Kamonyi: Abanyagataro bariye igishoro kubera COVID-19 barasaba ingoboka

Uyu ni umwe mubacuruza agataro, igishoro yakigurijwe nuwamugiriye impuhwe, akagenda amwishyura buhoro buhoro. Ifoto: Umukunzi

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse bwo kuzunguza ibicuruzwa, bamwe bita abanyagataro, bavuga ko bagizweho ingaruka na COVID-19, bigatuma bamara igishoro cyabo nyuma bakabura icyo kuranguza, bakaba basaba yuko bagobokwa.

Gahunda ya guma mu rugo yashyizweho na Leta y’u Rwanda muri Werurwe na Mata 2020 yatumye bamwe mu banyarwanda, bakoresha amafaranga bari bafite mu bikorwa bibatunga, bityo batakaza igishoro.

Niyigena Mariam wo mu Kagari ka Sheli mu murenge wa Rugarika, akarere ka Kamonyi avuga ko yari abeshejweho n’inyungu yavanaga mu mafaranga y’igishoro yari yarashatse. Ati “ Nabonye ubukene bunyugarije nshaka igishoro cy’amafaranga ibihumbi 50 Frw. Ku kwezi nashoboraga kubona inyungu y’ibihumbi 10, ikaba ari yo intunga njye n’abana banjye, ariko muri Corona igishoro narakimaze.

Niyigena akomeza avuga ko muri iyi minsi yashatse ibihumbi 3 akongera gucuruza, ariko ko nta nyungu abonamo, kuko ngo bimugora no kubona inyungu y’igihumbi. Ati “ Mba ndi hano ku muhanda mu rwego rwo kubura icyo nkora kuko igishoro cyaranshiranye.”

Asaba ko bagobokwa, bakagurizwa nk’igishoro bakazagenda bishyura buhoro buhoro kuko ngo na banki iyo zigiye kuguriza abantu zihera ku mitungo bafite, kandi ngo afite gusa inzu yo kubamo n’isambu nto.

Mukamana Odette wo muri uyu murenge na we avuga ko ubu yahagaritse ibikorwa bye by’ubucuruzi bw’agataro yakoreraga mu Mujyi wa Kigali. Uyu mubyeyi w’abana babiri ngo mu gihe cya guma mu rugo yitabaje amafaranga yafataga nk’igishoro ayatungishamo umuryango we. Ubu ngo nta gishoro na gito asigayaranye. Ati “ Igishoro narakimaze, muri iyi minsi nsha inshuro (guhingira abandi) ngo mbone icyo ngaburira abana banjye. Ku bijyanye no kubona igishoro byo biragoye, kereka Leta cyangwa abandi baterankunga bangobotse.”

Aba bagore bavuga ko nta rwego na rumwe bagejejeho ibibazo  byabo ariko bakavuga ko abaturage baturanye bazi ikibazo cyabo.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca avuga ko abaturage benshi batuye aka karere bari babeshejweho n’imirimo itandukanye irimo ubuhinzi ku buryo batagizweho ingaruka cyane na COVID-19 ku bijyanye no kubura ibibatunga n’indi mibereho muri rusange. Gusa avuga ko uwaba yaragize ikibazo yakwegera ubuyobozi bakakiganiraho.

Agira ati “Begera ubuyobozi bubereke amahirwe yo kuba hari icyo bakora kuko ni akarere k’icyaro karangwamo imirimo myinshi, kubaka amashuri twagiye duhamo abantu akazi, ushobora gusanga hari abafite ibyo bibazo babonyemo akazi.”

Kamonyi nka kamwe mu turere duturiye Umujyi wa Kigali usanga hari abahatuye bazinduka buri gitondo bagiye gukorera ubucuruzi bwabo i Kigali, barimo n’abazengurutsa, ibicuruzwa bitandukanye mu ngo, bigezwe kwibandwaho mu guhabwa inkunga y’ibiribwa mu mujyi wa Kigali mu gihe abantu bari muri gahunda ya guma mu rugo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 × 7 =