Nyarugenge: Abagore bakoraga ubucuruzi buciriritse barasaba inkunga ngo babone igishoro

Bamwe mu bagore bacururiza mu isoko, basigaye bacururiza hasi. (Foto: Clémentine)

Bamwe mu bagore batuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge  bakoraga ubucuruzi buciriritse biganjemo abacuruza imboga n’imbuto, mu isoko rya Nyamirambo bavuga ko bagizweho ingaruka za COVID-19,bituma ubucuruzi bwabo buhagarara ibintu byatumye babura igishoro cyo kubuzahura barasaba inkunga ngo babone igishoro.

Mukamuganga Gaudence ni umwe mu bagore bakoraga ubucuruzi bw’imbuto atuye mu murenge wa Nyarugenge yacururizaga mu isoko rya Nyamirambo mbere ya COVID-19, avuga ko yabuze igishoro ngo yagure ubucuruzi bwe kuko bwari bwarahagaze.

Yagize ati:’’Najyaga kurangura mu ntara, kubera ingamba za COVID-19 birahagarara noneho ubucuruzi nabwo burahagarara, ayo nari mfite turayarya igishoro kiba gikeya, kuko nkeneye nk’ibihumbi 400 ngo mbone imbuto nshuruze.”

Nsengiyumva Félicité ni umubyeyi wibana yacuruzaga ibitenge  avuga ko yabuze igishoro kuko ubucuruzi bwe bwari bwarahagaze mu gihe cya “GUMA MU RUGO”, akaba yifuza ko ubuyobozi bwamutera inkunga akabona igishoro akongera agakora nka mbere.

Yagize ati:’’Igishoro narakibuze, kubera ko ayo nari narabitse yanshiranye kubera kwita ku muryango nkayakoresha nta yandi ndibwinjize, arashira, ubu nabuze uko  narangura ubucuruzi bwarazahaye imibereho iragoye ariko mbonye amahirwe ngaterwa inkunga nabona igishoro ngakora”

Nizeyimana Alphonsine avuga ko abonye inkunga yamufasha kubona igishoro akongera agakora kuko ubu atagicuruza bitewe n’uko kurangura imbuto bisaba igishoro gihagije.

Yagize ati ’’Nacuruzaga imbuto none ubu narahagaze kubera kubura igishoro, niyandikishije ku murenge wa Nyarugenge batubwira ko bazaduha inkunga y’amafaranga ibihumbi150 y’u Rwanda none ntayo nabonye baramutse bayampaye nakongeraho make mfite nkabona igishoro gihagije kuko binsaba nibura kuba mfite nk’ ibihumbi nka Magana atatu.’’

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge buvuga ko ku bufatanye n’umujyi wa Kigali binyuze mu mushinga witwa “Give directly” basabye abagore ubucuruzi bwabo bwagizweho ingaruka na COVID-19 kwiyandikisha, urutonde rujyanwa ku karere babagenera inkunga.

Mukandahiro Hidaya, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, abisobanura yagize ati ’’Hari umushinga witwa Give Directly” ukorana n’umujyi wa Kigali badusabye abagore bakora imirimo iciriritse bagizweho ingaruka na COVID-19 twohereje urutonde abujuje ibisabwa bohererezwa amafaranga mu byiciro ariko bose ntibarayabona abatarayabona tuzakomeza kubikurikirana.’’

Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bagizweho ingaruka na COVID-19 barenga 372 batuye mu murenge wa Nyarugenge, hashingiwe ku byo bakora n’imyaka y’amavuko iri munsi y’imyaka 40 nibo bashyizwe ku rutonde,  bahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 y’inkunga mu rwego rwo kubafasha kubona igishoro no kubateza imbere.

 

 

 

 

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 + 21 =