Abakora ibikomoka ku ifarini barataka igihombo cy’izamuka ry’ibiciro

Ifarini yarazamutse iva ku mafaranga y'u Rwanda 14.700 igera ku mafaranga y'u Rwanda 16.500

Abakora ibikomoka ku ifarini birimo imigati, amandazi n’ibindi bataka igihombo baterwa nizamuka ry’ibiciro by’ifarini, isukari n’amavuta; bagasaba Leta kwiga ku giciro cyazamutse bitunguranye kuko bibahombya kubera ko batazamuye ibiciro by’ibyo bakora.

Iyo babajije aho barangurira, izamuka ry’ibiciro bababwira ko ari ikibazo cyizamuka ry’idorari ndetse n’icyorezo cya COVID-19.

Ntahobari Jean, Umuyobozi Mukuru wa New Vision Bread Bakery, ikorera mu murenge wa Gatenga, akarere ka Kicukiro, ikora ibikomoka ku ifarini, avuga ko kuva COVID-19 yagera mu Rwanda Werurwe 2020,  bagiye bahura n’imbogamizi zirimo kuzamuka ku ibiciro by’ifarini, amavuta, isukari n’ibindi byifashishwa mu gukora imigati, amandazi, keke n’ibindi biryohera .

Yagize ati ” Ibiciro byarazamutse kandi twe dukomeza kugurisha ku giciro cyari gisanzwe bituma tugabanya ibyo twakoraga kugira ngo igihombo kitaba kinshi, ikindi kandi mu gihe cya COVID-19 twagiye dutakaza abakiliya bitewe na guma mu rugo kandi bamwe mu bakiliya bacu baraguraga ari uko bavuge gukora”.

Barame Desire, Umuyobozi mukuru r’uruganda UMURAGE BAKERY, ikorera mu murenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro, avuga ko ibi biciro nibikomeza kuzamuka bishobora kuzatuma bafunga imiryango.

Yagize ati “ ifarini yavuye ku mafaranga y’u Rwanda 14700 igera  ku 16500 ku ruganda; amavuta yaguraga hagati y’amafaranga 20.000 na 22.000, ubu igeze hagati ya amafaranga 32.000 na 340000; naho  isukari yavuye ku mafaranga 30.000 igera hagati y’amafaranga 42.000 na 46.000,  kuzamuka kw’ibiciro by’amashanyarazi, ibyo gupfunyikamo  byiyongereho amafaranga 6″.

Aba bose basaba ko hagira igikorwa kugira ngo batazibona bafunze imiryango.

Kavutse Michael,  Umuyobozi w’ishyirahamwe rw’abakora imigati mu Rwanda,  RBBA ( Rwanda Bread Bakers Association), akaba n’umuyobozi mukuru wa Careful ikora ibikomoka ku farini avuga ko bagakwiye kuba barazamuye igiciro cy’imigati n’ibindi. Ariko kubera ko hari zimwe mu nganda zatangiye gukoresha isukari isanzwe ikoresha mu nganda zikora ibyo kunywa kubera kwanga guhomba bikaba binatuma umugati uta umwimerere wawo, byatumye abakora uwujuje ubuziranenge batazamura igiciro ngo batabura  abaguzi .

Kugeza ubu ishyirahamwe rw’abakora imigati mu Rwanda,  RBBA ( Rwanda Bread Bakers Association) rifite abanyamuryango bazwi 70, ariko rikavuga ko abatari mu ishirahamwe ari bo benshi kurusha abaririmo.

 

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 + 29 =