Rulindo: Yabuze uburenganzira bwo gufata inguzanyo kubera kubura umugabo we
Umugore wo mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo avuga ko amaze imyaka ine atabona umugabo we, ibintu byatumye adahabwa inguzanyo ngo yivane mu bukene ndetse ngo yanavukijwe uburenganzira bwo kubaka urugo.
Uyu mugore twise Mukamana Liliane w’imyaka 35 y’amavuko, amaze imyaka hafi irindwi asezeranye mu mategeko n’umugabo we twise [ Kamana Claude]. Mu myaka ine ishize, yamujyanye hafi y’iwabo bagura inzu yo kubamo, umugabo ayisigamo umugore we, ahita ajya aho umugore atazi, kugeza n’uyu munsi ngo ntarahagaruka, umugore akazitirwa na byinshi yagombye gufashwamo n’uwo mugabo.
Mukamana avuga ko yaragiye gukora ubucuruzi buciriritse, ubwo yaganaga ibigo by’imari bakamubwira ko bakurikije imitungo bafite bamuha inguzanyo ariko inyandiko isabwa igomba gusinywaho n’umugabo we na we ubwe.
Icyo gihe ngo yabemereye ko agiye gutangira inzira zo gusaba iyo nguzanyo, ariko agenda abunza imitima, yizaba aho azakura umugabo ngo amusinyire.
Akimara kubikoza umugabo we yifashishije telefoni, ngo yaramusetse arihirika, ntiyagira icyo amusubiza. Nyuma yaho ngo yaje guhindura nimero ya telefoni, yamushaka ku ya mbere agasanga yavuye ku murongo. Ahereye ku byabaye bikomeje kumukenesha kandi yashoboraga gufata inguzanyo akiteza imbere, Mukamana asanga ibyo akorerwa ari ihohoterwa ribangamiye uburenganzira bwe mu by’ubukungu [kuba atasaba inguzanyo] no ku mibereho myiza ndetse n’irishingiye ku gitsina[kuba ashaka kubyara ntibikunde kandi afite uwo amategeko yemeza ko ari umugabo we].
Gusa ngo mbere yajyaga amubwira ko ashaka kubyara, umugabo akamusubiza agira ati “Arambwira ngo ntambujije kubyara, nimbishaka nzabyare.”
Mu gihe yari akivugana n’uwo mugabo ngo yamubwiraga ko niba abona abangamiwe yatanga ikirego agasaba gatanya, ariko ngo umugabo ntayo yasaba.
Ibyo byatumye ngo agisha inama bamwe mu bayobozi bamugira inama yo kuba yatanga ikirego inkiko zikabatandukanya.
Ati “Bambwiye inzira nabicishamo, ariko numvise gushaka avoka bihenze, kuko ndi mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, bityo mbura ayo nshira n’ayo mira”
Ku bijyanye no kubahiriza izindi nshingano zo kwita ku muryango, ngo yishyura mituwele, akanaha umwana we ibikoresho by’ishuri, ariko ngo nta kindi afasha urugo.
Ibyakozwe na Habimana, umunyamategeko Dusabimana Védaste asanga hari icyemezo uyu mugore yafata kimufasha kubona uburenganzira avuga ko adafite.
Me Dusabimana Védatse ati “Mu buryo bw’amategeko, byitwa ko umuntu yataye urugo, iyo adatanga ibirutunga. Abanditsi b’abahanga mu by’amategeko bavuga ko urugo ari ubumwe bw’umugabo n’umugore baba hamwe. Kuba rero umugabo ataba mu rugo, akaba ataboneka adashaka no kujya mu rugo, akaba atanarugeramo nabyo byafatwa nk’uwataye urugo”.
Ku bijyanye n’ibyo uyu mugore avuga byo gufata inguzanyo mu bigo by’imari, Me Dusabimana avuga ko bitashoboka mu gihe hari uwo basezeranye, bahuriye ku mitungo utarimo kuboneka ngo agaragaze ubushake.
Ati” Keretse barahawe gatanya… uwo mugore ashobora kubishingiraho agasaba gatanya, kuko nta bumwe buhari mu rugo, birumvikana ko urugo ruba rwarasenyutse.”