Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bahanganye n’ingaruka za covid19 babumba kijyambere  

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, Ububumbyi bwa kijyambere bwabafashije guhangana n'ingaruka za COVID-19.

Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu karere ka Bugesera Intara y’Iburasirazuba umurenge wa Nyamata baravuga ko n’ubwo bagizweho ingaruka za covid-19 bigatuma ubuzima burushaho kuba bubi cyane kubera kubura abaguzi b’inkono n’amavase bari barabumbye kandi ari ho bakuraga amaramuko, nyuma yo guhugurwa n’umuryango nyafurika uharanira guteza imbere abasigajwe inyuma n’amateka African initiative for Mankind Progress Organization (AIMPO), bakiga kubumba amatasi, amasorori, amasahani n’imitako mu buryo bugezweho byazamuye imibereho yabo.

Sano Emmanuella ni umwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bakora umwuga w’ububumbyi mu buryo bugezweho, abumba amatasi, amasahani, amasorori n’ibindi; avuga ko nyuma yo guhugurwa byamuvanye mu buzima  bwari bwararushijeho kuba bubi kubera ingaruka za covid-19, abikesha ubumenyi yungutse.

Yagize ati:’’ Narangije kwiga ubwubatsi ndicara mba umushomeri nta kazi nari mfite, covid-19 igeze mu Rwanda habayeho “GUMA MU RUGO” mbura n’aho nakora ubuyede kuko ingendo zari zibujijwe, kubona ibyo kurya byari ugufunguza, ariko nyuma AIMPO yaje kumpugurana n’abandi bakatugenera  amafaranga angana n’ibihumbi 25 y’u Rwanda buri cyumweru  mu gihe cy’amezi abiri nyuma nakomeje gukora ubu mbayeho neza, n’umuryango wanjye mbasha kuwukemurira ibibazo mfite n’ikizere ko umwuga wo kubumba mu buryo bugezweho uzamfasha no kwiga kaminuza .”

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma barimo kubumba kijyambere. Bikaba byarabafashije guhashya ingaruka za COVID-19. ( Clémentine)

 

Sanyu Joy nawe ati ’’Mbere nabumbaga amavaze mu buryo bwa gakondo simbone n’abaguzi nabayeho mu buzima bubi cyane, COVID-19 nayo yangizeho ingaruka mbi bansohora mu nzu kubera kubura ubwishyu, abana ntibabone ibibatunga mbaho mpangayitse cyane, ariko nyuma yo guhugurwa na AIMPO ndabumba amatasi, amasahani y’amadongo n’amasorori ubuzima mbayeho bwarahindutse kuko abana banjye nshobora kubabonera ibyo kurya bihagije no kubishyurira mituweri.”

Ntahompagaze Emmanuel arubatse afite umugore n’umwana avuga ko kubumba amatasi, amasahani, amasorori n’imitako mu buryo bugezweho byabazamuriye ubuzima.

Yagize ati ’’Ubundi twakoraga umwuga w’ububumbyi busanzwe bitadushimishije tukabona ibyo kurya gusa, COVID-19 aho yaziye na bya biryo bikabura kuko tutongeye kugurisha inkono n’ibindi bibumbano, tuba mu buzima bubi kuko tutabonaga n’aho duca inshuro. Ubuzima bwongeye kuba bwiza aho mpuguriwe kubumba mu buryo bugezweho, nongerewe ubumenyi  ndabukoresha hari amafaranga mbona ubuzima bwabaye bwiza.”

Bimwe mu byo babumba kijyambere, birimo amatasi, ibisorori n’ibindi. (Foto: Clémentine).

 

Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere abasigajwe inyuma n’amateka (AIMPO), Ntakirutimana Richard avuga ko intego y’uyu mushinga kwari ukugira ngo bafashe abasigajwe inyuma n’amateka kuvugurura ububumbyi bwa gakondo kugirango bujyane n’iterambere no kubwongerera agaciro, kugira ngo uyu mwuga ubatunge unabateze imbere.

Yagize ati ”COVID-19 yagize ingaruka ku bantu bose, ariko ku ruhande rw’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma yaje ibahuhura kuko bari basanzwe babayeho mu buzima bubi, mu kubafasha guhangana n’ingaruka za COVID-19 twabahaye ubufasha bw’ibiribwa n’ubundi bufasha butandukanye tunabazanira umushinga,  hagamijwe kuvugurura umwuga wabo, kongerera agaciro ibyo bakora, hagamijwe iterambere ry’imibereho yabo, tubaha imashini kandi tuzakomeza dukorane nabo tunabashakira amasoko ku bufatanye n’inzego za Leta.”

AIMPO ikorera mu turere dutanu  tw’igihugu aritwo Bugesera, Gicumbi, Musanze, Burera na Nyabihu bibanda ku bikorwa byo gufasha abagore, n’urubyiruko kwihangira imirimo, kurwanya imirire mibi mu bana, kurwanya umwanda no kwihangira imirimo.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 17 =