Ntibikwiye gutangaza inkuru ihutaza uburenganzira bwa muntu ngo ugurishe
Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko LAF Legal Aid Forum isaba abanyamakuru gutangaza inkuru ziharanira uburenganzira bwa muntu ndetse no kugira ubushishozi mu kuzitangaza kuko hari abazitangaza bagira ngo barengere uburenganzira bwa muntu ariko ugasanga babuhutaje cyangwa se bakabikora bagira ngo bagurishe.
Ibambe Jean Paul umuhuzabikorwa w’imishinga muri LAF yavuze ko hari abagaragaza uwahohotewe, uwafashwe ku ngufu n’uwasambanijwe cyangwa bagatangaza imyirondoro yabo. Aha ngo umunyamakuru aba abangamiye uburenganzira bwabo kandi yaragamije kubakorera ubuvugizi.
Anongera ho ko hari n’abatubahiriza uburenganzira bwa muntu bagira ngo bashiture abasomyi, ababumva n’ababakurikira bagira ngo bagurishe. Ibi avuga ko nabyo ari ukurenga ku ihame ry’itangazamakuru ndetse no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Ikindi ngo arashishikariza abanyamakuru kudahamya icyaha ucyekwaho icyaha kuko ukurikiranyweho icyaha afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha. Ndetse bikarushaho kuba byiza umunyamakuru watangiye urubanza arukurikiranye kugeza rurangiye.
Uburyo bushya bwo gusaba ubufasha mu by’amategeko
Ibambe anavuga ko mu bushakashitsi bwakozwe na LAF yasanze 39% by’abasobanuza cyangwa basaba ubufasha mu by’amategeko bakoresha iminota iri munsi ya 15 kugira ngo bagere aho basaba ubufasha, 20% bakoresha hagati y’isaha 1 n’amasaha 2 naho 4% bakaba bakoresha amasaha hagati ya 3 na 5 . Ndetse ngo 4% aribo bonyine bafite ubumenyi butagendeye kubaza.
Ibambe yanavuze ko LAF ifite umushinga wo gutanga ubutabera buboneye kandi bwihuze bwo gufasha abanyarwanda kubona ubufasha mu by’amategeko hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ubu buryo bukaba burimo ibice bitatu.
Ubwa mbere ni uguhamagara kuri 845 ugakurikiza amabwiriza. Ubwa kabiri ni ukwandika *845# naho ugakurikiza amabwiriza. Ubwa gatatu ni ukuvugana n’Impugucye mu by’amategeko uhamagara 845. Urashaka kuvugana n’umufasha mu by’amategeko ugakanda 1 ugahabwa ubufasha. Ubu buryo uko ari butatu bwatangiye gukoreshwa ariko hifashishijwe mtn gusa.