Nyamagabe: Ingamba za Covid-19 zadindije irangizwa ry’imanza mu nzego z’ibanze
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’idindira ry’imanza zagombaga kurangizwa n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, kubera ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’icyorezo cya Coronavirusi.
Uzabakiriho Clementine atuye mu mudugudu wa Munyinya mu kagali ka Karama,umurenge wa Cyanika avuga ko kuva mbere ya Covid-19 kugeza ubu aburana inzu yasigiwe n’ababyeyi be nyamara abayibarujeho bamurera bakaba bahora bashaka kuyimusohoramo urwo rubanza rukaba rumaze igihe kirenga umwaka rutararangizwa.
Yagize ati ’’Urubanza mfite ni abantu twazanye ku murenge turimo kuburana inzu bashaka kunsohoramo kuko ari bo bafite ibyangombwa, none ubuyobozi bwabasabye gusaba imbabazi na mbere yo kunsohoramo bakaba bazaba bashobora kubona aho kunshyira ariko ruracyageretse”.
Byukusenge Agathe nawe atuye muri uyu murenge wa Cyanika akaba afite urubanza rwadindiye kubera ingamba za Covid-19 aho yaburanaga ubutaka.
Yagize ati ’’Mfite urubanza n’umuturanyi akaba n’umuyobozi ushinzwe umutekano mu Kagari ka Kibinja,umudugudu wa Ngorongari yantwariye ubutaka ndarega umunyamabangwa nshingwabikorwa w’akagari atwohereza mu bunzi none ubu ibibazo bisa n’aho byasubitswe kubera Covid-19 ubu ibipapuro narabibitse birarambitse nta kashe iteyeho kwiyakira byarananiye.”
Ubusanzwe abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali n’imirenge nka bamwe mu bahesha b’inkiko batari ab’umwuga mu nshingano zabo za buri munsi hiyongeraho n’izindi nshingano zo kurangiza imanza, aho mbere ya Covid-19 umuturage wabaga yaburanye yatsinze urubanza rwe yatezaga kashi mpuruza akaruzana ku muhesha w’inkiko, izo mu bunzi zajyaga ku bayobozi b’utugali, izo mu nkiko zikajya ku muhesha w’inkiko utari uw’umwuga w’umurenge ari we munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge zigahabwa gahunda y’uko zizajya kurangizwa.
Nyamara muri ibi bihe bya Covid-19 habayeho idindira no gutinda kurangiza imanza mu nzego z’ibanze bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nk’uko Ndagijimana Jean Marie Vianney umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika abisobanura .
Yagize ati ’’Icyatumye kurangiza imanza bidindira bikanatinda ni uko kubera Covid-19 n’amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Ubutabera habayemo guhindura uburyo imanza zirangizwamo ndetse habayeho kubanza guhugura abahesha b’inkiko bitwara igihe, n’aho tumaze guhugurirwa tuza kongera guhagarikwa, ariko mu kwezi gushize twabonye ibaruwa y’uko byamaze gukosorwa ubu ngubu twatangiye uburyo bwo kuba twarangiza imanza zari zaradindiye.”
Hari ikiri gukorwa mu guhangana n’ikibazo
Jean Marie Vianney umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika akomeza asobanura ibijyanye n’uruhare rw’abaturage mu kwirinda ko imanza zabo zadindira.
Yagize ati ’’Icyo turi gukora hari ukubanza gukangurira abaturage iyo gahunda kuko hari abatazi neza ko no kurangirisha urubanza ari ukubanza kurushyira muri sisiteme (system), ariko tugenda dusura utugali mu nama n’abaturage mu gihe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 noneho abitwemerera dore ko hari igihe biba bitemewe tukabibakangurira kugira ngo bitabire gushyira imanza zabo muri sisiteme kugira ngo umuhesha w’inkiko azibone atangire uburyo bwo kuzirangiza mu gihe bazizanaga mu ntoki hakabaho kubura kwa kopi z’urubanza n’ibindi bitandukanye.”
Mu mwaka wa 2014 hamuritswe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) bugaragaza ko ikibazo cyo kutarangiza imanza cyagaragaye nk’igituma abaturage bavuga ko badahabwa serivisi zinoze mu nzego z’ibanze, gusa hari icyizere ko noneho imanza zizajya zihuta kurangizwa hamwe no kwifashisha ikoranabuhanga kuko hari ibyo amategeko ateganya.