Icyumba gikonjesha cyatumye umusaruro udapfa ubusa

Aha, ni mu mbuga iri imbere y'inzu ya Koperative Gira Isuku Muhinzi w’Imboga n’Imbuto Nyabihu, aho bapakirira karoti zigiye kujyanwa ku isoko

Umushinga USAID Hinga Weze ni umufatanyabikorwa wa Koperative Gira Isuku Muhinzi w’Imboga n’Imbuto Nyabihu. Uyu mushinga wabubakiye coldroom, icyumba gikonjesha (coldroom) babikamo umusaruro wa karoti igihe zabaye nyinshi ngo zitangirika.  

Iyi koperative nubwo ifite ibihingwa bitandukanye ihinga, yibanda kuri karoti na borokoli, ikaba yaratangiye 2016, Hinga weze ni umufatanyabikorwa n’akarere ka Nyabihu kanabubakiye inzu bakoreramo. Mubyo Hinga Weze yabafashije ni amahugurwa yo kurwanya iyangirika ry’umusaruro kuva bateye kugeza bawugejeje ku isoko. Mu nzu bahawe n’akarere, niyo Hinga Weze yabashyiriyemo coldroom icyumba  cyibikwamo umusaruro ngo utangirika.  Bakaba bazifashisha mu gihe umusaruro wabaye mwinshi, aho kugira ngo ujye ku isoko bawuhombye. Nkuko byavuzwe na Mbanzabugabo Eric, Perezida wa Koperative Gira Isuku Muhinzi w’Imboga n’Imbuto Nyabihu.

Akomeza asobanura ko iyo umusaruro ubaye mwinshi, abazigura ari bake igiciro kigwa hasi, ariko zaba ari nke, abaguzi bakaba benshi icyo gihe igiciro kiba kiza, bigatuma umuhinzi adahomba. Bakaba bagenda bacungana nabyo ngo igiciro kitajya hasi babifashijwemo na coldroom. Imifuka batarenza mukuzijyana ku isoko ni 300 umwe w’ibiro 120. Iyo irenze, isagutse ijyanwa muri coldroom. Ngo izi coldroom zishobora kubika karoti mu gihe cy’amezi 5 zitarangirika nubwo batajya barenza iminsi 2 zirimo.

Mu imbere muri coldroom aho babika karoti ngo zitangirika

 

Nabatari abanyamuryango b’iyi koperative bayifiteho inyungu

Nsengiyumva Eric akora akazi ko gukura karoti mu murima akazizana ku cyicaro cya koperative kiri mu murenge wa Mukamaira, aragira ati aka kazi gafite akamaro cyane, turazikorera tukabona uko dutanga mutuel ku gihe, nuko twagize ikibazo cya covid 19 n’abana bajyaga ku ishuri bakabona uniform. Aka kazi ninkaho njyewe ngakora buri munsi, nkuyu mufuka ureba bawumpembera bitewe naho nawukuye, hari aho bawumpembera kuri 2000 buri munsi. Hakaba hari naho bawuduhembeye kuri 3000 bitewe nuko urugendo rungana”.

Akomeza avuga ko hari ibimina bagira mu midugudu, hakaba hari igihe buri cyumweru atanga amafaranga y’ u Rwanda 3000, bazagabana amezi 6 ashize akagura ihene, ya hene yabyara akagurisha akagura akarima bityo ubuzima bugakomeza.

Bizimana Félicien nawe akora akazi ko kwikorera karoti akanazipakira mu mifuka, akaba atuye mu murenge wa Jenda, nawe yemeza ko aka kazi kamufitiye akamaro. Agira ati Turagenda tukazikura, tukazoza twamara kuzoza tukazizana hano ku ikusanyirizo, baduhemba guhera kuri 2000 kugeza kuri 3500 bitewe naho wavuye, rero sinshobora kubura mutuel  ndetse naguzemo n’amatungo magufi ”.

Iyi koperative yatangiye ari abanyamuryango 67 mu mwaka wi 2016, ubu bamaze kwiyubaka kuko bageze ku 159, batangiye bafite umukozi 1 none ubu bagara ku 10 kandi bahoraho. Umunyamuryango mushya atanga 20.000 by’amafaranga y’ u Rwanda kugira ngo yinjiremo kandi agomba kuba ari umuhinzi.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 × 28 =