Kigali: Abakusanya bakanatwara ibishingwe bashimwa uruhare bagize mu isuku

Imwe mu modoka itwara ibishingwe.

Mu gihe mbere wasangaga henshi na henshi hanyanyagiye inyanda ibora n’itabora hagashyirwaho politike yo gukora isuku, Umujyi wa Kigali urashima uruhare rwa rwiyemezamirimo bakusanya bakanatwara ibishindwe kuko ngo bigaragara ko byatanze umusaruro ushimishije ugaragarira buri wese uwugezemo .

Mukangarambe Patricie, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima rusange n’bidukikije mu Mujyi wa Kigali, avuga ko mbere wasangaga umuturage abura aho amena imyanda akayimena munsi y’urugo rwe, abatahafite ugasanga hari ahantu bihishaga bakabihamena bakahagira ikimoteri bagambiriye kwikiza imyanda.

Mukangarambe akomeza avuga ko hari kampani zikusanya zikanatwara imyanda bafatanya gutwara ibishingwe biva mu baturage.

Ati “Ubu bisa n’ibyakemutse! Mbere wasangaga abaturage batarumva akamaro ko kubatwarira ibishingwe ariko twashyize imbaraga mu kubasobanurira akamaro k’izo kampani kugeza ubu bamaze kubisobanukirwa”.
Akomeza avuga ko abenshi bayobotse inzira y’isuku bishyurira igihe serivise yo kubatwarira ibishingwe ku gihe ariko hari n’abatinda kwishura n’abakigenda biguruntege mu gukorana na Kampani. Ati “iyo bigaragaye ko hari abatarishyura kampani dufatanya n’inzego z’ibanze zirimwo Umurenge n’Akagari kubishyuriza kugira ngo serivise ikomeze gutangwa neza”.

Bwate David , Umuyobozi Mukuru wa Ubumwe cleaning Services (UCS Ltd) , ikorera mu karere ka Kicukiro imirimo yo gukusanya no gutwara ibishindwe biva mu ngo z’abaturage amahoteli, amaresitora n’ahakenewe gutangwa iyi serivise , avuga ko mu rwego rwo gukorana neza n’abaturage bashyizeho ingengabihe igaragaza uko muri buri Murenge batwarirwa ibishindwe. Ati “Tugira imikoranire myiza hagati y’abaturage n’ubuyobozi, tugerageza kubahiriza umunsi wo kubatwari ibishingwe . ikindi kandi abaturage bo mu cyiciro ya mbere kubatwarira ibishingwe nta kiguzi twabaciye.

Twatangiye mu mwaka wa 2012 dukora umurimo wo gukusanya no gutwara ibishingwe, by’umwihariko ibikorwa bwacu byinshi ubu tubikorera mu karere ka Kicukiro, dufite nindi kampani ishamikiye kuri iyi yitwa Ubumwe Convention ikora isuku mu mihanda no mubiro bitanduka”.

Bwate akomeza avuga ko batamaze igihe kinini batangiye ariko ko batangiranye ubushobozi buto, aho ngo batangiye ari babiri bakora imirimo yo gukusanya no gutwara ibishindwe bakabifatanya no gutwara imodoka n’akazi ko mu biro. Ati ” twatangiye mu buryo buciriritse nta bushobozi, hamwe n’Inzego za Leta habayeho kutugira inama habaho uburyo bwo kudufasha kugira ngo kampani ibashe gutera imbere igere ku rwego igezeho Ubu”.

Yungamwo avuga ko kugeza ubu bafite ubushobozi bwo kuba bakorera mu tundi Turere n’Intara kuko bafite imodoka zihagije. Ikindi nuko abakozi bakorana bafite ubwishingizi bwa RAMA kuva ku mukozi wo mu biro kugera kupakira ibishingwe.

Mitari Diogène, Umuyobozi wungirije muri Kampani AGRUNI , ikusanya ikanatwara ibishingwe mu mirenge 12 y’Umujyi wa Kigali, avuga ko batangiye mu mwaka 2007 bakorera mu mirenge ibiri. Ati ” watangiye bigoranye kuko gutwara ibishingwe yari serivisi abaturage batari bamenyereye. Twamenaga ibishingwe mu kimoteri cya Nyanza kiza kuzura ubu tuyijyana mu kimoteri cya Nduba”.

Mitari akomeza avuga ko mu mavugururwa yakozwe 2012 , harimo gushyirwaho ibiciro bijyanye naho Umurenge uri bitewe n’ikimoteri. Ati ” amasezerano twagiranye n’Umurenge nuko hakorwa raporo igashikirizwa Umurenge n’Akagali abatabashije kutishyurira igihe bakishyuzwa. Uko iminsi yagiye ishira abaturage bagiye bumva akamaro ka serivisi yo kubatwarira ibishingwe”.

Mu myaka ishije hagiyeho gahunda yo gukusanya no gutwara ibishingwe byatanze umusaruro ushimishije kuko byagabanyije akajagari k’imyanda yajugunywaga ku mihanda igateza umwanda.

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali uvuga ko hari kampani zikusanya zikanatwara ibishingwe 11 mu turere Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 + 18 =