Imwe mu mitsima ikoreshwa muri ‘Baby Shower’
Baby Shower ni ibirori bikorerwa umugore witegura kubyara. Ibi birori akenshi bitegurwa n’inshuti ze za hafi, umuryango we, cyane cyane ariko bikitabirwa n’ab’igitsina gore.
Muri ibi birori, umugore ahabwa impano zinyuranye zirimo ibyo azifashisha yabyaye, (imyenda y’umwana, ibikoresho by’isuku, ibiribwa,…). Akenshi ibi bisozwa no gusangira, bakarya, bakanywa, hakaba n’umuhango ukomeye ukunda kugaragara mu birori byinshi wo gusangira umutsima (Cake).
Imwe mu mitsima ikoreshwa mu birori bya ‘Baby Shower’ abenshi bayibazaho
Imitsima ikoreshwa mu birori akenshi iba ijyanye n’igisobanuro cy’ibyabaye, aho hari abagerageza gutanga ubutumwa muri uwo mutsima, uko ukoze, amabara yawo, ku buryo umuntu awubona akamenya impamvu yawo. Mu birori bya Baby Shower, hakunze kwifashishwa imitsima ikoze mu ishusho y’uruhinja, ari cyo benshi bibaza, niba urwo ruhinja ruza gukatwa rukaribwa.
Bamwe ntibemeranya n’abakora umutsima mu ishusho y’umwana.
Uwamwiza Ange aganira na Kigali Today yagize ati: “Ibi ntaho bitaniye no kwikora mu nda. Ni gute baguha icyuma ugakata Cake iri mu ishusho y’uruhinja witegura kubyara? Ubwo se ibyo bisobanuye iki? Mbona ari amahano”. Kagabo Peter we yagize ati “Mbonye umugore wanjye abaze urwo ruhinja ntiyankira, Sinatuma hari ururya, nayibika, yabora nkayijugunya. Ibyo ni nko kurya umwana wawe”. Aisha Mutesi ati “Iri terambere twihaye rizadukoresha akadakorwa, iyo mbibonye jyewe ndumirwa”.
Hari ababona ibi ari umuhango nk’indi
N’ubwo hari abafata iki gikorwa nko gukata umwana, hari abavuga ko ntaho bihuriye, ari imigati nk’indi.
Kamaliza yagize ati : «Cake se ihuriye he n’umwana uri mu nda ? Jyewe nayikata nkayirya rwose nta kibazo nagira”. Uwase Nadege, we abona ko gukoresha umutsima uri mu ishusho y’uruhinja ntacyo bitwaye. Yagize ati : « Byose ni mu mutwe, kuba ufite cake ikoze mu modoka ntibivuze ko waguze imodoka. Iy’uruhinja rero na yo si umwana wa nyawe. Kuvuga ko uriye umwana ni ugukabya ».
Abakorerwa ibi birori, bavuga ko bibafasha kwitegura neza uruhinja, dore ko hari abahabwa byinshi bari bakeneye, batari kubona ubushobozi bwo kubigura.