarere ka Nyabihu
Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe imirire, ubwuzuzanye n’uburinganire no guhindura imyumvire mu mushinga USAID Hinga Weze, yagarutse ku bikorwa bakoze muri aka Karere.
Abana 23,457 bari munsi y’imyaka 2 bagejejweho serivisi, abana bagaragaye mu mutuku bajyanwa ku bigo nderabuzima, abari mu muhondo bagirwa inama, abari mu cyatsi nabo bagirwa inama yo gukomeza imirire myiza.
Hakozwe amaterasi kuri hegitari 343,5 ifatanije n’abahinzi bato 2,554 muri bo 1,353 akaba ari abagore hamwe n’urubyiruko rw’abakobwa, abatsindira gukora ayo materasi bari abikorera ariko bakoresheje abaturage bahatuye.
Hahuguwe abacuruzi b’inyongeramusaruro 144 harimo abagore 30, bageza inyongeramusaruro ku bahinzi, hubatswe inzu igurishirizwamo inyongeramusaruro, hahuguwe abatubuzi b’imbuto 15 ndetse batatu bahabwa inkunga ibafasha kubishyira mu bikorwa, ifite agaciro ka miliyoni 12.
Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative rwahawe inkunga ya miliyoni 5, kugira ngo rubashe kugura ibiti bivangwa n’imyaka; n’ibiti by’imbuto bizabafasha kwiteza imbere, mu buhamya bavuze ko bafite ibihumbi 800 bizigamye, buri mu nyamuryango akaba afite ingurube yoroye ihabwa agaciro kari hagati y’ibihumbi 70 ni 100.
Urubyiruko 3,810 rwibumbiye mu matsinda 254 bagejejweho gahunda yo kubitsa no kugurizanya babasha gukorana n’amabanki cyane cyane Sacco, kugira ngo imishinga bakoze Hinga Weze ibafashe kuyitunganya neza babashe kwiteza imbere. Koperative 10 zahawe inkunga z’ibikoresho zo gufata umusaruro neza, ndetse n’ibijyanye n’ikoranabuhanga bifite agaciro ka miliyoni 32.
Ku bijyanye no gutegura imirire, uburinganire n’ubwuzuzanye ; Hinga Weze yahuguye ingo ibihumbi 19 mu mirenge 9 ikoreramo, abibumbiye mu matsinda 351 harimo aya bakuru n’urubyiruko. Hahuguwe abakorerabushake harimo abajyanama b’ubuzima n’abajyanama b’ubuhinzi 555 muri bo hahuguwemo abagore 30 n’abagabo 30; abahungu n’abakobwa bitwa bandebereho.
Ingo 2700 zahawe inkoko 16,20; ingo 900 zatangiye gahunda yo kworoza abandi, amatsinda 8 y’urubyiruko yatangiye ubucuruzi bw’inkoko ndetse batangiye kwigurira bimwe mubyo bakeneye biciye muri ubwo bucuruzi bw’inkoko.
Kugira ngo uturima tw’igikoni tubashe kubona amazi hatanzwe ibigega 40 byo gufata amazi, mu gihe imvura itabonetse no mu gihe cy’izuba bikabafasha guhinga imboga; mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19; Hinga Weze ifatanije n’Akarere hatanzwe ibikoresho by’isuku n’isukura hamwe n’ibikoresho byo guteka mu gikoni cy’umudugudu kugira ngo ababyeyi bajye babasha guhura mu matsinda bige gutegura indyo yuzuye.
Mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu, umushinga Hinga Weze ukorera mu mirenge ya Bigogwe, Jenda, Mukamira, Kintobo, Rurembo, Rugera, Shyira, Kabatwa na Karago.
Hinga Weze ni umushinga watangijwe mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere Mpuzamahanga (USAID), uzamara imyaka 5 (2017-2022) ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere.