Abangavu badatanga amakuru batuma ihohoterwa ridacika.

Mukagatana Fortunée, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga.

Bamwe mu bangavu bo mu mirenge ya Kibangu na Mushishiro  mu karere ka Muhanga , bavuga ko kudatanga amakuru no guhishira ababahohotera  ari imwe mu mpamvu zituma ihohoterwa rishingiye ku gitsina ridacika.

Abangavu bamwe bo mu karere ka Muhanga, baganira n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine, mu mirenge ya Mushishiro na Kibangu, babajijwe uruhare rwabo mu gukumira no kurandura ihohoterwa ribakorerwa, bavuze ko bamwe muri bo muri iki gihe badapfa kubivuga, kuko ngo baba bashaka indonke ku babahohoteye.

Muteteshe Clarisse hamwe na bagenzi be,  bavuga ko  ihohoterwa ryabo barigiramo uruhare, aho usanga banga gukora, ngo bikure mu bukene bagahohoterwa babeshyeshywa ko bazajya bahabwa ibyo bifuza byose, bakicecekera ntibatange amakuru batanga cyangwa  ngo banayatangire ku igihe.

Uwiragiye Philomène yagize ati “abakobwa tugomba gukora, tukabona amafaranga  yo kwikenuza, tukabona ibyo twifuza ku buryo  abaduhohotera babura aho bahera badushukisha utuntu twa hato na hato.”  Akomeza asaba bagenzi be, ko bagomba kwihagararaho, ntibanaceceke mu gihe hari uwababahohoteye, yaba ubashuka cyangwa uwabafashe kungufu bakagana ku rwego rw’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) bakabivuga maze bagahanwa. Aba bangavu bakomeje bavuga ko ibyo bishyizwe mu bikorwa ihohoterwa ribakorerwa ryacika burundu.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru, bahurije ku mvugo imwe, ko ikibazo cy’abana b’iki gihe batakibwira ababyeyi babo ibyababayeho.

Nyiraminani Florence yagize ati “abakobwa b’iki gihe batinya gukora bakirirwa bigendera,  bareba  utuntu twiza abana b’abakire bafite nabo bakatwifuza, babibura ku babyeyi babo b’abakene, bakigira mu maraha bakabashukirayo. Ikibabaje n’uko bashukwa n’abagabo bakuru bitwaje amafranga. Ababyeyi babo bababona bagarutse bafite inda, bakabura uko bagira. Babaza  abazibateye, bakanga kubavuga ngo batanga kubafasha, bakaza bavuga igihe cyararenze babonako ntacyo bakibamarira. Aba babyeyi barasaba ko ababikora bitwaje ubukire bajya bakurikiranwa kuko babamazeho abana babahohotera, babashukisha amafaranga bigatuma abana batabibwira ababyeyi babo .

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée, yavuze ko ababyeyi aribo ba mbere bagomba gutoza abana babo kuvuga ibyababayeho mu biganiro bagirana, ntibate inshingano zabo , bagatinyuka gutanga amakuru kandi agatangirwa igihe. Kuko niyo batinze ibimenyetso by’uwakoze ihohotera biba bitakigaragaye bityo ntahanwe. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uwahohotewe, agomba kwihutira kujya ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) bakabivuga, kuko icyaha cy’ihohoterwa kitajya cyungwa  na rimwe, kandi nibabikora gutyo n’ubutabera bugashyira amategeko mu bikorwa ihohoterwa muri rusange rizagabanuka.

Itegeko  nomero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta numero idasanzwe ku wa 27/09/2018 mu ngingo yaryo 133 yiri tegeko rivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bishingiye ku gitsina aba akoze icyaha.

 

                          

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 × 20 =