Madame Jeannette Kagame: Umwana ishema ry’umuryango
Ku munsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu kagali ka Ninzi, umurenge Kagano akarere ka Nyamasheke, Madame Jeannette Kagame yavuze ko umwana ari ishema ry’umuryango bityo ko umuntu agomba kubyara abo ashoboye kurera n’igihugu gishoboye kwitaho, abana bakarindwa kugwingira, bakaba abana batekanye, bagakura neza, bagahabwa n’ubumenyi.
Madame Jeannette Kagame yavuze ko abana bose abahungu n’abakobwa bagomba guhabwa amahirwe angana mu muryango, kandi umuryango ugaha agaciro ibiganiro hagati y’abawugize, haba mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza.
Madame Jeannette Kagame yanashimiye Inkubito z’Icyeza kuko batsinze neza amasomo yabo. Ati “ubwo mwagize igihugu giha amahirwe amwe abantu bose nizera ntashidikanya ko muzakomeza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bityo mukera imbuto z’umuryango ushyize hamwe”.
Madame Jeannette Kagame yanavuze ko ubwo umwaka ushize bizihizaha umunsi nkuyu nguyu mu karere ka Nyabihu baganiriye kandi bagatahana umukoro wo gushaka umuti w’ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda, ingaruka bibagiraho mu gihe cyo kubyara ndetse no kurera abo bana babakomokaho asaba buri wese gushaka umuti harebwa umuzi w’iki kibazo bahereye ku bantu babatera inda haba abo bangana cyangwa abagabo babaruta babashuka . Gutoza isuku abana bakiri bato kugirango bakure bayiharanira; kurwanya igwingira ry’abana hitabirwa gahunda mbonezamirire y’abana bato; no gushaka umuti urambye wo gukemura amakimbirane mu miryango. Ababyeyi, abigisha iyobokamana, inshuti z’umuryango bose bakabigiramo uruhare. Ikindi ngo ni ukwita ku biganiro bigenerwa abasore n’inkumi mbere yuko bashyingirwa bagategurwa neza bityo bakazagira umuryango utekanye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien yavuze ko mu mwaka wa 2018, abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bagera kuri 418 bahohotewe bamwe banatwara inda ; naho mu baturage 400.018 batuye akarere ka Nyamasheke, ingo zigera kuri 663 zibana nabi. Ababanaga bitemewe n’amategeko bangana ni 1665, ngo abasaga 80% barasezeranye ku bushake bwabo.