Kintobo/Nyabihu: Baratekanye kubera ko isuri ntaho yamenera

Aha niho umushinga Hinga Weze wakoze amaterasi ku buso bungana na hegitali 50. Kagiraneza Jean Claude, aho yerekana hamwegereye ni ahe. Yemeza ko umusaruro uziyongera cyane kubera aya materasi.

Kanama, 2020 nibwo abahinzi bo mu murenge wa Kintobo akarere ka Nyabihu bakorewe amaterasi n’umushinga Hinga Weze ku buso bungana na hegitali 50; kuri ubu hahinzeho ibigoli; abahinzi bemeza ko bageze mu bisubizo kubera amaterasi, kuko isuri itabona aho imenera ngo itware ubutaka, imyaka n’ifumbire.

Kagiraneza Jean Claude atuye Kintobo, ni umwe mubafite ubutaha ahakozwe amaterasi. Aganira n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine yavuze ko umusaruro uziyongera kuko isuri yatumaga uba muke ntaho yamera.

Twateraga imyaka imvura ikaza byose ikajyana, ari ubutaka ari imyaka byose bikagenda, inkangu ikagenda byose ikubika. Ariko ubu kubera ko twakorewe amateresi turatekanye.

Ikindi aya materasi akorwa twahawemo imirimo baduhembaga 1200 ku munsi nakozemo amacyenzene (quinzaine) agera muri 6 ni ukuvuga iminsi 90. Amafaranga nakuyemo narayikenuje, nishyuriyemo minerval (amafaranga y’ishuri) umwana wiga muri secondaire nanishyurira mitiweli (mutuelle) ku gihe.

Twageze mu bisubizo kubera aya materasi. Ubutaka bwacu ntibukigenda, banadushyiriyemo ifumbire. Ku buso mpingaho mbere nakuragamo amafaranga 400.000 ariko ubu nzakuramo nk’amafaranga 600.000.

Nyiramigisha Jeanine nawe atuye Kintoboro yashimiye umushinga Hinga Weze wabarwanyirije isuri ubakorera amaterasi, kuri ubu bakaba batekanye babona ubwatsi bw’amatungo kuko ku materasi hateweho ibiti bitandukanye bitanga ubwatsi n’imihembezo. Yagize ati “Mwarakoze mwaturwanyirije isuri, ibigoli bimeze neza nta suri tukigira, ubu turimo no kubona ubwatsi bw’amatungo, urabona se ibigori byacu atari byiza? Umusaruro uziyongera kurushaho kuko banaduhaye ifumbire”.

Umwanditsi muri Koperative y’abahinzi b’ibigoli ya Kintobo, Iradukunda Pacifique nawe yavuze ko isuri yari ikibazo kuko iyo umuntu yashyiraga ifumbire mu murima yahitaga igenda ntihere. Aho yagize ati “Nkaho nasaruraga ibilo 100 by’ibigoli ndateganya kuzahasarura ibilo 200”.

Ushinzwe Ishami ry’Ubuhinzi mu Karere ka Nyibihu mu mushinga Hinga Weze Nteziryayo Ignace, yavuze ko imwe mu nshingano za Hinga Weze ari ukongera umusaruro mu buryo burambye. Yagize ati “Hano twakoze amaterasi angana na hegita 50 tugamije kurwanya isuri yatwaraga ubutaka cyane, igatwara ya myunyu myiza ibihingwa byagombye kuba byatungwa niyo myunyu, ariko kuko twakoze amaterasi ubutaka bwarasigasiwe”.

Yakomeje agira ati “Icyo twishimira n’abahinzi bakishimira nyuma yo gukorerwa amaterasi, ubutaka bwarasigasiwe umusaruro uzavamo biragaragara ko uzaba ari mwiza, bitewe nuko isuri twayihagaritse, tubaha imborera n’ishagwara kugira ngo igabanye ubusharire. Turizera tudashidikanya ko umusaruro w’ibigoli uzaba ushimishije ugereranije nuko byahoze hatarakorwa amaterasi”.

Umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 19 =