Abasangira inkono imwe bazaba mu cyiciro kimwe cy’ubudehe

Mbere ya COVID19, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge asobanurira abaturage gahunda za Leta.

Abaturage benshi baracyategereje itangazwa ry’ibyiciro by’ubudehe. Bafite amatsiko menshi yo kumenya aho bazabarizwa muri gahunga y’igenamigambi y’ubudehe.  Amakuru y’ingenzi ni uko abasangira amafunguro mu rugo rumwe, bazagira ikiciro kimwe cy’ubudehe.

Ababana mu muryango bakanasangira amafunguro aturutse mu nkono y’umuryango, abo bazagira icyiciro kimwe cy’ubudehe hakurikijwe amikoro yabo n’amakuru  batanze  mu isibo. Aya makuru ni ngenzi kuko akuraho urujijo  ku byiciro by’ubudehe abaturage bategejanye amatsiko.

Mu kiganiro gihuza abaturage n’abayobozi cy’Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro (PAX PRESS) cyabereye mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma mu mpera za Mata 2021; umukozi w’Ikigo gishinzwe Guteza imbere Ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’Ibanze (LODA) Bwana Gatsinzi Justine, yasobanuriye abaturage ko ubudehe ari igenamigambi kandi ko abasangira inkono imwe bazabarurwa mu kiciro kimwe cy’ubudehe. Ibi bivuga ko niba umuryango runaka ufite abana birirwa hirya no hino mu kazi ariko nimugoroba bose bagahurira mu rugo rumwe  bagasangira amafunguru amwe, abo bose nubwo baba bafite amikoro atandukanye, ikiciro cyabo cy’ubudehe kizaba ari kimwe.

Mu kugena ibyiciro by’ubudehe, habayeho gutanga amakuru, haganirizwa umukuru w’umuryango akivugira ubwe imibereho ye. Na none, habaye ho uguhuza abaturage bose baturiye isibo imwe, buri muntu agatanga amakuru ajyanye na  n’amikoro n’ibyo atunze kugira ngo inteko yemeze icyiciro azabarizwa mo.

Mukeshimana Agnès, umubyeyi ufite abana batatu, utuye mu murenge wa Rurenge, avuga ko mu isibo amakuru yatanzwe neza, kandi ko buri muntu yatashye iwe azi icyiciro cy’ubudehe azabarizwamo, ati “Mfite umusore, ipfura yanjye ikora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto. Niwe udutunze. Namenyeshejwe ko tuzakomeza kubana nawe mu cyiciro kimwe cy’ubudehe kugeza igiye ashakiye urwe rugo”.

Naho Mukangenzi Brigitte, nawe ufite umwana ukora taxi ya moto mu Karere ka Rwamagana, yasobanukiwe ko atazongera kuba mu cyiciro kimwe n’umuhungu we batakibana, ati “Kubera ko Patrick umuhungu wanjye  tutabana, ameze nkufite urugo rwe, akaba ariyo mpamvu tutazabarizwa kuri lisiti y’icyiciro kimwe cy’ubudehe”.

Ikigo gishinzwe Guteza imbere Ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’Ibanze (LODA)  gisaba abaturage gukomeza gukoresha ibyiciro abaturage basanzwe babarizwamo  kugeza igihe ibyiciro bishya bizatangazwa. Abaturage barasabwa kuriha amafaranga ya  mutuweri wa 2021-20211 hakurikijwe ibyiciro bisanzwe by’ubudehe babarizwamo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 × 2 =