RURA irakangurira Abaturarwanda kugenzura Simukadi zibanditseho

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rurakangurira Abaturarwanda kujya bareba nimero za telefoni  cyangwa simukadi (Sim Card) zibanditseho, izo badakeneye cyangwa batagikoresha bakaziyandukuzaho mu rwego rwo kwirinda ko hari uwazikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikabagiraho ingaruka.

Ni ngombwa ko abantu bahora bagenzura nimero za telefoni zibanditseho

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mukamurera Veneranda ushinzwe ishami rirengera abafatabuguzi  muri RURA,  avuga ko  barimo kwibutsa abantu kujya bagenzura simukadi zibanditseho kuko usanga abenshi batabyitaho kandi ari ngombwa.

Avuga ko hagenda hagaragara ibibazo nubwo bidakabije, aho usanga nk’abo mu bugenzacyaha bakurikiranye umuntu wakoze icyaha bareba nimero ya telefone akoresha bagasanga uwo yanditseho si uwo bakekaga,  cyangwa   umuntu akagenzura simukadi zimwanditseho agasanga afite nyinshi atazi n’uko zamwanditsweho.

Ati: “Nk’uko umuntu acunga ‘ikarine ye ya sheki’, nk’uko acunga irangamuntu ye ni ko akwiye no gucunga   telefoni ye na simukadi kuko na byo ni  icyangombwa cy’umuntu gikomeye cyane. Si byiza rero kubisangira n’abandi bantu utabizi,  cyane cyane ko biba bishobora gukoreshwa nabi, bigakoreshwa ibinyuranyije n’amategeko bikakugiraho ingaruka, ukabibazwa kandi utabigizemo uruhare.”

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko koko batajya bibuka kugenzura ngo barebe simukadi zibanditse ngo  izo batagikoresha baziyandukuzeho.

Umwe muri bo witwa Iradukunda James yagize ati: “Ngewe sinjya mbyibuka, kandi hari abaza kunsura baturutse hanze bakenera simukadi nkazibagurira kandi nkaziyandikishaho, banasubira mu bihugu bavuyemo sinibuke no kuzibaka cyangwa ngo nziyandukuzeho[…], hari nyinshi zinyanditseho ntazi n’umubare.”

Uwiringiyimana Antoinette we yagize ati: “Nta bwo njya ngenzura simukadi zinyanditseho,  sinibuka uko bikorwa.”

Nubwo hari abavuga ko bafite nyinshi zibanditseho batazi umubare, ariko hari n’abavuga ko bajya bashaka kwiyandikishaho nyinshi ntibikunde kandi bazikeneye, bikaba ngombwa ko ucuruza serivisi za kompanyi y’itumanaho ari we uziyandikishaho.

Kuri iki kibazo, Mukamurera yavuze ko bagiye gukora igenzura bakareba uko gihagaze, bakanagenzura ikijyanye n’uko hari abashaka kwiyandukuzaho simukadi ntibikunde.

Anavuga ko hari gahunda yo kureba uko hashyirwaho umubare ntarengwa wa simukadi umuntu ashobora kwiyandikishaho n’igihe umuntu ashobora kwemererwa kwiyandikishaho iz’abandi bantu akarenza umubare ntarengwa.

Uko wagenzura nimero zikwanditseho

Kwizera Georges, umukozi wa RURA ushinzwekubungabunga imirongo ikoreshwa mu itumanaho avuga ko kugenzura simukadi zanditse ku muntu ari ibintu byoroshye  nta we ukwiye kwiganyiriza kubikora.

Kugira ngo umuntu amenye nimero zimwanditseho akoresha telefoni ye  akandika *125* agakurikizaho  nimero y’irangamuntu ye, akandika # , agakanda ahaganewe guhamagara. Simukadi zose zimubaruyeho zihita zigaragara muri telefoni imwe n’ubwo yaba ufite simukadi zo mu bigo bitandukanye.

Nyuma yo kubona urutonde rw’izikwanditseho, izo udakeneye uzandika ku ruhande kugira ngo uze kubona uko uziyandukuzaho.

Uko wakwiyandukuzaho nimero

Iyo usanze hari nimero ushaka kwiyandukuzaho, wandika *125*1* nimero ya simukadi ushaka kwiyandukuzaho* nimero y’indangamuntu # ugakanda ahagenewe  guhamagara,  nyuma ubona ubutumwa inshuro 3 bw’uko iyo nimero igiye kukuvanwaho. Ibyo bishoboka iyo simukadi wiyandukuzaho ari iyo mu kigo kimwe n’iyo ushaka gusigarana.

Kwizera avuga ko igihe umuntu abona bimugoye yegera aho batangira serivisi z’itumanaho zimwegereye bakamufasha cyangwa agahamagara nimero ya RURA itishyurwa  ya  3988.

Abacuruza serivisi z’itumanaho na bo barakangurirwa kujya bandikaho umuntu simukadi babanje kureba niba irangamuntu azanye ari iye koko; niba ifoto iriho ihura n’isura ye.

Gahunda yo kwiyandikishaho nimero za telefoni umuntu akoresha  yatangiye muri 2013, mu rwego rwo kwirinda abashobora gukoresha nimero zitazwi bagakora ibyaha birimo ubushukanyi n’ubwambuzi, gutuka abantu no kubatera ubwoba, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 × 26 =