Hinga Weze yatanze ibiribwa ku bana bafite imirire mibi

Kazungu Innocent, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi yakira bimwe mu biribwa byatanzwe na Phoebe Kamuzima uhagarariye ishami rya Hinga Weze mu Karere ka Bugesera, hagati hakaba Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Gakurazo

Uyu mushinga watanze inkunga y’ ibiribwa ku bigo nderabuzima yo gufasha abana 181 bafite ikibazo cy’imirire mibi mu karere ka Bugesera hamwe n’ingo 100 zo mu karere ka Gatsibo. Ubuyobozi bw’umurenge Wa Musenyi bushimira inkunga ya Hinga Weze kuko ije yunganira aho bari bagejeje.

Ni ku kigo nderabuzima cya Gakurazo, mu murenge wa Musenyi, Akarere ka Bugesera, aho ababyeyi 24 n’abana babo baza kwiga gutegura no guteka indyo yuzuye yo kugaburira aba bana bafite ikibazo cy’imirire mibi. Baje bari mu mutuku, ubu bakaba bageze mu muhondo. Bahategura ifunguro rya mu gitondo, irya saa sita nirya nijoro. Aba babyeyi bakaba bishimira aho abana babo bageze kubera iki gikoni, akurusho ngo noneho hiyongereyeho inkunga y’ibiribwa bahawe n’umushinga USAID Hinga Weze.

Umukecuru Mukamusoni Perusi afite umwana yasigiwe n’umukobwa we kuko yitabye Imana hamwe n’umugabo, umwana afite amezi 6. Aragira ati “ Kubera ko yararaga arira nagezaho nkajya mwotsa kuko nta n’ihene narimfite ngo ndayikama, nta n’inkoko nari mfite ngo ndamuha na rya gi.  Umwana aba nabi, ubundi yavukanye ibiro 4 ariko namuzanye hano afite ibiro 3, ubu amaze kugira ibiro 12 ku myaka 2. Ubu ndashima Imana n’iki kigo, ndetse ndanashima uyu mushinga watuzaniye ibiribwa ngo dukomeze twite kuri aba bana, ni ababyeyi rwose.”

Muragijemariya Florence, umwe mu babyeyi bitabira gahunda y’igikoni ku kigo nderabuzima cya Gakurazo akaba ari no mubahawe ubiribwa na Hinga Weze

Muragijemariya Florence, umwana we afite umwaka n’amezi 7 ubu akaba ageze ku biro 8 n’amagarama 500, ngo yabuze amashereka, abajyanama b’ubuzima bamuzana kuri iki kigo nderabuzima akajya ahabwa amata, ibi ngo byatewe  no guhangayika na rwaserera y’umugabo kuko bahorana amakimbirane mu rugo, bigatuma umwana atabona indyo yuzuye.

Daniel Gies, Umuyobozi wa USAID Hinga Weze yavuze bishimiye gutanga ubu ubufasha muri utu turere kugira ngo bagoboke imiryango itishoboye. Ibi ngo biri mu ntego zabo, aho bafatanya na Leta y’ u Rwanda hamwe n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), mu kuzamura imirire y’abatishoboye.

Phoebe Kamuzima uhagarariye ishami rya Hinga Weze mu Karere ka Bugesera  avuga ko kubera ikibazo cya covid 19, bitewe nuko habayeho amabwiriza yo kucyirinda, imiryango imwe n’imwe yahuye n’ikibazo cyuko abana babo baguye mu mirire mibi, bagira indwara zishamikiye ku mirire mibi, kuko kuguma mu rugo byatumye abantu b’amikoro make bashakishirizaga hirya no hino batabasha kujya gushakisha bituma ubukungu bwabo buhungabana, bityo abana babo bisanga mu kibazo cy’imirire mibi akaba ari muri urwo rwego Hinga weze mu karere ka Bugesera kubw’imikoranire myiza  yabafashije kuva muri iki kibazo itanga ibi biribwa.

Kamuzima akomeza avuga ko intego yabo ari ukuzamura ubukungu bw ‘umuhinzi mutoya bashingiye ku buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere bagafasha umuhinzi kumuhuza n’isoko ryiza, kumuhuza n’ibigo by’imari ndetse no kumushishikariza umuco wo kwizigama, ibyo byose bakabikora bagamije kugira ngo wa muhinzi bamuhe n’amasomo yo gutegura indyo yuzuye igizwe n’intungamubiri zikwiriye, zihagije kandi zifite isuku.

Phoebe Kamuzima uhagarariye ishami rya Hinga Weze mu Karere ka Bugesera ashyikiriza ibiribwa bamwe mu babyeyi , harimo Muragijemariya Florence n’Umukecuru Mukamusoni Perusi

 

Ibitera imirire mibi

Kazungu Innocent ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, ashimira inkunga uyu mushinga wa USAID Hinga Weze yabagejejeho ije kunganira aho bagejeje, yasobanuye igitera imirire mibi muri uyu murenge ugizwe n’imidugudu 47, hakaba hari abana 24 bari mu muhondo, ababyeyi babo baza kwigishirizwa guteka mu gikoni cy’ikigo nderabuzima cya Gakurazo.

Yagize ati “ Akenshi usanga ari ibibazo biterwa n’amakimbirane aturuka mu miryango, harimo ababyeyi batita ku nshingano zabo, cyane cyane nk’abagabo usanga basiga ingo zabo bakajya gupagasa bagerayo ntibazacyure ihaho, ariko bigaturuka ku buryo nubundi bari babanye mu ngo zabo; umugore agasigarana inshingano zo kwita kuri uwo muryango w’abana wenyine, bikamurusha imbaraga zo kwita kuri abo bana ”.

Akomeza agira ati “Hari n’ababakobwa babyarira mu rugo ugasanga baba baragiye mu mijyi bakazanira ba nyirakuru b’abana babyaye, ugasanga umukecuru arimo kwita kuri wa mwana kandi nawe ubwe yarageze mu gihe cyo kurerwa ”.  Akaba ari ibi bibazo bituma ikibazo cy’imirire mibi mu bana kidacika.

Uyu muyobozi aragira ati « Tutitaye ku makimbirane, tutitaye kwirengangiza inshingano z’umubyeyi dutabara wa mwana, les bons Samaritains (abakora ibikorwa by’urukundo) bagenda begera abo bana n’ababyeyi, bagisha uburyo babona, bakanategura ifunguro rihagije mu ngo zabo”.

Inkunga y’ibiribwa yatanzwe igizwe n’umuceli, akawunga, ibishyimbo bikungahaye ku butare, isukari, SOSOMA, amavuta, amata, amagi, imbuto, imboga n’indagara; ifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda angana na 4.520.800

Umushinga USAID Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’ Umuryango w’ Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID, ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, intego akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530.000.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 + 24 =