Bugesera: Abahinzi bungutse uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba

Aha, ni kuri site ya Rwarusaku, mu murenge wa Mayange, umunyamuryango wa koperative Abakoranamurava avomerera imyaka

Koperative abakoranamurava yo mu murenge wa Mayange, yahawe na Hinga weze uburyo bwo kuvomerera hakoreshejwe imirasire y’izuba  ku buso bwa hegitali 10, ivuga ko umusaruro ugiye kwiyongera. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko iki ari igisubizo gica inzara.

Uyu murenge wa Mayange, igice kinini gikikijwe n’amazi y’ikiyaga cya Cyohoha, ariko  ayo mazi ntiyabyazwaga umusaruro, abahinzi bati « Hinga Weze yatembereye hano isanga dufite ikibazo cy’amapfa niko kuduha ubu buryo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire ».

Nyirabagwiza Josiane abarizwa muri iyi koperative, aragira ati « Ibi bikorwa twabitegereje igihe kirekire, batubwira ko bashaka kuduha amazi bitewe nuko duhinga tukarumbya, ariko igihe kiragera bacukura ruguru hariya ikidamu, bakora imiyoboro y’amazi, bashyiraho imirasire, amazi araza turavomerera ».

Nyirabagwiza Josiane, avomera imboga

 

Akomeza avuga biteguye guhinga bakayabyaza umusaruro anashimira umushinga Hinga Weze wabatekerejeho. Kuko ngo aya mazi azagira akamaro n’umusaruro ukiyongera gusumba uko bahingaga bategereje imvura. Ati « Ikindi ubusanzwe mu mwaka twahingaga saison 2, ariko bitewe nay’amazi baduhaye, ntago tuzongera kugira igihe cyo guhagarara, saison zose tuzajya duhinga tubikesha aya mazi. Bityo tuve mu bukene twiteze imbere.

Ndaberetse Daniel nawe ni umunyamuryango wa koperative abakoranamurava, avuga ko mbere guhinga muri iki gishanga  cya Rwarusaku byabatwaraga imbaraga kuko abifite bakoresha moteli bakuhira ugasanga ku munsi umuntu akoresheje litiro 30 za essence, abandi bakuhira agace kegereye ikiyaga gusa, umusaruro ukaba muke. Ariko ngo  kuba bahawe ubu buryo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba umusaruro ugiye kwiyongera arinabyo byabahaye imbaraga zo gushyiraho iyi koperative abakoranamurava kugira ngo bahuze imbaraga.

Umuhoza Sylvie ukora muri Hinga Weze by’umwihariko kuri site ya Rwarusaku, avuga ko iki gikorwa kigamije gufasha abahinzi mu buryo bwo kuhira imyaka kugira ngo babashe guhinga saison zose kuko ubusanzwe bahingaga saison 2 muri 3 bitewe n’izuba. Ibi bikaba bizabafasha kongera umusaruro biturutse mu buhinzi, bityo bihaze mu biribwa banasagurire amasoko.

Umwali Angélique, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba kuri site ya Rwarusaku

Angelique Umwali, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati « Uyu mushinga uvuze ikintu gikomeye mu Bugesera nk’akarere karangwa n’izuba ndetse n’amapfa, n’igisubizo ku baturage bacu kandi igisubizo gica inzara. Mu buryo bw’amafaranga, mu buryo bwo kwizigama ndetse bizanahindura imibereho yabo muri rusange ». Uyu muyobozi akomeza agira ati « Akarere ka Bugesera, ubundi twavuga ko ari akarere k’ibiyaga, uyu munsi dufite hegitali zigera ku bihumbi 2 zuhirwa, ariko kuba ari akarere k’ibiyaga  biracyari agatonyanga mu nyanja, rero dukomeje gushyiramo imbaraga ngo ubwo buso bwongerwe, binongere umusaruro ».

Iyi koperative abakoranamurava igizwe n’abanyamuryango 73, abagore 40 n’abagabo 33; kuri ubu buso  bwa hegitali 10 buzajya bwuhirwa, bazahingaho urusenda kuri hegitali 3, imiteje kuri hegitali 1, intoryi kuri hegitali 2, biringanya kuri hegitali 2, puwavuro kuri 1 n’ibitunguru.

Ikidamu (reservoir) cyubatse bakoresha buhira kijyamo amazi angana na m3500. Ari ikidamu, imiyoboro y’amazi n’imirasire y’izuba byatwaye  amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni 100 zirenga.

Hinga Weze ifite gahunda yo kubaka izindi site zifasha kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba ku buso bwa hegitali 300, mu turere dukunze kuragwamo amapfa aritwo Bugesera, Kayonza, Ngoma na Gatsibo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 + 24 =