Kwigira no kwigirira icyizere kimwe mu birinda abana b’abakobwa ihohoterwa

Masengesho Janvière, umwe mu bana b’abakobwa bafashijwe na Hinga Weze kwigira no kwigirira icyizere akiteza imbere nubwo akiri mu mashuri yisumbuye.

Taliki ya 11 Ukwakira buri mwaka u Rwanda n’Isi bizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ijwi ryanjye_Ndinda ihohoterwa rikorerwa ku gitsina”.

Uyu munsi washyizweho mu mwaka wa 2011, utangira kwizihizwa 2012.

Umushinga Hinga Weze n’Akarere ka Nyabihu bifatanije n’abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Gakoro mu Murenge wa Rugera mu kwizihiza uyu munsi.

Bamwe mu bana b’abakobwa hari igihe bahohoterwa binyuze mubyo bashukishwa ibintu akaba ariyo mpamvu basabwe kwigira no kwigirira icyizere bareba imbere habo heza bakirinda ababahohotera.

Akaba ariyo mpamvu umushinga hinga weze watangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere Mpuzamahanga (USAID), ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere;   washyizeho amatsinda yigisha urubyiruko mu gukora imishinga ibafasha kwiteza imbere.

Umukozi muri Hinga Weze mu Karere ka Nyabihu ushinzwe ubuhinzi, Nteziryayo Ignace yagize ati “Ubu muri  Nyabihu  dufite amatsinda 351, twabahuguye ku buryo  bagera ku ndoto zabo, gukora imishinga itandukanye n’uburyo bashobora gukoresha ikoranabuhanga bavanamo ibyiza byabubaka  aho kugira ngo bajye mu byabarangaza  bigatuma batiteza imbere”.

Nteziryayo  yanavuze ko  abagize amatsinda 30 babahaye inkoko zari zifite iminsi 35 zigera ku 5,388 kugira ngo babashe kwiteza imbere  ndetse no kurwanya imirire mibi.

Mu myaka 4 uyu mushinga umaze ukorera mu Karere ka Nyabihu, Nteziryayo yemeza ko  urubyiruko   bakoranye rwamenye gukora imishinga iciriritse no kumenya kwizigamira. “Ibi rero byatinyuye umwana w’umukobwa  yumva ko  hari ibyo yakwifasha”.

Masengesho Janvière umwe mu bana b’abakobwa wafashijwe na Hinga Weze, yavuze ko   ko bari mu itsinda “Tuzamurane”  aho  batangiye bizigamira  amafaranga  guhera ku 150 buri cyumweru nyuma uyu mushinga  ukabaha inkoko 600 bakazorora bashobora no koroza abandi aho batanze izigera kuri 300.

Akomeza avuga ko byabafashije cyane kuko nyuma batangiye kwikorera ku giti cyabo kuko mu zo bungutse buri wese yahawe inkoko 6. “ Narazigurishije ndetse n’amagi yari amaze kuba menshi ngura ingurube ubu ndazoroye kandi  nzakomeza ibikorwa nk’ibi kuko nta cyo nkenera ngo nkibure”.

Masengesho ufite imyaka 20 y’amavuko  agira inama abandi bana b’abakobwa ndetse n’urubyiruko muri rusange kwizigamira kuko hari igihe babona amafaranga bakayapfusha ubusa kandi bizigamiye bayabyaza umusaruro bakabasha kwiteza imbere bakanateza imbere igihugu.

Umuyobozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Nyabihu, Uwurukundo Monique yavuze ko umunsi nk’uyu  intego yabo ari ukwibutsa abana b’abakobwa kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ariko rigahera kuri bo kandi ko rishobora kugerwaho hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yashimiye Hinga Weze uburyo yafashije abana b’abakobwa  ndetse n’urubyiruko muri rusange kwitinyuka bakabasha gukora ibikorwa byo kwiteza imbere  binyuze mu matsinda yo kwizigamira.

Uyu muyobozi yanavuze ku ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa aho muri Nyabihu rikigaragara akaba ari ikibazo gihangayikishije igihugu  kuko hakigaragara abana baterwa inda imburagihe.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, Hinga Weze yeretse abana biga muri GS Gakoro guhumbika imirama y’imboga n’imbuto kugira ngo na bo bajye babikora iwabo ndetse bazanabyigishe abandi.

Mu Rwanda hanatangajwe urutonde rw’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana, umubare wabo ni 322, abenshi muribo ni abagabo; nkuko bigaragara kuri uru rubuga.  https://www.sor.nppa.gov.rw/offendersList

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 + 21 =