Igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda 1300 cyamugejeje  kuri Boulangerie

Iyamuremye Naphtal, Umuyobozi mukuru w'Ishingiro Bakery ikora ibikomoka ku ifarini.

Iyamuremye Naphtal, Umuyobozi mukuru w’Ishingiro Bakery ikora ibikomoka ku ifarini avuga ko bitoroshye gusobanura urugendo yanyuzemo mu bucuruzi yatangiye 1997. Ariko kuri uyu munsi arishimira intambwe agezeho kuko ari Rwiyemezamirimo unatanga akazi.

Yatangiye afite igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda 1300 agura ibiro bine (4kgs)  by’ifarini mu buzima butari bworoshye none ubu ageze ku rwego rwo gutanga akazi ku bakozi 22 bahoraho n’abandi banyakabyizi.

Yagize ati” urugendo rwanjye rw’ubucuruzi rwatangiye 1997, nkora amandazi ariko mbivanga n’ibindi bikorwa. Bimwe mu bikoresho nakoreshaga harimo ibyo ababyeyi bantije. 2007 naje kumva nshaka ibyo nshiramo imbaraga kurusha ibindi mpitamwo amandazi n’imigati”.

Iyamuremye avuga ko nubwo yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye byagiye bimuha isomo ryo kongera imbaraga n’ubushake mu gushaka gutera imbere. Aho yagize ati “nahuye n’imbogamizi nyinshi zaterwaga no gukora ibintu byinshi bitandukanye bikarangira nta reme ry’ubwiza bifite. Rero imbogamizi nizo zituma ugira iterambere iyo wamenye aho ziri ubasha no kuzikemura bigatuma urushaho kuzamura iterambere no kwagura inzozi ’’.

Yakomeje kugenda agira inyota yo gushaka gutera imbere, 2007 nibwo yatekereje kwagura amasoko,  abakiliya bagenda bakunda ibyo akora. 2012 nibwo yumvise agomba gukora kinyamwuga  ahitamo gukora imigati isanzwe n’ibiryohereye (Boulangerie & Pastry.) Ahita yandikisha ubucuruzi bwe mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Iyamuremye, imigati ayikora mu ngano.

Akomeza avuga ko nk’umuntu wakoraga ibyo kurya bitandukanye birimo imigati, amandazi n’ibindi ngo icyo yashyiraga imbere kwari ukumenya ibyo abakiriya be bakunda.

Yagize ati “nasobanukiwe neza ko ari ngombwa kwihugura mu buryo bw’imikorere kugira ngo mbashe guhaza ibyifuzo by’abaguzi. Umukiliya niwe umenya niba ibyo wakoze bimukwiriye, iyo umaze kumenya abo ukorera umenya icyo bakunda ’’.

Yahise ashaka amahugurwa ajyanye no gukora imigati kugira ngo abashe kongera ibicuruzwa bye anahaze ibyifuzo by’abakiliya.

Iyamuremye Yungamo avuga ko iyo ugiye gutangira ubucuruzi buto n’ubuciriritse ugomba kumenya ko ugiye ku isoko ririho abandi kandi bakora nk’ibyo ukora ugahita umenya ko wowe ugomba kugira umwihariko wawe utandukanye n’ibyo bo bakora.

“Ugomba kumenya ibyo umukiliya yibandaho ugakora neza, ukagira umwimerere n’ubuziranenge, ikindi ukibanda kumenya igiciro kinogeye abakiriya bawe “.

Yatangiriye mu karere ka Kirehe Intara y’uburasirazuba, none ubu ageze ku rwego rwo gukorera mu Gihugu hose! Byumwihariko I Kabuga mu murenge wa Rusoro, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali; kandi abantu benshi bamaze gukunda ibyo dukora .

Iyi nzu niyo Iyamuremye yakuye mu gukora ibikomoka ku ifarini.

Uko bafasha urubyiruko

Iyamuremye avuga ko batafanije n’umushinga APEFE binyuze mu kigo cy’abikorera PSF, bafasha urubyiruko rwize n’urutarize kwimenyereza umurimo (Stage) bagasohoka bakenewe ku isoko ry’umurimo, abagaragaje umuhate kurusha abandi bahabwa akazi mu Ishingiro Bakery.

Ikindi ni uko mu rwego rwo kongera ubushobozi mu bikorwa bye, ikigo cy’Abasuwisi Business professionals Network (BPN) cyamufashije kumuha ubumenyi bituma yaguka mubyo akora. Ubu amaze imyaka 3 akorana nabo .Aho yagize ati ” byamfashije gushyira inzozi  mu ngiro bituma ndushaho kwagura ibyo nkora n’intekerezo zanjye”.

Inama yatanze ku rubyiruko

Iyamuremye avuga ko gutekereza neza no gukora neza aribwo butwari urubyiruko rwagakwiye kwibandaho bakarushaho kwihangira imirimo aho guhora bateze amaboko cyangwa baba umutwaro kuri Leta. Mu Ishingiro Backery bihaye intero igira iti ’’ Gutekereza neza nibwo butwari’’, bayigenderaho buri munsi bigatuma bagera ku nsinzi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 24 =