Sobanukirwa n’umuco wo gusaba no gukwa

Umubyeyi Colothilde, wo mu Inteko Izirikana, waganiriye n'umunyamakuru wa thebridge.rw. Ifoto: Twitter

Muri iki gihe u Rwanda ndetse n’isi muri rusange byubagijwe n’icyorezo cya corona virus, hari igihe imihango imwe n’imwe ihuriza abantu hamwe yagiye ihagarikwa cyangwa ikitabirwa n’abantu bake, harimo n’umuhango wo gusaba no gukwa.

Byagaragaye ko hari naho bamwe bayikoraga bihishe, polisi ikabafa bagahanwa bitewe n’ibihano byari biteganijwe. Ndetse bamwe bahitamo ko bazakora ubukwe ari uko Inama y’Abaminisitiri yateranye igatangaza ko iyi mihango isubukuwe.

Umunyamakuru wa thebridge.rw yagiranye ikiganiro n’Umubyeyi Clothilde wo mu Inteko izirikana asobanura inkomoko y’umuhango wo gusaba no gukwa.

Ubundi mu muco w’u Rwanda, mu burere bwa kinyarwanda gusaba bijyana nikiriho, ikintu ntikice ikindi kuko bitagenze bitya, kera rero nta cyorezo nta mpamvu zashoboraga gutuma umwana w’umukobwa ava mu rugo adasabwe cyangwa ngo umuhungu ngo azane umugeni atabyeretse umuryango ariko kubera igihe turimo, umuco udutegeka kujyana n’igihe tugezemo, ntiwigira kagarara. Umuco nyarwanda udutegeka kumenya uko wifata mu kintu kitakwatse ubunyarwanda bwawe. Nibyo rero byagiwe bikorwa muri iki gihe cy’icyorezo.

Uko gusaba no gukwa byaje bikaba ihame

Kubaka urugo si ibintu byoroshye, ikindi iyo umwana avutse aba ari umwana w’umuryango, yaba umukobwa cyangwa umuhungu nta mubyeyi wavugaga ngo umwana wanjye yabaga ari umwana wo mu muryango akaba umwana w’u Rwanda.

Kubaka ni uguhindura ubuzima, ntabwo rero washoboraga kuva mu rugo; uva mu muryango ujya mu wundi umuryango ku buryo butazwi. N’ umuhungu nawe yabaga ahinduye ubundi buzima yagombaga kubaza umuryango ukabimenya.

Ikindi ntibapfaga guhubuka ngo umuhungu azane umukobwa; yabanzaga kubibwira umuryango we. Bagiraga imihango ijyanye no kwemera kwabo ivuga ngo ese uriya mugeni wo muri uriya muryango aho ujyanye nuwacu? bakabanza kubyigaho.

N’ umwana w’umukobwa bakavuga bati ahinduye ubuzima ninko kuvuka bwa kabiri ntabwo twapfa kwemeragusa ngo nuko twumvise ko umuhungu runaka amushaka ngo dupfe kumutanga tutabyizeho.
Uzahagarari buri mu muryango ntago yaba ari umuntu ubonetse wese.

Mu gihe batoraga abantu bazahagararira uwo muhango wo gusaba no gukwa ntago bapfaga gufata uwo ariwe wese, barebaga umuntu uzishingira ubwo buzima bushya, kuko bababaga bagiye gutangira ubuzima bushya bagombaga kugira umuntu uzabafasha mbese nk’ibya amadini kubyara mu batisimu.

Uyu muntu niwe wamuherekezaga mu buzima bushya, akamubera umujyanama , akamuyobora.
Akaba ariyo mpamvu bashakaga umuntu w’incuti, umuvandimwe, inyangamugayo bagahagararira imiryango yabo bombi.

Noneho cya gihe cyo kugira ngo urwo rugo rwemerwe byabaga ari ibintu bigiye ku mugaragaro ntibazabaze ngo umukobwa yagiye he? Ntibazabaze ati ese ko wa muhungu atakiba aha? Yubatse he? Yubatse ate? Yubakanye nande? Niyo mpamvu uwo muhango wo gusaba no gukwa wabaga ari ngombwa cyane.

Umwana yatangwaga umuryango wose ureba. Abakwe bakuru bakabijyamo zari inshingano zikomeye cyane; kuvuga ngo mu izina ry’umuryango uyu mwana ndamutanze, ntibyarangiriraga aho; ahubwo yakomezaga gukurikirana ubuzima bwa rwa rugo .

