Kamonyi: Abagore batakaje akazi kubaho ni ugusunika iminsi

Hari amwe mu mahahiro rusange (supermarché) yahagaritse abakozi muri iki gihe cya COVID-19, ubu bakaba bugarijwe n'ubukene. Ifoto: Internet

Abagore bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Kamonyi bakoraga akazi gatandukanye nyuma bakaza kukavaho kubera ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 bavuga ko imiryango yabo ibayeho nabi nyuma yo kubura aho bavana ibiyitunga.

Guhera tariki 14 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye bwa mbere icyorezo cya COVID-19. Nyuma yaho hakurikiyeho gahunda ya guma mu rugo, yaranzwe n’uko imirimo hafi ya yose yahagaze mu rwego rwo kwirinda kwandura no gukwirakwiza iki cyorezo.

Mukamana Gaudence wo mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi yakoraga muri sosiyete yari ifite ihahiro rusange (supermarché) yo mu mujyi wa Kigali. Muri gahunda ga Guma mu rugo, baje kugabanya abakozi maze nawe yisanga mu bagabanyijwe. Ibi byatumye umuryango we ubaho nabi kuko ari we wakoraga wenyine.

Ati “ Umugabo nta kazi yagiraga, ni njye wari utunze urugo. Kubera kuduhagarika mu buryo butunguranye, byambereye ikibazo gikomeye, ku buryo hari bimwe byahise bihagarara mu rugo rwacu.”

Mukamana avuga ko hari nubwo yaburaga amata mu rugo, ubu ngo bakaba hari igihe barya rimwe ku munsi kubera ko nta bushobozi umuryango wabo ufite. Ati “ Urumva ko guhagarikwa byangizeho ingaruka, ubu iyo tugize Imana umugabo ajya gushaka aho akura amafaranga tukabasha gusunika iminsi. Avuga ko kuba batarahawe imperekeza byagizeho ingaruka ubu bakaba bari gushakisha akandi kazi.

Uwimpuhwe  Chantal (izina ryahinduwe) wo mu murenge wa Runda avuga ko yakoraga mu kabari, kari gakomeye mu Mujyi wa Musanze ari umwe mu bayobozi bako. Muri gahunda ya Guma mu rugo, utubari n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byaje gufunga, maze nawe ahagarara gutyo. Iryo hagarara ngo ryatumye umuryango we yari atunze ubaho nabi; rimwe na rimwe ngo ugasanga abana be ntibabonye ifunguro rihagije.

Abagiye bagira ibi bibazo bagirwa inama n’akarere ka Kamonyi kubigaragariza abayobozi b’aho batuye bakigira hamwe icyo bakora nkuko byemezwa n’umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Uwamahoro Prisca ati “ Nk’abo bakoraga imirimo irimo iyo mu kabari, ntabigeze bagaragaza ikibazo. Umunsi ku wundi dukora ubukangurambaga tugaragariza abantu ko niba imirimo bakoramo yahagaze, tuvuge nk’utubari muzi ko twahagaze, begera ubuyobozi, hanyuma bakabereka ahandi bashobora kubona amahirwe yo kuba bakora. ”

Asoza avuga ko muri aka karere hari imirimo iri gutangwa ku buryo abagize ibi bibazo bashobora kubonamo akazi, urugero atanga ni mu bwubatsi bw’amashuri menshi arimo kubakwa muri aka karere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 ⁄ 23 =