Mu myaka 25, inka zavuye ku bihumbi 172 zigera kuri 1.300.000

Mu myaka 25 ishize u Rwanda rwateye intambwe mu nzego zose z’ubuzima bw’abaturage. Muri izi ntambwe, ubworozi ntibwasigaye inyuma. Ibi bigaragazwa n’uko ubworozi bw’inka bwavuye ku nka ibihumbi 172 mu 1994, ubu zikaba ari inka 1.300.000 zibarirwa mu Rwanda. Kwiyongera k’umubare w’inka kandi, ni nako umukamo uba wiyongera.

Dr. Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi mu Kigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubworozi n’ubuhinzi, RAB, mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, yayibwiye ko inka zigera ku bihumbi 600 zabarurwaga mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Izo nka zari zigizwe ahanini n’inka nyarwanda (Gakondo) zaragabanutse zigera ku bihumbi 172 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko zariwe.

Gusa, Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yakoze byinshi bishoboka mu guteza imbere ubworozi, harimo kuzana mu Rwanda izindi nka, kuvugurura icyororo k’inka zari mu Rwanda na gahunda yo kororera mu biraro yatumye Abanyarwanda benshi borora, kongeraho gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu rwego rwo guhindura ubuzima bw’abakennye cyane kurusha abandi.

Kuri ubu, umubare w’inka warazamutse ukaba ugeze kuri miriyoni n’ibihumbi 300, Dr. Uwituze avuga ko harimo 43% by’inka z’inyarwanda, 41% by’inka zivanze amaraso na 16% by’inka zitavangiye.

Umukamo nawo ngo wariyongereye ku buryo bugaragara aho wavuye ku mukamo wa ritiro ibihumbi 50 mu 2000 ariko kuri ubu umukamo uboneka urenga amaritiro ibihumbi 816 ku munsi.

Minisiteri ifite ubworozi mu nshingano itangaza ko kugeza mu kwa 6 mu mwaka wa 2018, habonetse ritiro zisaga ibihumbi 800, aho 36% ari umukamo watanzwe n’inka z’inzungu, 56% utangwa n’inka zivanze naho 8% uva ku nka z’inyarwanda.

Ubworozi bwahinduye ubuzima bw’abaturage

Uko ubworozi bugenda butera imbere, ni nako buhindura ubuzima bwa benshi, butanga imirimo mishya, aho hari inganda zitunganya ibikomoka ku mata bakabonamo akazi. Aha hiyongeraho n’umumaro usanzwe w’amata ku buzima bwa muntu.

Dr. Uwituze agira ati: “Amata agirira akamaro aborozi kugera ku baguzi bayo. Umukamo watumye benshi babona akazi kabinjiriza amafaranga bava mu bukene ndetse amata agira n’uruhare mu kuzamura imirire myiza mu bana n’Abanyarwanda muri rusange”.

Akomeza avuga ko kugira ngo ibyo byose bigerweho, inka ubwayo igomba kwitabwaho neza, igatanga akazi ku bayitaho harimo ba Veterineri n’abacuruza imiti ndetse n’ibiryo byayo ku babigura. Mu gihe cyo kuyikama amata agomba gufatwa neza mu isuku yo ku rwego rwo hejuru kugeza agejejwe mu ikusanyirizo, aho abayajyana baba bafite akazi, ikusanyirizo naryo rikayageza ku ruganda rugomba kuyatunganya, akajya ku isoko.

Amata avamo ibindi bintu binyuranye harimo nk’amavuta, Foromaje, yogurt n’ibindi kandi kugira ngo ibyo byose bikorwe ni uko bitanga imirimo inyuranye haba mu ku bitunganya kugeza bigeze ku mucuruzi ubigura.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amakusanyirizo y’amata 106 acungwa n’amakoperative y’aborozi, Dr. Uwituze akaba asanga ariko ayo makusanyirizo adahagije kugira ngo abashe gukusanya neza amata yose yo mu Gihugu, agasaba abashoramari kureba ibikorerwa muri urwo rwego bagashoramo amafaranga kuko ari ahantu hatanga umusaruro kubera ingufu Guverinoma y’u Rwanda ishyira mu bworozi bw’inka igendeye ku kamaro k’inka n’ibiyikomokaho byose ndetse n’akamaro igirira Abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi kugeza aho amata arimo kugira akamaro mu kurwanya igwingira mu bana bato.

Ngendahayo Jean Damascene ni umworozi mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Ntarabana, avuga ko ubworozi bw’inka bwamuteje imbere kandi ko korora inka yo mu bwoko bwa Jersey byatumye agira umukamo mwinshi, akagira ati “Korora binteje imbere kuko mbona amata umuryango unywa ngasagurira n’amasoko”.

Akomeza avuga ko ubworozi bwatumye agira n’ubuhinzi bwa kijyambere kuko abona ifumbire iva ku nka akeza byinshi aho yahinze urutoki, akora n’ubuhinzi bw’imboga.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 2 =