Burera: Kwihunikira no kwituburira imbuto z’ibirayi byatumye zitongera guhenda

Ubutubuzi bw'imbuto y'ibirayi ku rwego rwa base.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko imbuto z’ibirayi bajyaga bazigura zihenze, ariko nyuma yo gufashwa kumenya kwihunikira no kwituburira imbuto mu bigega no mu ngo zabo ikibazo kirimo kugenda gikemuka.

Mukanshimiyimana Evaste ni umubyeyi w’abana batatu, avuga ko ikibazo cy’imbuto y’ibirayi ihenze cyari kibakomereye ariko ko nyuma yo guhugurwa n’abafashamyumvire bizeye ko iki kibazo kizagenda gikemuka.

Yagize ati ’’Imbuto twaziguraga ziduhenze tukagira igihombo kuko ikilo cyari ku mafaranga y’u Rwanda magana arindwi, tukagurisha ku mafaranga y’u Rwanda 150 cyangwa 170 ariko ubu tumaze  kumenyera guhunika imbuto no kuzituburira, abahinzi banini nabo bazijyanye mu bigega biri muri buri kagali  ubu dufite icyizere kuko iyo imbuto ihari ari nyinshi n’igiciro kiragabanuka.”

Hagumimana Jean Damascene yungamo ati ’Ubu turimo gufata ibirayi tugahunika mu nzu, noneho tugategereza ko bimera, ku buryo igihe cy’ihinga kizajya kugera dufite imbuto, bityo ntitwongere kugira ikibazo cyo guhendwa n’imbuto.”

Mu gufasha abahinzi b’ibirayi kubona imbuto ku giciro gito, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko ku bufatanye n’abafashamyumvire ndetse n’abajyanama b’ubuhinzi bashyizeho uburyo burambye bwo gufasha abahinzi kwituburira imbuto ubu hakaba hari imbuto ihagije ndetse n’ibiciro bikaba byaratangiye kumanuka, nkuko Uwanyirigira Marie Chantal umuyobozi w’Akarere ka Burera abisobanura.

Yagize ati ’’Ingamba twashyizeho ni uko twakanguriye abahinzi kwituburira imbuto, tubereka uko batoranya imbuto nziza (positive selection) kandi byatangiye gutanga umusaruro kuko imbuto baguraga amafaranga 600 na 700 ku kilo, ubu iri kugura 350 na 400.’’

Mu bigega by’aka karere ubu haboneka toni 90 z’imbuto y’ibirayi, hakiyongeraho n’izindi mbuto ziri mu baturage bihunikiye, ibyo bikazafasha abahinzi guhinga bahendukiwe n’imbuto mu gihembwe cy’ihinga gitaha.

Kuva mu 2015 ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi cyakunze gushakirwa umuti n’abafatanyabikorwa batandukanye mu buhinzi, aho federasiyo y’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda  yatangaje ko hashyizweho ikigega cya miliyoni 200 zafasha mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi ku bahinzi.

Mu 2020 ikigo mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi no gukora ubushakashatsi ku birayi n’ibijumba cyazanye amoko 6 y’ibirayi yiyongera ku moko yari asanzwe mu Rwanda. Ayo moko ni Ndamira, Twigire, Seka, Icyerekezo, Jyambere hamwe n’Igisubizo.

Ni nyuma y’ubushakashatsi iki kigo cyari kimaze imyaka 7 gikoreye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, ahakundaga kugaragara ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 25 =