Rwamagana : Barashima uruhare rw’abajyanama b’ubuzima muri gahunda yo kuboneza urubyaro

Kayumba Brave, Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Musha mu karere ka Rwamagana

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, mu murenge wa Musha, barishimira serivise bahabwa n’ abajyanama b’ubuzima muri gahunda yo kuboneza urubyaro, binyuze mu kubegera bakabigisha ibyiza byo kuboneza urubyaro n’uburyo bwifashishwa burimo : Ibinini, agakingirizo, urushinge n’ibindi.

Aba baturage bavuga ko ingendo bakoraga bajya ku kigo Nderabuzima cyangwa kwa muganga zagabanutse, kuko kwa muganga bajyayo rimwe gusa, ubundi bakagomeza gukurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima bo mu midugudu aho batuye.

Mukanyandwi Leonilla utuye mu murenge wa Musha, akagari ka Musha, agira ati: “Ingendo twakoraga tujya  kwa muganga zaragabanutse, ubu tujyayo rimwe gusa, twavayo tugakomeza gukurikiranirwa hafi n’abajyanama b’ubuzima mu mudugudu wacu.”

Avuga ko ashimira abajyanama b’ubuzima kubw’inama babagira zerekeranye n’ibyiza byo kuboneza urubyaro.

Ati: “Abajyanama b’ubuzima bakimbwira ibyiza byo kuboneza urubyaro nabaye  nk’ukangutse, kuko mbere nari nabanje kubyara abana 2 b’inkurikirane, umwe arusha undi umwaka umwe gusa. Ubu nkoresha ibinini kandi binguye neza nta kibazo. Ni ukuri baramfashije mfite icyo mbahemba nabahemba.”

Umutoni Bonette w’imyaka 20, ni uwo mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Nyarubuye. Na we ahamya ko abajyanama b’ubuzima babafasha mu buzima bwa buri munsi cyane cyane muri gahunda yo kwirinda inda zitateguwe cyangwa kubyarira imburagihe.

Agira ati: “Abajyanama b’ubuzima baradufasha cyane, batuganiriza ibyerekeranye n’imyororokere cyangwa imihindagurikire y’imibiri yacu, bakatubwira ko tugomba kwifata byatunanira tugakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, dukoresha agakingirizo, ibinini cyangwa kwiteza agashinge. Tubisanzuraho tukababaza ibibazo kuko tuba dufite n’amatsiko yo kumenya ibigendanye no kuboneza urubyaro.”

Mukamudenge Konsorata, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Nyakiriba, akagari ka Musha, umurenge wa Musha avuga ko bakora ingendo mu ngo z’abaturage bagenda babashishikariza uburyo bwo kuboneza urubyaro, izindi nyigisho bakazitangira mu mugoroba w’ababyeyi cyangwa mu nteko z’abaturage mbere y’uko inama y’inteko itangira.

Ati: “Dutanga inyigisho ku buryo bwose bukoreshwa mu kuboneza urubyaro, umubyeyi agahitamo uburyo yifuza. Uburyo bwo gufasha ababyeyi mu kuboneza urubyaro bigeze ku kigero cya 80% kuko nko muri buri mudugudu usangamo umujyanama w’umunyabuzima ufasha abifuza kuboneza ku buryo ababa bataraboneza baba ari bake.”

Kayumba Brabe, Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Musha, avuga ko abajyanama b’ubuzima aribo batanga amakuru nyayo y’ababyeyi bari muri buri mudugudu bashishikarijwe kuboneza urubyaro.

Agira ati: “Abajyanama bashishikariza abaturage kujya ku kigo Nderabuzima kuboneza urubyaro. Bajyayo rimwe gusa, ubundi bakajya bafashirizwa mu midugudu. Avuga ko ashimira byumwihariko Abajyanama b’ubuzima umuhate bagira mu gushishikariza no kumvisha abanyarwanda muri rusange gahunda yo kuboneza urubyaro n’ibyiza byayo.

Muri gahunda u Rwanda rufite harimo gukomeza gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro, ni muri urwo rwego abajyanama b’ubuzima bashyizwe ku rwego rwa buri mudugudu kugira ngo bagire uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 11 =