Rwamagana: Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye barishimira amazu bubakiwe

Inzu yubakiwe Twagiramariya Colette, ntitandukanye n'izindi zubakiwe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye mu Karere ka Rwamagana.

Mu Kagari ka Sovu, Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana habereye igikorwa cyo gushyikiriza amazu 22 abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye. Byakozwe n’Akarere ka Rwamagana kubufatanye na (FRG), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gufasha Abacitse ku icumu batishoboye.

Twagiramariya Colette w’imyaka 74 atuye mu mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Sovu, abana n’umwisengeneza we; yagize ati “Ubu ndishimye kuba mbonye inzu nubakiwe, icyambere ndashimira Imana kuko ari umugambi wayo, ikindi ndashimira ubuyobozi bwiza butabura kudutekerereza ibyiza nkaba mbonye inzu yo kubamo”.

Avuga ko yatangiye kwishima bagitangira kumwubakira, aho yagize ati “Numvaga ko noneho Imana igeze aho inyereka icyerekezo, kuko inzu nabagamo mbere ntako yari imeze niyo imvura yagwaga abaturanyi bwacyaga baza kureba ko naramutse, ibinonko bigashirira hasi biyimanukaho, ariko Imana iyindindiramo”.

Kampirwa Herena w’imyaka 75 y’amavuko, nawe ari mububakiwe inzu, abana n’umwuzukuru we umwe. Avuga ko amaze kumenya ko bazamwubakira yishimye cyane. Ati “Mbere nari mu nzu imeze nabi imvura yagwa igashaka kungwira, yari ifite amabati yashaje yashwanyaguritse, sinashoboraga kuryama ku manywa nk’abandi iyo imvura yabaga iguye.”

Yakomeje agira ati “Naho Imana yampamagara nagenda nezerewe, nta gahinda najyana”. Yashimiye ubuyobozi bwiza bwabatekerejeho bukabakorera igikorwa cyiza, akaba atari ahantu habi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rwamagana, Umutoni Jeanne, yagize ati “Nk’ubuyobozi twishimiye ko uyu mubyeyi abonye aho kuba hakwiriye umubyeyi kandi ni inshingano zacu.”

Yakomeje agira ati “Bose turabasaba gufata neza aya mazu bubakiwe, akaba icyitegererezo, kandi ko n’ibindi bikorwa bishoboka tuzajya tubafasha bazabibafasha.

Muri gahunda yo gufasha abatishoboye Leta igenda ishyiramo ingengo y’imari yo kubakira abatishoboye ndetse n’abafite amazu yangiritse agasanwa. Mu Karere ka Rwamagana hubatswe amazu 5 yo mu Murenge wa Kigabiro, 3 muri Munyiginya, 6 muri Mwulire, 3 muri Gishari, 2 muri Muhazi, 1 muri Gahengeri na 2 muri Rubona. Buri nzu ikaba ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 7 ni 10.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 9 =