Uhagarariye umuhungu nawe yasabaga mu izina ry’umuryango; ninjye ukuye uriya mwana mu muryango we muzanye mu muryango wacu. Babaga bafashe inshingano zikomeye zo kuzakurikirana amahoro n’imibereho ya rwa rugo. Mu buryo bwa kibyeyi bakaba ababyeyi ba kabiri, abambere baka ababyeyi b’umubiri. Ibi byose nibyo byatumye umuhango ufata kubera izi mbaraga warufite.

Ese umuhango wo gusa no gukwa watangiye ryari?

Bingana nuko abakurambere bagiye bahanga imibereho si nakubwira go ni uyu mwaka.

Abakwe bagiraga uruhare mu buzima bw’urugo rushya, kuri ubu ko hari abafata abantu bakodesheje ntibya imwe mu mpamvu yo gutandukana kuko ntawe ubakurikirana?

Niyo mpamvu zisenyuka, umurimo wabo urangira aho. Ikindi hari igihe abana babana bataziranye bihagaije noneho nyuma ntibumvikane. Naho kera bajyaga gusaba, ababyeyi bamaze kubwira umuhungu bati uramenye ntuzaduteranye n’umuryango ushatsemo ugende ubizi ko uriya mwana atari igiti utoraguye mu nzira ntago ari umwenda uguze ni umuntu ukuye mu muryango muzumvikane nta ntungane iba ku isi, ninaho baciye umugani ngo nta nka zibana zidakomanya amahembe, ntimuzabura utuntu mutumvikanaho ariko mujye mushyira mu gaciro nibibananira mugishe inama.

Umukobwa nawe yajyaga kuva iwabo baramubwiye byose; uragiye ntuzagaruka kirazira tugutanze ku mugaragaro akagenda afite uko azarwana n’ibizamugora byose. Bose barategurwaga igihe kirekire.
Noheho n’ikintu kibabangamiye ntibirukankiraga ubutane ahubwo buri wese yabaga afite umujyanama we w’umubyeyi niyo mpamvu batatoraga aba marraine hirya yafata umuntu wo muryango, nyirasenge cyangwa mukuru we cyangwa incuti ye; noneho ikintu cyaza akaba yamubaza ati ese ko numva ntazabishobora akamubwira uko azabyifatamo.

Umuhungu nawe yatangira kubona ibintu bimugoye ntabwire ise umubyara, ahubwo akabwira ise wo mubukwe wamukuriye umugeni mu muryango uyu nuyu; wahagarariye umuryango wanjye ariko kondeba bimeze gutya? Ati mwana wanjye abantu turi abantu nta malayika uzabona bigenza utya. Mbese bakabitangirira hafi bitaraba birebire kugeza igihe bagenda bamenyerana bigana ubwabo ubwabo, bajya inama, icyo bababwiraga cyane ni ukutihererana ikibazo.

Ariko aho bitandukaniye nibyubu; nuko abana bifatira umwanzuro ubwabo akenshi baba batanaziranye bihagije akantu gato kakoma bakaba bananiranwa bakanatandukana. Gusa icyiza kuri ubu ni byiza kwihitiramo; kuko kera imiryango niyo yakurobanuriraga.

Imiryango yahanaga abageni ari kubumvikane bwayo, bakamenya ko ingaruka aribo zireba zitareba abana; uko iminsi yagiye ishira indi igataha, haje yuko umuntu yihitiramo hakazamo n’uburyo bwo kubenga no kumwera; ariko ntube wakwera utarabwira ababyeyi kugira ngo nabo barebe; babaze uwo umuryango uko witwara. Iyo bakwemereraga barakubwiraga; bakwanga nabwo bakagusobanurira impamvu, ubukwe bukaba bwapfa.

Mu muco hagenda hazamo ibyiza n’ibibi bijyanye n’ubuzima abantu barimo. Uyu munsi twabishimira ko abana bihitiramo ariko ikibazo kizamo nuko hari ahatabamo igihe cyo kwiganaho.

Haje umuco wa bridal shower aho umukobwa ariwe uhabwa inama. Ese umuhungu we ntibimureba?

Birakwiye cyane cyane, ariko rero n’abatanga izo nama ntibagakwiye kuba abantu abaribo bose kuko akenshi usanga aba ari urungano, ukumva baravuze ngo nubona ibintu bikunaniye shaka ubuzima bwawe ntukigore. Izo rero ntabwo ari inama nziza kuko uwo usanze ntago ari intungane ariko kandi ntanubwo ari shitani itagarurwa, babikora ku umunsi wa nyuma; kandi bisaba gutegurwa igihe gihagaije ndetse bigakorwa n’abantu bakuru babonye byinshi kandi b’intangarugero mu mibanire yahagi yabo n’abandi.

Mu gusoza umunyamakuru wa thebridge.rw yashimiye Umubyeyi Clothilde.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 × 19 =