Kohereza Kabuga kuburanira Arusha ni ubutabera bwategerejwe igihe kinini

Kabuga Felisiyani ku isonga ku bari bayoboye RTLM. (Foto: Archive)

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, bavuga ko kuba urukiko rusesa imanza rwa Paris rwarategetse ko Kabuga Felisiyani azohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Arusha, akaba rirwo rumuburanisha bagiye guhabwa ubutabera bategereje igihe kirekire nubwo bitabagarurira ababo babuze.

Taliki 30 Nzeri nibwo hatangajwe umwanzuro w’ urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rwemeza ko Kabuga ashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) ngo abe arirwo ruzamuburanisha.

Kayigamba  Jean Baptiste, yarokotse jenoside yakorewe abatutsi aganira n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine yagize ati «  Kabuga yagize uruhare runini muri jenoside haba mu gushinga  radiyo rutwitsi RTLM (Radiotélévison Libre des Mille Collines) no gutumiza amatoni n’amatoni y’imipanga, aribyo byamaze abantu, akomeza kwihishahisha, none ngo aho amariye gufatwa akazana amananiza ngo ararwaye ntiyagera Arusha ».

Yongeraho ati « Kuba bagiye kumwohereza akazaryozwa ibyo yakoze, ubutabera twategereje tugiye kububona, famille yanjye hasigaye abantu 3, nubwo ashaje ariko azajya imbere y’urukiko abazwe ibyo yakoze kuko jenoside n’icyaha kidasaza. Nabandi bose bameze nkawe babyumvireho ».

Akomeza agira ati « Bashoboraga kumujyana La Haye mu Buholandi cyangwa se akaburanira mu Bufaransa, ntago bemeye ibyo bifuzaga na benewabo; twifuzaga ko azanwa mu Rwanda, ariko bidashobotse byibuze ajyanywe aho yashyiriyweho impapuro zo ku mufata ku butaka bw’ Afurika ».

Komiseri w’ubutabera muri Ibuka, Kalinda Jean Damascène Ndabirora, yagize ati « kuba Urukiko rw’ Ubufaransa rwarategetse ko Kabuga yoherezwa Arusha, niko byagombaga kugenda mu rwego rw’amategeko, nyuma y’imyaka 26 yihisha, igihe icyo aricyo cyose agomba kuryozwa ibyo yakoze niyo byatinda, uwakoze jenoside, igihe cyose yafatirwa arahanwa. Ibi bikaba bivuze abagishakisha nabo igihe cyabo kizagera bakazahanwa, ntago bakwirara bavuge ngo byibagiranye ».

Abantu 96 baburanishijwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) Arusha ; 61 ni bo bahamijwe ibyaha, 22 barangije ibihano, 31 ntibararangiza naho 8 bapfuye batararangiza ibihano byabo.

Taliki ya 29 Mata 2013 nibwo Urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko Mpanabyaha rwa Arusha, rwatanze impapuro zo guta muri yombi Kabuga no kumushyikiriza uru rwego.

Ku wa 16 Gicurasi 2020, nibwo Kabuga w’imyaka 87  yafatiwe Asnières –Sur- Seine mu gihugu cy’ Ubufaransa.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
46 ⁄ 23 =