COVID-19: Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma barasaba Leta kubimurira ahatazabasubiza inyuma

Bimwe mu bikoresho bibumbirwa mu gishanga giherereye mu mudugudu w’Urukundo, akagali ka Kamatamu umurenge wa Kacyiru.

Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kacyiru barasaba Leta ko mu gihe bimuriwe ibikorwa byo kubumba bakorera mu gishanga giherereye mu mudugudu w’Urukundo, akagali ka Kamatamu umurenge wa Kacyiru, bajyanwa ahandi hazabafasha gukomeza umwuga wabo w’ububumbyi hirindwa ko basubira mu buzima bubi babayemo kubera Covid-19.

Mu buhamya bwa bamwe bahuriza ku gusaba Leta, ko nk’uko ubuyobozi bwababwiye ko bazimurwa, bavuga ko baramutse bajyanwe aho batabasha kubona ibumba n’abakiriya bagura ibyo babumba ubuzima bwabo bwasubira nko mu gihe cya “Guma mu rugo” aho bagizweho ingaruka na Covid-19 zo kubura ibibatunga kubera ko umwuga w’ububumbyi wari warahagaze n’aho bagarukiye kubumba bakaba bagiye kwimurwa.

Ndahimana Amani ni umwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, aravuga ko  COVID-19 yatumye babaho nabi kurusha uko bari basanzwe, agasaba Leta ko bazabimurira ahazatuma badasubira mu buzima bubi babayemo mu gihe cya “Guma mu rugo’’ bagafashwa kubona ibikenewe ngo babeho neza kandi bakomeze kubumba.

Yagize ati ” Ubu nta bumba dufite kuko twarikuraga mu kibuga, ubu kirimo umukino wa Golf kandi bagiye kutwimura ariko bizaduhungabanya mu mwuga wacu, turatinya kwisanga mu buzima bubi bwa coronavirusi twabayemo none no kubumba bigiye guhagarara kubera kubura ibumba , icyo nakwifuza ni uko niba twimutse badushakira ahantu hari ibumba hanyuma tukubakirwa n’amazu tukabona aho twimurira imashini dukoresha tubumba.”

Uwineza Fildaus atuye mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo nawe ati ’’Ikibazo twagize cya corona virusi twagize imibereho mibi kubera kutabasha gukora abana barabwirirwa, baranaburara tubaho nabi kuko dusanzwe turi abakene nyuma y’abandi ubu nyuma y’uko tugarutse gukora hari gahunda yo kutwimura mu gishanga kandi ariho twakuraga ibumba tukabona amaramuko ubuzima bwacu bugiye kuzasubira inyuma kurushaho, reba nk’ubu   ndibana mfite abana 4, ndakodesha. Hano niho nakuraga ubushobozi bwo gutunga ba bana, nkishyura inzu y’ibihumbi 20 mbamo, ngatanga mituweli n’abana bakiga. Hano niho nakuraga ubushobozi, nitumara kuva aha se nzaba nkibonye bwa bukode? Ba bana se bazabasha kwiga? Noneho nzasubira inyuma hasi birenze, muri uyu mujyi wa Kigali udafite aho uba, ukaba udafite rya bumba,utarize wabaho ute? Ni ukujya kwangara no gusabiriza. Leta yagakwiye kwicara ikadutekereza ikatwimurira aho dukomereza umwuga wacu tukabona uko tubaho kuko kubumba nibyo bidutunze”.

Umwe mu babumbira mu gishanga giherereye mu mudugudu w’Urukundo, akagali ka Kamatamu umurenge wa Kacyiru.

 

Mukantwari Salehe, umubyeyi w’imyaka 56 nawe yagize ati ’’Ndi umuntu utajya gusaba akazi ndashaje ubusanzwe nakururukaga ngatuma umwana akampereza ibumba nkabumba nkotsa nkabona amafaranga, ni ingaruka nyinshi mbese ni nk’urupfu, icyifuzo mfite ni uko leta iramutse itwimuye batwubakira ibikorwa byacu, bakatujyana ahari ibumba kandi Leta ikaduha n’amafaranga adufasha kubaho muri ibi bihe bya COVID-19 byatumye tutabona n’aho duca inshuro, tukajya mu kaga nk’ako twarimo muri “Guma mu rugo”kandi nakabaye mbumba nkabona imibereho.”

Nyirarihare Hadija asaba Leta kubimurira ahandi hantu hari ibumba ntibabure aho bakorera umwuga ubatunze.

Yagize ati ’’Kereka batwimuriye ahantu hari ibumba nibyo tubasaba, cyangwa bakaduha imodoka zizajya zijya kutuzanira ibumba tukabumba kuko muri iyi minsi ya corona harimo imbogamizi kubera ko bagiye kutwimura kandi twajyaga tubumba tukabona amafaranga n’ubwo yari make, Leta nitumenye idufashe iduhe imfashanyo yadufasha guhangana n’ingaruka za Corona virusi.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo, buvuga ko butazabimura mu gihe hataraboneka ikindi gishanga kizabafasha gukomeza imishinga yabo n’ubushobozi bwo kubafasha gukomeza kubaho.

Mudaheranwa Regis, umuyobozi nshingwabikorwa wungirije mu karere ka Gasabo abisobanura yagize ati ’’Hari aho bagaragaje ko bifuza ariko nko mu gishanga cya Gasanze hababera heza, haba mu kubona ibumba n’abakiriya, abakodesha bazafashwa kubona aho kuba, turimo kwiga ku kibazo cyabo kandi nta ngorane zizabamo.”

Itegeko rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 83 ivuga ko nta nyubako cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi bigomba gushyirwa mu bishanga byaba ibyo mu mujyi cyangwa mu byaro.

Iyi ngingo ivuga ko igikorwa cyose cyangwa inyubako byemerewe gushyirwa muri metero 20 uvuye ku nkombe z’igishanga.

 

 

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 ⁄ 3 =