Umupimyi w’inzoga Musengimana Devota  yafashe corona nk’ikiza cyaje guteza ibihombo

Musengimana Devota, wapimaga inzoga mu kabari ari iwe mu murenge wa Muhororo.

Umupimyi w’urwagwa Musengimana Devota wo mu kagari ka Kamasiga mu Murenge wa Muhororo mu Karere Ka Ngororero  aravuga ko corona yamuteje ibihombo imujyana mu bukene bukabije, mu gihe mbere yari abayeho neza n’umuryango we aribyo bimutera gufata corona nk’ikiza cyaje guteza ibihombo.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na thebridge.rw Musengimana yavuze ko umurimo  akora wo gupima urwagwa yarawumazemo imyaka 10 umutungiye abana bagera kuri 6 arera wenyine nyuma yo kugirana amakimbirane nuwo bari barashakanye.

Avuga ko yabashije kubarihira amashuri ndetse n’ubwisungane mu kwivuza ariko aho icyorezo cya COVID- 19 kiziye byabaye ngombwa ko utubari dufungwa hagamijwe kwirinda icyorezo.

Yagize ati “Kuruhande rumwe gufunga utubari ni byiza  byaturinze corona ariko ku rundi ruhande imibereho yanjye n’umuryango wanjye yabaye mibi, gutunga urugo sinkibishobora, kwishyurira umuryango wanjye ubwisungane mu kwivuza sinkibishobora, nta sabune yo gukaraba cyangwa amavuta yo kwisiga, kandi kurya biratugoye cyane rimwe na rimwe turya rimwe ku munsi mu gihe mbere ya corona twaryaga gatatu ku munsi ndetse tukabasha kunywa n’igikoma.”

Mu bindi bihombo corona yamuteje harimo kuba mu ntangiriro yayo ngo  yari yarishyuye inzu akoreramo ubupimyi igihe cy’umwaka kandi corona yadutse aribwo akiyishyura. Hari no kuba yarafungiwe afite inzoga yari yaranguye zitaranyobwa bimubera ibihombo.

Akomeza avuga ko kuri ubu ngo iyo atabonye umuha ikiraka cy’ubuyede mu bwubatsi hari ubwo mu muryango wabo baburara.

Avuga ko icyorezo cya corona kimuhangayikishije kuko gikomeje ubukana, afite impungenge ko abana be bazamurwarana indwara zikomoka ku mirire mibi.

Byongeye kandi ngo yumva bivugwa ko bamwe mu bahagarikiwe imirimo bikabagiraho ingaruka bafashwa bagahabwa ibiribwa akibaza impamvu we bitamugeraho.

Avuga ko nta masambu yo guhinga agira icyakora ngo iyo agize amahirwe abona uwo ahingira akamwishyura akifuza ko nkuko hari imirimo imwe n’imwe yagiye ikomorerwa ababishinzwe baca inkoni izamba abapimyi b’inzoga nabo bagakomorerwa bakongera gukora ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda corona cyangwa se ushaka inzoga akaza akayigura akajya kuyinywera iwe bityo, akabasha kongera kubona ifaranga.

Ku italiki 21 Werurwe 2020 nibwo Leta y’u Rwanda yafunze serivisi zimwe na zimwe harimo n’utubari, kugeza nanubu ntituremerwa kongera gukora.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 14 =