Imyitozo ngororamubiri : Kimwe mu birinda indwara zugaraje muntu
Abakora imyitozo ngororamubiri bavuga ibarinda indwara zimwe na zimwe ikanabatera guhora bishimwe. Minisiteri y’ Ubuzima nayo ivuga ko imyitozo ngororamubiri ari ngombwa ku buzima bwa muntu kuko hari indwara imurinda.
Umujyi wa Kigali utegura imyitozo ngororamubiri inshuro 2 mu kwezi, aho abantu baturutse mu mujyi wa Kigali bahurira Kimihurura ku cyicaro cya Rwanda Revenue Authority bakora imyitozo, bagasuzumwa na zimwe mu ndwara.
Ndungutse Nick Ernie afite imyaka 11 atuye mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo, avuga ko adashobora gusiba imyitozo ngororamubiri itegurwa n’Umujyi wa Kigali, uretse ko bitagarukira aha kuko buri munsi akora imyitozo ngororamubiri, anavuga ko bimurinda indwara zitandukanye nk’ibicurane. Ndungutse akunda kunyonga igare, gukina basket no kwiruka.
Rutembesa Mugunga afite imyaka 53 avuga ko yatangiye gukora imyitozo ngororamubiri afite imyaka 16 yivugira ko umuntu ukora imyitozo ngororamubiri hari indwara nyinshi zitamuhangara kuko kugeza kuri iyi myaka nta yindi ndwara ararwara uretse malariya. Ikindi ngo itera ibyishimo, ituma umuntu agira ubuzima bwiza, ituma usabana n’abandi, ukanatekereza neza. Akanongera ko buri muntu wese hari imyitozo ashobora gukora kabone niyo yaba afite ubumuga.
Mukamana Anitha afite imyaka 32 yemeza ko iyo akoze imyitozo ngororamubiri yumva aguwe neza, yaba avuye ku kazi arushye akumva hari igihindutse mu mubiri, mu gitondo akabyuka nta mavunane afite. Anavuga ko ataratangira kuyikora yumvaga mu mavi hari ibintu birimo bimeze nk’amakare bifunze ariko aho amariye kuyikora ntakibazo cyo mu mavi akigira. Yishimira ko muri iyi myitozo ngororamubiri itegurwa n’Umujyi wa Kigali hanatangirwamo ubukangurambaga butandukanye bakanapima indwara zitandukanye ku buntu.
Mukamana akangurira abakobwa n’ababyeyi gukora imyitozo ngororamubiri bagatangira bakora gake gake, ntibacike intege kuko iyo utarayimenyera wumva utonekara umubiri wose. Akanemeza ko iyo umaze kumenyera utongera gutonekara.
Gashumba Diane Minisitiri w’Ubuzima avuga ko imyitozo ngororamubiri ifasha umubiri ikanawurinda zimwe mu ndwara. Asaba buri wese kuyikora buri munsi. Muri iyi myitozo itegurwa n’Umujyi wa Kigali asobanura ko bayifatanya no gupima uburwayi butandukanye no gukangurira abantu kwipisha. Bimwe mubyo bapima harimo umuvuduko w’amaraso, diabète (indwara iterwa no kubura isukari mu mubiri cyangwa kugira isukari nyinshi mu mubiri), cancer, amaso n’ibindi. Izi ndwara zose zifite aho zihurira no kuzirinda ukora imyitozo ngororamubiri.