Rwamagana : Umuturage ni umufatanyabikorwa si umugenerwabikorwa

C.G Gasana Emmanuel, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba.

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Rwamagana yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye inzego z’umutekano, inteko ishinga amategeko, abayobozi b’imirenge, akagari, n’imidugudu, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ Uruhare rw’umuturage n’umuyobozi mu miyoborere myiza tujyanemo”.

Hagaragajwe imihigo 94 y’Akarere ka Rwamagana uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’imihigo 93 bafite muri uyu mwaka 2021-2022, kugira ngo babihuze n’icyerekezo aka karere kihaye.

Habineza Zacharie wo mu mudugudu wa Rutsibo, akagari ka Nyakabanda umurenge wa Musha yavuze ko kubijyanye n’umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza biragaragara ko bari kumwanya w’inyuma ariko bafite intego yuko mu miminsi 15 uwo muhigo bagomba kuba bawesheje kubufatanye n’abafatanyabikorwa bafite mu murenge wa Musha ndetse no gukangurira abaturage bafatanije n’inzego zose kugira ngo uwo muhigo w’ubwisungane mu kwivuza bawese.

Yakomeje agira ati ” ntabwo twicaye tuzakomeza gufatanya nkuko twafatanije uyu mwaka w’imihigo wa 2020-2021. Umwaka wa 2021-2022 kubufatanye n’inzego z’umurenge, iz’umutekano dusanzwe dukorana, abakuru b’amasibo, komite nyobozi zose z’imidugudu nubundi nkuko dusanzwe dukorana nawo tuzawese mu mpande zose”.

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko umuturage atari umugenerwabikorwa ahubwo ari umufatanyabikorwa. Aho yagize ati ”umuturage nayoborwe ariko nawe nabigiremo uruhare. Umuyobozi nayobore ariko nawe nahe uruhare umuturage dufatanye ni nayo mpamvu kunsanganyamatsiko hiyongeraho akajambo ngo “tujyanemo”, twese nitujyane muri ibyo bikorwa umuyobozi n’umuturage, twese dufatanije, kuko na none habaye uruhare rw’umuyobozi wenyine ntacyo twageraho.

C.G Gasana Emmanuel, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yagize ati ” uko turi aha twese turi intumwa, kuko twatumwe n’Umukuru w’Igihugu cyacu. Twashyizwe mu myanya, dufite ubutumwa bwiza bwo kugeza umuturage aheza, akaba ariyo mpamvu turi mu nshingano zitandukanye.Yemwe nuwaje ahagarariye abavuga rikijyana nawe ni intumwa. Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu”.

Yakomeje avuga ko buri muntu wese agomba kumenye agaciro aha igihugu, aha umuyobozi n’agaciro yiha; n’uburyo umuyobozi akwiriye kubaha umuturage. Ati ” Umuturage ni uw’agaciro yubahwe kandi n’umuyobozi akore kinyamwuga. Nkuko turi intumwa nibyiza kugira ngo duhagarare neza mu nshingano kugira ngo ubutumwa tubutware neza, umuturage abwakire kandi abugire ubwe, ubundi umuturage atekane kandi yishimire ubuyobozi”.

Ikindi yakomojeho yagize ati ” Hamaze igihe hatagaragara imiyoborere myiza hagati y’umuyobozi n’umuturage bitewe nuburyo abayobozi bitwaraga cyane cyane mu nzego z’ibanze ariko na none hari nuko abaturage bitwaraga. Umuturage iyo atabonye serivise nziza ku gihe imukwiriye imunyuze ntabwo yishima. Umuyobozi nawe iyo adafite imyitwarire myiza imugenga, gukora kinyamwuga, gutanga serivise nziza kandi ku gihe nabyo usanga atakarizwa icyizere n’umuturage”.

Yakomeje agira ati ” Izo bombori bombori ntabwo twazishakaga rero twumvise yuko twakongera tugahura tugahuza ibyo bintu byose kugira ngo tuzibe icyuho cyari gihari ariko cyane cyane twibanda ku ndangagaciro, gukora kinyamwuga no gutanga serivise vuba. Kubazwa inshingano ni k’umuyobozi ndetse no kumuturage”.

Akarere ka Rwamagana kagizwe n’ubuso bungana na km2 682, imirenge 14, utugari 82, imidugudu 474. Mu mihigo Akarere kari karihaye kayeseje hafi ijana ku ijana uretse imihigo 2, uw’ubwisungane mu kwivuza bageze kuri 88.1% , nuwo kubaka amashuri. Abayobozi bose b’imirenge igize Akarere ka Rwamagana, bahigiye imbere y’Ubuyobozi bw’Intara ko bitarenze ibyumweru 2, bazaba besheje umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza ijana ku ijana.

Amafoto yabari bitabiriye inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Rwamagana.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
50 ⁄ 25 =