Rwamagana: DASSO yubakiye utishoboye wirukwanywe  muri Tanzaniya

Inzu, DASSO yubakiye Ayinkamiye Jeannette w'abana 4 wirukanywe mu Gihugu cya Tanzaniya, akaba yarageze mu Rwanda 2014.

Mu rwego rwo guhindura ubuzima bw’abaturage babayeho nabi, abagize Dasso (urwego rushinzwe kunganira ubuyobozi bw’ibanze mu mutekano), mu Karere ka Rwamagana, bateguye igikorwa cyo kubakira inzu umuturage utishoboye wirukanywe muri Tanzaniya, banamworoza inkoko 5 zirimo inkokokazi 4 n’isake 1.

Ayinkamiye Jeanette w’abana 4, ufite imyaka 32 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Kabare, akagari ka Kaduha, umurenge wa Munyaga. Yaje yirukanywe mu gihugu cya Tanzaniya aho yabaga mu nkambi muri iki gihugu.   Agera mu Rwanda 2014, ntakintu na kimwe afite ariko ahageze yarakiriwe. Yagize ati “twahawe ibikoresho nkenerwa byibanze birimo; ibyo kurya, imyambaro, amacumbi,  bigezeho bankura mu icumbi, Leta impa ikibanza, none  dore na Dasso yanyubakiye  inzu yanjye bwite ariyo iyi ndimo”.

Ayinkamiye yakomeje avuga ko kubera ko yari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, bamushyize muri viyupi (VUP) akajya akorera amafaranga agahaha, none hakaba haje n’indi nkunga ivuye mu rwego rwa Dasso ije kumushyigikira kugira ngo ave mu mirire mibi.

Agira ati “ubu ni ubufasha bampaye kugira ngo mbuzamukireho. Izi nkoko nizitera umwana azajya arya igi nanjye irindi, ikindi nizitera nshobora kugurisha amagi 2 nkobona isabune kugira ngo njye mbona uko niyitaho no kwita ku bana, nkarwanya imirire mibi, tukagira ubuzima bwiza nkazanabyaza nkoroza n’abandi nkuko nanjye nafashijwe, kugira ngo na Leta nzayereke ibikorwa byaho navuye naho ngeze”.

Uwizeye Patrick, (DASSO Chief Officer) Umuyobozi  w’urwego rushinzwe kunganira ubuyobozi bw’ibanze mu mutekano mu Karere ka Rwamagana yavuze ko iki gikorwa batangije ari umwihariko w’ aba dasso ariko bakaba barakigiriweho inama n’abayobozi batandukanye babayobora. Yagize ati “twafashe umwanya kugira ngo dutange umusanzu wacu nk’abanyarwanda bose binyuze muri gahunda ya Leta yo gufasha umuturage, twararebye dusanga ibikorwa twajyaga dukora bitandukanye byo kubaka amazu byakomeza ariko tukagira uruhare mu kurwanya imirire mibi, ndetse tugafasha n’abaturage bari mu kiciro cya mbere kugira ngo babashe kubona ibikoresho byibanze bitavunanye. Birimo ibyo kurya, kwivuza imyambaro”.

Izi nkonko nizo DASSO yoroje Ayinkamiye ngo abashe kwivana mu mirire mibi dore ko anafite abana bato b’impanga.

Uyu muyobozi wa DASSO yakomeje agira ati “Twarabegereye dusanga ikintu cyakororoka vuba kandi kitabagora mu kukitaho dusanga ari inkoko, kandi  zirimo intungamubiri zitandukanye, ntiwarwaza bwaki urya amagi, ubwo rero twakoze igikorwa cyo gushaka inkokokazi enye n’isake 1 tuzigurira  umuturage wo mu kiciro cya mbere, utabasha kubona ibintu nkenerwa mu buzima byibanze kugira ngo nibura mu gihe cy’amezi 6 izo nkoko zaba zageze muri 60, bagasanga rero umunyarwanda ufite inkoko 60 adashobora kugira ikintu akenera mu rugo ngo akibure, urugero nk’ibiribwa,  kwita ku bana, imyambaro no kwivuza”.

Yanavuze ko iki gikorwa batangirije mu Murenge wa Munyaga kizakomereza no muyindi mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana, ndetse buri kwezi bazajya bagira umuturage batoranya bamukorere igikorwa nk’iki.

Umutoni Jeanne, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko kugira ngo abaturage babashe kwifasha kuva mu mibereho mibi, hari ibikorwa bitandukanye akarere gakora, bakabifashwamo nabo baturage hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo n’urwego rwa Dasso. Muri ibyo bikorwa harimo kubaka ibikoni by’umudugudu, gupima abana kabiri mu kwezi kugira ngo niba hari ikibazo gihari kigororwe hakiri kare, kubigisha guteka indyo, kwirinda indwara zijyanye n’imirire mibi, isuku n’isukura.

Yagize ati “Bubakiwe inzu ifite ibikoresho byose birimo; igikoni, ubwiherero, akarima k’igikoni, bahabwa n’inkoko, ubwo rero icyo gihe umuntu aba yafashijwe kwifasha muri make, kuruta uko bakiza twabahaga ibiribwa, imyambaro kugira ngo basunike iminsi”.

Mu bikorwa Dasso ikora, harimo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza buri mwaka no kubakira abatishoboye. Mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka ushize akarere ka Rwamagana kubakiye imiryango 464, DASSO  nayo yabigizemo uruhare.

.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 + 7 =