Urubanza rwa Neretse Fabien rwabaye urw’amateka mu Bubiligi

Neretse Fabien wakatiwe n'urukiko rwa rubanda rw'i Buruseli mu Bubiligi (Cour dAssises); ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994. Photo: Google

Mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2019 nibwo umunyarwanda Neretse Fabien wari ukurikiranweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, yakatiwe n’urukiko rwa rubanda rw’I Buruseli mu Bubiligi (Cour d’Assises). Nubwo hari izindi manza zabereye mu Bubiligi ziburanisha abanyarwanda uru rwafashwe nk’urubanza rw’amateka. Ni urwa mbere rwakatiye umunyarwanda ku byaha bya jenoside yakorewe abatutsi.

Ku italiki ya 19 Ukuboza 2020, mu masaha y’umugoroba,  abantu bari biriwe bategereje imyanzuro y’urukiko, nibwo Neretse Fabien, umunyarwanda wari ukurikiranweho ibyaha bya jenoside yakatiwe yakorewe abatutsi muri 1994 n’urukiko rwa rubanda rw’I Buruseli (Cour dAssises) mu Bubiligi. Yakatiwe gufungwa igihano cy’imyaka makumyabiri n’itanu y’igifungo. Nyamara abamwunganira bari batakambye bavuga ko yahabwa gufungwa imyaka 15 cyane ko batangaga impamvu z’uburwayi bwe. ( Uyu Neretse yagaragaraga mu rukiko agendera ku mbago, ariko n’abamwunganira bagaragazaga kenshi ibibazo bindi by’uburwayi afite).

Icyemezo cyo kumukatira imyaka makumyabiri n’itanu (25) (verdict de peine) cyafashwe gikurikira ikindi cyemezo cy’urukiko cyamuhamyaga (verdict de culpabilité) kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Uru rubanza rwafashwe nk’urubanza rw’amateka mu Bubiligi kubera ko ari rwo rubanza rwari ruhamije rukanahanira umunywarwanda ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, bigendeye ku itegeko icyo gihugu cyishyiriyeho rihana ibyaha bya jenoside. Ibi rero bigafatwa n’abanyamategeko nk’intangiriro y’urugendo rukurikirana kandi rugahana abakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi baba mu gihugu cy’Ububiligi.

Aba banyayamategeko bavuga ko ibi bisobanuye ko abazakurikiranwa kuri icyo cyaha mu Bubiligi mu minsi iri imbere, icyaha cya jenoside kizaba ari ndashidikanywaho, bitandukanye n’imanza zabereye muri icyo gihugu mbere aho bashinjwe ibyaha by’ubucanyi n’ibyibasiye inyoko muntu.

Inyito y’icyaha cya jenoside ntabwo yari yarigeze igaragara mu rukiko mu zindi manza zabereye mu gihugu cyu’Ububiligi muri 2001, 2005 na 2009. Urugero ni ku rubanza rwiswe urwa bane ba Butare, rurimo ababikira babiri, Gerturde na Kizito ndetse n’Umwarimu muri Kaminuza Nsengimana Vincent na Higaniro Alphonse. Abo bose bahamijwe ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi bahanishwa ibihano bitandukanye. Umubikira Gerturde yahanishwije igihano cy’imyaka 15, Kizito ahanishwa imyaka 12, Nsengimana Vincent ahanishwa gufungwa imyaka 12 naho Higaniro Vincent ahanishwa gufungwa imyaka 20.

Gusa nkuko twabivuze nubwo U Bubiligi bwari bwababuranishije bukurikije itegeko bufite kuva muri 1993, riha inkiko zabwo ububasha bwo kuburanisha ibyaha mpuzamahanga kabone naho byaba bitarakorewe mu gihugu cyUbubiligi.

Ikindi gisobanura ko urwo rubanza ari urw’amateka nkuko bivugwa n’umunyamatageko Kalinda ni uko urwo rubanza rwari rufitiye n’abandi batari abanyarwanda inyungu. Aha havugwa umuryango wuwitwa Beckers, wari umubiligi wishwe hamwe n’umugabo we Bucyana n’umwana wabo. Umuryango we mugari rero wari mu rubanza urega ngo nawo uhabwe ubutabera.

Kuri Kalinda ibi byaba rwose biri mu mpamvu zatumye rushyirwamo ingufu n’Ububiligi kuko harimo umwenegihugu wabo washakaga ubutabera. Icya kabiri uyu munyamategeko akomozaho nawe ni uko nyine uru urubanza noneho rwaburanishije Neretse Fabien hakurikijwe itegeko rihana icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi ryashyizwe mu mategeko yicyo gihugu. Kuri we iyi yaba ari intambwe idasubira inyuma no muguhana abandi bacyidegembya muri icyo gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 × 3 =