Rwamagana: Hari abagore basama kandi baraboneje urubyaro
Mu karere ka Rwamagana, bamwe mu bagore bavuga ko basama inda batateganije kandi baraboneje urubyaro, bikabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo ubukene, kutumvikana mu muryango no kubyara abana batateganije. Ubuyobozi bw’ikigo Nderabuzima cya Rubona buvuga ko nubundi uburyo bwo kuboneza urubyaro ntawabwizera ijana ku ijana, gusa ngo abo bibayeho bagerageza kubegera bakabagira inama byaba na ngombwa bagahindurirwa uburyo bakoreshaga.
Ntaneza Clémentine w’imyaka 45 y’amavuko utuye mu Murenge wa Munyaga, Akagari ka Nkungu avuga ko yigeze guhura n’iki kibazo bikamutera kubyara umwana atari yiteguye.
Ati “ Nakoreshaga uburyo bw’ibinini maze kubyara abana babiri, nza gushiduka nasamye inda ya gatatu kandi nari naraboneje urubyaro. Nubwo nagize amahirwe uwo mwana akavuka nta kibazo ahuye nacyo, ariko byatumye mbyara inda ntari niteze. Ibi rero bituma umwana akurira mu mibereho mibi, rimwe na rimwe n’ingo zigasenyuka cyangwa umugabo akanaguta akigendera kubera imibereho mibi.”
Gusa avuga ko nyuma yaho yagiye ku kigo nderabuzima bakamuhindurira uburyo yakoreshaga, ndetse ngo bukaba bwaranamufashije ku zindi mbyaro yakurikijeho. Asaba abagore bagenzi be kujya begera muganga cyangwa abajyanama b’ubuzima igihe bahuye n’ikibazo nk’iki akabafasha.
Mukabukuru Violette umujyanama w’ubuzima ukorera ikigo nderabuzima cya Munyaga, avuga ko hari ababyeyi bagiye bahura n’iki kibazo akenshi bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo n’ihungabana, gusa ngo bagerageza kubegera bakabafasha kugera kwa muganga kugira ngo bahabwe ubufasha.
Gahongayire Marie Chantal umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rubona, avuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro butakwizerwa ijana ku ijana, ibyo rero ngo birashoboka ko umubyeyi yasama yarakoresheje urushinge cyangwa se agapira .
Agira ati: “Kuba umubyeyi yasama kandi yaraboneje urubyaro birashoboka bitewe n’imikorerere y’umubiri we, gusa icyo gihe iyo bibaye icyo dukorera umubyeyi ni ukumuha imisemburo irinda umwana mu mezi atatu ya mbere, iyo misemburo ikaba ituma inda ishinga imizi igakomera, bwa buryo yari yarakoresheje bwo kuboneza urubyaro tukabumukuramo.”
Ikindi tumukorera nk’abaganga, tumuba hafi tukamuganiriza, tukamugira inama kugira ngo yakire wa mwana yasamye, bikamurinda ingaruka zo kuba yamuta na nyuma yo kumubyara.
Mu Rwanda uburyo umunani aribwo: Urushinge, ibinini, uburyo burambye, urunigi, kwiyakana, agapira ko mu kaboko, agapira ko munda ibyara, agakingirizo, nibwo bwifashishwa muri gahunda yo kuboneza urubyaro.
Abanyarwanda bakaba bashishikarizwa kubwitabira mu rwego rwo kwirinda gusama inda zititeguwe hagamijwe kuzamura iterambere ry’umuryango.