NINGO na RCSP mu rugamba rwo guhashya ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi 1994

Umuhango wo #Kwibuka27 wabereye ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi, taliki 18 Kamena 2021.

Ihuriro ry’Imiryango Mpuzamahanga itari iya Leta “NINGO”n’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta “RCSP” bibutse ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Banarebera hamwe uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Mpuzamahanga itari iya Leta “NINGO”, Sean Kerrigan yavuze ko bagomba kwibuka ibyabaye ariko baharanira ko bitazongera kuba ukundi. Anashimira Leta y’u Rwanda kubera ko ubuyobozi bwahisemo kubaka Igihugu bugashyira ingufu mu kubaka ubumwe no kubabarirana.

Umuyobozi w’ Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta “RCSP”, Dr Joseph Nkurunziza Ryarasa yavuze ko bahurije hamwe iki gikorwa ngo bibuke ariko banarebere hamwe uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside kuko bikomeje kugaragara ko irimo kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko.

Umushakashatsi muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Bimenyimana Valens yatangaje ko kuva muri 2017 kugeza 2020 abagera ku 1172 bakurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo  bikaba bikunze kugaragara cyane mu gihe cyo kwibuka.

Naho 2020 abagaragaweho n’ ingengabitekerezo ni 246 muri bo 167 bakaba bari urubyiruko aho bamwe bari bato mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994, abandi bakaba baravutse nyuma.

Bimenyimana Valens yasabye iyi miryango gufata iya mbere mu kurwanya  abakomeje gukoresha inzira izo ari zo zose mu guhembera ingebitekerezo ya jenoside .

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi yashimiye iyi miryango itari iya Leta kuba yarahurije hamwe iki gikorwa. Anavuga ko igihugu gihangayikishijwe n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside, ihakana n’ipfobya rya jenoside abasaba kugira uruhare mu kuyihashya.

Yagize ati “Iyi miryango ikorana n’abaturage benshi kandi ifite n’abafatanyabikorwa batandukanye benshi iyo rero basobanukiwe neza ko bafite inshingano zo guhangana nabyo tuba dufite amahirwe ko na bo ubwabo bazirinda kujya muri ibyo bikorwa.”

NINGO na RCSP bashyikirije IBUKA miliyoni 10 zigenewe gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 bibasiwe cyane na COVID-19.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 ⁄ 5 =