Gicumbi: Hari abatarasubiye gukorera mu isoko kubera kubura igishoro

Nubwo mu gihe cya guma mu rugo , abacuruzaga imyaka bakomeje gukora, hari abatagikora kubera ko igishoro bagikoresheje, ubu bakaba batagicuruza.

Bamwe mu bagore bahoze bakorera mu isoko rya Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru, ubu bakaba batagikora kubera kubura igishoro bitewe na COVID-19, barasaba igishoro.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru waThe Brigde Magazine, Nikuze Valentine,  utuye mu kagali ka Gihembe, umurenge wa Kageyo, yahoze adoda imipira y’abanyeshuri yo kwifubika. Avuga ko mbere ya COVID-19, kudoda wari umwuga umutunze kuko yakuragamo ibyo yakeneraga mu buzima bwe bwa buri munsi.  Ubwo amashuri yahagararaga nawe akazi karahagaze amafaranga yose aza kumushiriraho kubera igihe kirekire yamaze nta kazi.

Yagize ati “nubwo amashuri amwe yasubukuwe, nabuze igishoro cyo gutangira, kandi uku ubwo amashuri amwe yatangiye byari isoko y’akazi “.

Si we uvuga ko yabuze igishoro mu bakoreraga mu isoko rya Gicumbi,  Nyirankurikiyimana  Florence,  nawe  atuye mu kagali ka Gihembe yahoze acuruza imyaka, avuga ko mu itangira rya gahunda ya “guma mu rugo”, yagize ibihe bitamworoheye byatumye akoresha igishoro, bafunguye abura uko asubira gucuruza.

Yagize ati “ Mbere ya COVID-19, nakoreraga mu iri soko, gusa kuri ubu siko bimeze nsigaye ndizamo  nk’umuguzi aho kuba umucuruzi, nkuko byahoze kuko ubwo gahunda ya guma mu rugo  yazaga imikorere itari ikigenda neza nka mbere, byaje kumviramo gukoresha igishoro mvamo gutyo kugeza nubu sindongera kubona ubushobozi bwo kongera gukora .”

Icyo aba babyeyi bahurizaho nuko bafashwa kubona igishoro, bakongera bagatangira ubuzima.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Elisabeth yavuze ko abaturage bahungabanijwe n’icyorezo cya COVID-19, bakwiriye gufashwa, ariko nanone bigasaba ko begera ubuyobozi bagasobanura ikibazo cyabo; hakarebwa imiterere yacyo kigasesengurwa kugira ngo harebwe uburyo nyabwo bwo gufashwamo, kuko hari uburyo butandukanye nko kubafasha kubona inguzanyo zoroheje ndetse n’ubundi buryo butandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 5 =