Hinga Weze: Twimakaze isuku ni umuco mwiza wo kwita ku isuku y’ibiribwa

Abagenerwabikorwa ba Hinga Weze mu karereka Nyabihu, bahabwa ibikoresho by'isuku

Mu kwiziha umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buziranenge bw’ibiribwa, Umushinga USAID Hinga Weze wakanguriye abagenerwabikorwa bayo gukomeza kwimakaza isuku y’ibiribwa kuva mu murima kugera ku isahane.

Uyu munsi wizihijwe ku italiki ya 7 Kamena uyu mwaka insanganyamatsiko yagiraga iti  « Isuku y’ibiribwa irebwa na buri wese ».

Nyirajyambere Jeanne d’Arc, ushinzwe ibikorwa bijyanye n’imirire myiza muri USAID Hinga Weze yagize ati  « Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga  w’ubuzirange bw’ibiribwa,   kugira ngo ibiribwa byuzuze ubuziranenge, ntibigire ingaruka ku buzima bw’umuntu  cyangwa ngo bimutere indwara, bigomba kwitabwaho na buri muntu kuva bikiva mu murima kugeza bigeze ku isahani y’ubirya,  kuko bigirira  akamaro umubiri w’ubirya ».

Nyirajyambere akomeza agira ati « Nk’umushinga uterwa inkunga na USAID, Hinga Weze wita ku bahinzi barenze 5300 ikorana nabo ngo bagire ubumenyi buhagije mu kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa ngo bihingwe neza, bisarurwe neza, bitwarwe uko bikwiye kugera ku isoko, bihunikwe neza bitangiritse, bitekwe neza bigumanye intungamubiri zabyo kandi biribwe uko bikwiriye  cyane cyane ku bagore n’abana mu kubarinda imirire mibi ».

Abagenerwabikorwa ba Hinga Weze isuku bayigize umuco

Bunani Donatha uhagarariye abajyanama b’ubuzima mu kagali ka Rugesha umurenge wa Mukamira, akarere ka Nyabihu,  aragira ati « Kugira ngo ibiribwa bibe byujuje ubuziranenge n’isuku natwe tugomba kuba dufite isuku».  Asobanura uko bita kubuziranenge bw’ibiribwa yagize ati nguhaye nk’urugero, « Iyo ngiye gusoroma imboga zo guteka mu karima k’igikoni, sinza ngo nzishyire hariya ngo zaname kuko igihe cyo kuzitegura za vitamine zaba zavuyemo ahubwo ndazironga ngahita nziteka ».

Yanashimiye umushinga USAID Hinga Weze ku bikoresho by’isuku babahaye ngo kuko bigiye kubafasha muri iki gihe turimo cyo kwirinda covid 19 mu kurushaho kunoza isuku y’intoki. Cyane cyane igihe bavuye mu rugo bagiye guhura n’abantu muri gahunda zo gukangurira abandi kwita ku buzima.

Barahumanya Jean Damascene umujyanama w’ubuhinzi mu  kagali ka Jaba umurenge wa Mukamira, aragira ati «  Mukwita ku buziranenge bw’ibiribwa tugomba gutunganya ibiribwa byacu kuva bivuye mu murima kugera ku isahane. Ibiribwa byacu cyane nk’ibirayi, imboga, ibigoli n’ibindi iyo tubivanye mu murima tubijyanye mu rugo, hari abahungira imyaka yabo hakaba harimo uburozi bushobora gutuma imyaka ishobora kuba mibi, wapfa kubirya utogeje bikaba byagutera indwara, bityo rero biba bisaba kugira ngo igihe tubirya tubigirira isuku, amasahane yogeje, dutetse mu byogeje kugira ngo ubizane ku meza bimeze neza ».

Agaruka kuri kandagira ukarabe bahawe, yavuze ko  bapfaga gufata ku gikombe, ku ijerikane irimo amazi kugira ngo bakarabe, ariko ngo ubu bazajya bakandagira amazi aze bakarabe badakozeho. Ati «  Urumva ko bizaba biturinze umwanda ».

Muri iki gihe cya Covid 19, mu rwego rwo kwita ku isuku y’ibiribwa, Hinga Weze ikaba yaratanze ibikoresho by’isuku mu turere 10 ikoreramo harimo kandagira ukarabe, amasabune n’imfashanyigisho ku isuku y’ibiribwa.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 + 11 =