Iteganyagihe No 51 ry’imvura y’itumba (Werurwe-Gicurasi) 2019

Umuyobozi wa Meteo Rwanda Aimable Gahigi udafite micro , naho uyifite Dr Charles Bucagu umuyobozi wungirije wa RAB

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda cyatangaje ingano y’imvura y’itumba (Werurwe-Gicurasi) 2019. Muri  iki gihembwe cy’itumba 2019, ikigereranyo cy’imvura nyinshi iteganyijwe ni iri hejuru ya milimetero 510, imvura ihagije izaba iri hagati ya milimetero 390 na 510 naho imvura nke ikaba iri munsi ya milimetero 390.

Uko imvura iteganyijwe mu turere tugize igihugu nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda Aimable Gahigi.

Imvura nyinshi iteganyijwe mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyabihu, Ngororero, igice cya Nyamasheke gihana imbibi n’akarere ka Karongi na Nyamagabe, igice kinini cya Nyamagabe, akarere ka Musanze, Burera, Gakenke, Rulindo, Gicumbi, Muhanga, Kamonyi, igice kinini cy’akarere ka Ruhango, igice kinini cy’akarere ka Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Rwamagana, igice kinini cya Gatsibo, na Nyagatare bihana imbibi  n’intara y’Amajyaruguru n’amajyaruguru y’akarere ka Bugesera .

Imvura ihagije iteganyijwe mu gice cy’akarere ka Gatsibo na Nyagatare, akarere ka Kayonza, igice kinini cy’akarere ka Ngoma, igice kinini cy’akarere ka Bugesera, igice cy’akarere ka Ruhango na Nyanza, akarere ka Huye, Nyaruguru n’igice kinini cy’akarere ka Rusizi na Nyamashake.

Imvura nke iteganyijwe mu karere ka Kirehe, amajyepfo y’akarere ka Ngoma na Bugesera, akarere ka Gisagara  n’amajyepfo y’akarere ka Rusizi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 ⁄ 6 =