GALS: Indoto y’ubukungu burambye ukoresheje ibishushanyo
Gukora igenamigambi ry’urugo ukoresheje gushushanya ibyo ushaka kuzageraho mu gihe kirekire aribyo bita GALS (Gender Action Learning System) ni kimwe mu bisubizo byo kugera ku iterambere igihe ubikoresheje wihaye intego ihamye yibyo wifuza kuzageraho.
Nyirajyambere Jeanne d’Arc ashinzwe imirire, uburinganire no guhindura imyumvire y’abaturage muri Hinga Weze avuga ko GALS ari uburyo bushya bufasha abagore kwiteza imbere mu buryo bwo guhuriza hamwe ibitekerezo n’abagabo bityo bakagira ijambo mu bikorwa bibinjiriza amafaranga ashobora guturuka mu buhinzi cyangwa ubworozi.
Aragira ati « buri wese ufite icyo ashaka kugeraho akigeraho nubwo hatabura imbogamizi zishobora kumubuza kugera kubyo yifuza, ariko hari n’amahirwe yo kumufasha kubigeraho, iyo GALS imufasha gutinyuka akabona ahari intege nke akahakosora kubera intego yihaye ».
Vestine Mukandayisenga umufashamyumvire nawe asobanura ko ubu buryo babukoresha mu kwimakaza amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango hakoreshejwe ibishushanyo, akenshi abantu bayigishwa akaba ari abantu bafite amikoro make batazi gusoma no kwandika bikaba bifasha gukora igenamigambi mu rugo rwabo bashushanya ibyo bashaka kuzageraho mu gihe runaka. Akomeza asobanura ko muri iryo genamigambi barebamo n’ibibangamiye urugo ndetse ngo hari n’igihe usanga umuryango ubwabo wibangamiye kugira ngo ugere ku iterambere.
Aragira ati « mbere na mbere urabanza ukareba uti nihehe nshaka kugera ? Ukareba icyerekezo cyawe ukiha intego uti mu myaka itatu nzaba ngeze aha ugashushanya ibyo uteganya kugeraho.” Afatiye urugero ku muhinzi, akomeza agira ati “ureba amahirwe ahari; ubuyobozi bwiza, hinga weze , urukundo mu muryango, banki , ikirere cyiza, abagoronome n’ibindi. Ukanareba imbogamizi zihari; ikirere kibi, indwara, urukundo ruke mu miryango n’amakimbirane, imihanda mibi, udukoko nka nkogwa, inshuti mbi, gusesagura n’ibindi . Noneho ugafata ingamba zihamye zo gukuraho izo mbogamizi. Ahamya ko ibi byose iyo wihaye intego ugasha igisubizo ku mbogamizi ugera kubyo wahigiye .
Mu rwego rwo gusobanukirwa uko GALS ikoreshwa, Hinga Weze yahuguye abazahugura abandi mu turere 10 ikoreramo harimo ushinzwe imirire , ushinzwe amatsinda yo kuguza no kugurizanya no kugeza umusaruro ku isoko. Nabo bakazahugura abo bita abakorerabushake bo mu turere Hinga Weze ikoreramo mu matsinda yo kwizigamira.
Uretse aya mahugurwa, Hinga Weze igamije guhaza no kongera umusaruro w’abahinzi bato, kongera imirire y’abagore n’abana no kongera umusaruro uva mu buhinzi bahangana n’ihindaguruka ry’ikirere akaba ari igikorwa cy’ imyaka itanu (2017-2022) cyatewe inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika uharanira iterambere USAID.