U Rwanda rwohereje Abasirikare n’Abapolisi gufasha kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique
Kuri uyu Gatanu, taliki ya 9 Nyakanga 2021 nibwo Itsinda ry’Abasirikare n’Abapolisi 1000 bagiye mu Ntara ya Cabo Delgado mu Gihugu cya Mozambique gufasha mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri iki Gihugu.
Iyi Ntara imaze igihe yarazahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano mucye kubera ibikowa by’umutwe w’inyeshyamba w’abahezanguni biyitirira idini ya Islam, uzwi nka al-Shabab.
U Rwanda ryavuze ko ingabo n’abapolisi boherejeyo bazakorana n’ingabo za Mozambique hamwe n’ingabo z’ibihugu byo mu muryango wa SADC kurwanya ibitero by’iterabwoba byibasiye uturere tumwe two mu Ntara ya Cabo Delgado.
Uretse igihugu cya Mozambique, Ingabo z’u Rwanda ziri no mu gihugu cya Centrafrique.
Biteganijwe ko ingabo z’ibihugu by’umuryango wa SADC zigera muri Mozambique ku wa kane taliki ya 15 Nyakanga 2021.
Umuryango SADC ugizwe n’ibihugu 16, ari byo Angola, Botswana, Comoros, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.