Ngororero: COVID-19 yakomye mu nkokora ubucuruzi

Aha ni mu gasantire k'ubucuruzi ka Birembo, abacuruzaga, ubu basigaye bakora n'ubuhinzi kubera kubura ibicuruzwa n'abakiliya.

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Ngororero bavuga ko icyorezo cya corona virus cyasubije inyuma ubucuruzi, kuko ibicuruzwa bitakiboneka, byanabokeka bikaba bihenze ndetse n’abaguzi bakaba badafite ubushobozi bwo guhaha kubera gutakaza akazi.

Umunyamakuru wa The Bridge Magazine yasuye tumwe mu dusasantire tw’ubucuruzi two mu karere ka Ngororero aganira n’abacuruzi ndetse n’abaguzi.  Mu masaha ya mu gitondo butiki nyinshi ziba zifunze, abantu bajya mu murima abandi bikoreye ifumbire bayijyana mu mirima, nyuma ya sa sita hafi ya zose ziba zatangiye gufungura.

Umunyamakuru aganira na Jacqueline Uwayezu utuye mu  Birembo, umurenge wa Sovu, yagize ati « corona yahungabanije ubucuruzi, ntabwo uko bantu bakoraga ariko bakora, kuko mbere abantu baracuruzaga bakageza saa tatu bagicuruza , ariko ubu ntiwageza saa moya ugicuruza, ni ugucuruza amasaha make ».

Ibintu byarahenze ndetse byarabuze kuko imihanda ifunze, ibiva mu nganda n’ibindi byazamuye igiciro, ibishyimbo ubu ikilo kigura 800 kandi ubundi cyaguraga amafaranga y’u Rwanda 500. Imbuto y’ibishyimbo yo igura 1500.

Iki cyorezo cyatumye abahahaga bakoreye amafaranga batagihaha kuko batakiyakorera, bamwe imirimo yarahage abandi irabura, rero amafaranga abaturage ntago bayabona neza, kuko umucuruzi ugurisha ari uko umuturage yakoreye amafaranga.

Kubera no gufunga Kigali, ushobora no gushaka ikintu ntukibone abantu  ntibakibasha kujya kurangura.

Nyiraryanzegushira Delphine, umwe mu bakoraga umurimo w’ubucuruzi, ariko ubu yagiye no mu buhinzi ngo arebe ko yazamura iterambere ry’umuryango we ryangijwe na COVID-19.

Nyiraryanzegushira Delphine  atuye mu murenge wa Kageyo, akarere ka Ngororero,  akaba acururiza muri centre ya Kanyandwi mu murenge wa Kavumu. Aganira n’umunyamakuru yagize  ati « COVID-19 ingaruka yangizeho ni nyinshi, kuko nakoraga ingendo jya mu bucuruzi kurangura ifarini Kigali na Muhanga, ariko ubungubu kubera ko COVID-19 ndimo guteka ifarini imwe, kubera ko ntafata urugendo ngo ngende, Kigali harafunze na Muhanga hafunguye amafaranga y’urugendo asa nayikubye kabiri, narahungabanye mu mikorere, urugo rwasubiye inyuma ».

Mbere y’iki cyorezo we n’umugabo baracuruzaga ariko kubera ko ibyo gucuruza bidahari, umugabo arimo gushakisha mu bwubatsi ubu ni umufundi.

Uyu mubyeyi yakomeje agira ati « Kubukungu bw’urugo, ubu nta terambere twageraho kubera ko ibyo twacuruzaga byahagaze, ubu abana basubiye ku ishuri minerval yangora, mfite umwana wiga mu wa 5 secondaire nuwiga mu wa 3 secondaire basubiye kwiga kugira ngo nzabone minerval byangora ».

Mbere ya COVID-19 yacuruzaga amafaranga ibihumbi 100 ku munsi, ariko ubu asigaye acuruza ibihumbi 3 ku munsi. Yaranguraga nk’ifarini 20 cyangwa 15  n’ibindi, ariko ubu isukari, amavuta n’ibindi ngo birahenze. Aragira ati « Ubushobozi nabwo bwarabuze, abakiliya ntabo kuko nabo barahungabanye nta mafaranga bafite,  urumva ko rwose ubuzima bukomeye ku muryango wanjye ».

Mbere ngo yakoraga amanadazi udufuka 4; 5 cyangwa 6 ; umufuka 1 akawugurisha ibihumbi 30, ariko ubu ngo kubera ko ubushobozi  ari ntabwo;  umufuka 1 awucuruza iminsi 2 cyangwa 3.

Kuri ubu asigaye ahinga kubera ko bizinesi (business) ye isa niyahagaze, mu gihe ariyo yasumbaga kure ubuhinzi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 × 4 =