COVID19 yeteje ubukene mu Mujyi wa Kigali

Gutegura indabo zo gutaka mu birori bitandukanye.

Bamwe mu bakoreraga imirimo itandukanye mu Mujyi wa Kigali barataka ubukene kuko hari abahagaritse imirimo yabo n’abandi bakaba bari mu marembera.

Hari abahagaritse ibyo bakora kubera kubura amafaranga y’ubukode bw’amazu  kuko baba baga batakoze ndetse nabo ibikorwa bakoraga byabinjirizaga amafaranga bitarafungurwa na rimwe kuva icyorezo cya corona virus cyagera mu Rwanda muri werurwe 2020.

Umwe mubakora decoration (kwambika abageni no gutegura mu birori), ukorera mu isoko rya Kigali, aganira n’umunyamakuru wa thebridge.rw yavuze bagenzi benshi bamaze guhomba bagataha. Yagize “Urumva uyu murimo wacu wazahajwe na Covid cyane kuko twakoraga mu borori kandi urabizi ko byamaze igihe kinini byarasubitswe, naho bifunguriwe  hari umubare ntarengwa”.

Yakomeje agira ati “Natwe ntibyoroshye nkubu badufungiye ngo twishyure ni ukwishyura inzu kandi tutakoze, ni ukuvuga ngo twikoramo, yamara gushira ugatanga inzu y’abandi ugataha amara masa”.

Undi ucururiza muri iri soko ibijyanye n’imirimbo nibyo kwisiga nawe ntajya kure ya mugenzi we, yagize ati “Aha twakoreragamo turi 6 none disigayemo turi 3 kandi uretse nje abandi ni bashya, abahakoreraga mbere ya Covid barahiye barataha natwe ubu turacyarwazarwaza”.

Si aba bonyine bavuga ibi, abandi baganiriye na thebridge.rw bavuga iki cyorezo kibasigiye ubukene bukabije, bakaba basaba Leta ko yagakwiye kugira icyo ikora igafasha abahombye kongera kuzahura ubucuruzi bwabo kuko bugarijwe n’ubukene.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 × 17 =