Kuvanaho ikirego ku gutumiza imihoro ntibigira Kabuga umwere
Mu nyandiko zose zikubiyemo ibyaha Kabuga Felesiyani yaregwaga kuva yashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi, Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwamuregaga n’icyaha cyo gutumiza mu mahanga imipanga yakoreshejwe mu kurimbura abatutsi. Mu nyandiko ivuguye yemejwe muri Gashyantare uyu mwaka na IRMCT, urwego rwasigariyeho TPIR, icyo cyaha cyavanywemo. Bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside, barimo nk’abatuye mu mujyi wa Kigali ahavugwa ko hari ububiko bw’iyo mipanga, basanga “icyo ari icyuho cyo gushaka kugira Kabuga umwere”.
IBUKA, umuryango urengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, yo yemeza ko izi mpinduka nta kintu kinini zizahungabanya ku butabera igihe Kabuga yaba ahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.
Kuri ubu Kabuga Felisiyani ari mu maboko y’ubutabera bwa IRMCT (Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda), ruzamuburanisha ku byaha akurikiranyweho, aribyo icyaha cya jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro mu buryo butaziguye gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.
Ku murongo wa telephone, igitangazamakuru thebridge.rw cyagiranye ikiganiro na komiseri ushinzwe ubutabera muri ibuka Jean Damascène Ndabirora Kalinda.
Cyamubajije niba gukura icyaha cyo gutumiza imihoro mu kirego cya Kabuga ntacyo bigabanya ku buremere bw’ibyaha aregwa cyangwa se bigahungabanya ubutabera.
Jean Damascène Ndabirora Kalinda:
Ibyaha muri rusange Kabuga aregwa bikubiye mu byiciro bibiri (2), ari byo ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Twemera ubwigenge bw’ubutabera nk’uko buteganywa n’amahame mpuzamahanga, bityo rero n’ubushinjacyaha, by’umwihariko, burigenga. Umushinjacyaha ni we wemeza ibyo azaregera urukiko, ahereye ku bimenyetso afite. Kuba Umushinjacyaha wa IRMCT yaravuguruye ibirego bya Kabuga muri buriya buryo, abantu ntibabivuzeho rumwe. Icyo tureba twe ni uko Kabuga agikurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Ikijyanye n’imihoro, ntabwo twavuga ko cyakuwemo, kuko n’ubundi ubushinjacyaha buracyamurega gutera inkunga imitwe y’iterahamwe mu bijyanye no gutanga amahugurwa, nk’aho ibirego bye bigaragaza ko yatanze urugo rwe rwa Kimironko kugira ngo rwifashishwe nka site y’amahugurwa y’interahamwe, inkunga y’amafaranga n’ibihembo yahaga interahamwe kugira ngo zikore akazi nkuko babyitaga (zice Abatutsi).
Icyo umushinjacyaha yakuyemo ni ukuyitumiza gusa, ariko ntabwo bikuraho ko Kabuga yatanze ubufasha bw’ibikoresho harimo n’imihoro.
Nkuko natangiye nkubwira ko ubushinjacyaha bwigenga, umushinjacyaha kuba yarahisemo kurega Kabuga kiriya cyaha cy’imihoro akakimurega mu nkunga yahaye interahamwe dutekereza ko nta kintu kinini bizabangamira ku butabera, igihe Kabuga yahamwa n’ibyaha bya jenoside hamwe n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
thebridge.rw⁄ Ese kuba abakurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi baburanira hanze y’u Rwanda ntacyo bibangamiraho ubutabera?
Jean Damascène Ndabirora Kalinda:
Kirahari, ni ibintu twakomeje kuvuga kuva na kera ICTR (Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga) yajyaho mu 1994 italiki ya 8 ukwezi kwa 11. Ubusabe bwa Leta y’u Rwanda n’abarokotse jenoside muri rusange bwari uko ruriya rukiko rwagombaga gushyirwa mu Rwanda. Ibyo ntabwo byakozwe kubera impamvu zitandukanye, zirimo iza politiki, nkaho bavugaga ko ruzagirwaho influence (igenzura) na Leta y’u Rwanda, ariko twakomeje kubigaragaza nk’ikibazo kuko ibyaha byakorewe ku butaka bw’u Rwanda byagombaga kuburanishirizwa mu Rwanda.
Iyo baburanira mu Rwanda n’intego nyamukuru zo guhana zituma uwakoze icyaha akicuza, ndetse bigatinyisha n’abasigaye gukora ibyaha. Biba bifite imbaraga zikomeye cyane iyo uwakoze icyaha aburaniye aho yagikoreye, umuryango nyarwanda umureba. Urabona ICTR yaburanishaga abantu bari bakomeye mu nzego zitandukanye zaba iza politiki, iza gisirikare, abacuruzi bakomeye nka Kabuga, abo bose ni abantu byagiye bigaragara ko bashobora kwifata nkaho barusha uburemere amategeko, ariko iyo babashije kuburanira imbere y’abantu bahemukiye bitanga ubundi butumwa bwo kuvuga ngo ni byo “burya nta muntu uri hejuru y’itegeko”. Umuntu nka Kabuga yaburanishwa? Bagosora, Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe yaburanishwa, Sindikubwabo Théodore wari perezida wa Leta yiyise iy’abatabazi, na we yaburanishwa? Kubabona baburana, bahanirwa ibyaha bakoze bitanga ubutumwa butandukanye no kuburanira mu kindi gihugu.
Byagiye bigira ingaruka z’ukuntu twakiriye ubutabera mpuzamahanga (Perceptions), iyo baburanira hano mu Rwanda byari kuruhura imitima ya benshi bavuga bati ubutabera bwaratanzwe.
thebridge.rw: Murakoze!
Mu gusoza iki kiganiro, Kalinda yihanganishije abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 muri iyi minsi itaboroheye, anabizeza ko IBUKA n’indi miryango iharanira inyungu z’abarokotse jenoside hamwe na Leta y’ u Rwanda bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ubutabera bukomeze gutangwa. Yanagize ati” Twibuke Twiyubaka”.